Utegura Kigali Jazzy Junction yagaragaje uruhare rwayo mu iterambere ry’imyidagaduro mu Rwanda | UMUSEKE

Utegura Kigali Jazzy Junction yagaragaje uruhare rwayo mu iterambere ry’imyidagaduro mu Rwanda

Remmy Rubega utegura  Kigali Jazz Junction iki kikaba ari igitaramo ngarukakwezi  gitumirwamo umuhanzi wo hanze agafatanya  nabo mu Rwanda avuga ko ifite uruhare runini rwaho imyidagaduro igeze k’umunsi wanone.

Bamwe mu bahanzi bazitabira Kigali Jazz Junction

Muri Gashyantare, 2020  iki gitaramo cyatumiwemo JoeBoy wo muri Nijeria.

Uyu muhanzi ubu ari i Kigali akazafatanya na  Davis D Shine Boy na Niyo Bosco.

Rubega avuga ko iki gitaramo cyatangiye gahoro gahoro kigenda gitera imbere ndetse kugeza ubu ngo gikorwa na nijoro.

Avuga ko kuba  abahanzi bo hanze bitabira kiriya gitaramo bakaririmbana n’Abanyarwanda bibafasha kumenyana bikabaviramo gukorana indirimbo.

Ati:”…Jules Sentore yakoranye n’umuhanzi kazi wo muri Uganda,  Bruce melodie  akorana n’umunyanigeria, n’abandi gutyo, gutyo…”

Avuga ko Seka Live igitaramo cy’urwenya ngaruka kwezi nacyo gifite aho gihuriye na Kigali Jazz Jucnction  ubu ngubu kimaze kumenyw ano gukundwa na benshi .

Avuga ko iki gitaramo umuhanzi  wacyitabiriye kimwongerera kwigirira icyizere bikamufasha nawe gutegurira igitaramo ku giti cye.

Urugero ngo ni Yverry uherutse gutegura igitaramo cyo kumurika Album nawe watumiwe muri Jazz Junction umwaka ushize.

Ngo baracyafite byinshi byo  gukora mu gihe kiri imbere mu rwego rwo guteza imbere umuziki n’imyidagaduro mu Rwanda.

Nicolas YUSUF

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *