Utubari n'insengero birakomeza gufunga, gusezerana mu murenge biremewe,... - UMUSEKE
  • 01/06/2020 1:51 27

Utubari n’insengero birakomeza gufunga, gusezerana mu murenge biremewe,…

  • Moto n’amagare bizongera gutwara abagenzi tariki ya 01/06/2020
  • Kuri iriya tariki ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara zizasubukurwa
  • Perezida yahaye imbabazi umugororwa umwe n’abakobwa 50 bakuyemo inda
  • Hemejwe iteka rifungura by’agateganyo imfungwa 3 596

Inama y’Abaminisitiri yateranye none tariki ya 18 Gicurasi 2020, yemeje ko bimwe mu bikorwa bikomeza gufungwa nk’utubari n’insengero mu gihe moto n’amagare bizasubukura ibikorwa byo gutwara abagenzi kuva tariki ya 01 Kamena 2020. Iyi nama yanemeje isubukurwa ryo gusezerana kw’abashakana imbere y’ubuyobozi.

Iyi nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; yongeye gusuzuma ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Iyi nama yakomeje gufunga bimwe mu bikorwa n’ubundi bimaze iminsi bidakora birimo amashusi, utubari n’insengero.

Ku bijyanye na moto n’amagare bisanzwe byifashishwa mu ngendo, na byo birakomeza guhagarara kugeza tariki ya 01 Kamena ubwo bizasubukura imirimo yabyo.

Ingendo zirakomeza gukorwa hagati mu Ntara no mu mujyi wa Kigali mu gihe izihuza intara n’izindi n’intara n’Umujyi wa Kigali zizasubukurwa kuva tariki ya 01 Kamena 2020.

Muri serivisi zemewe, harimo iy’ishyingirwa imbere y’ubuyobozi ariko rikitabirwa n’abantu batarenze 15 mu gihe imihango yo gusezerana mu nsengero no kwiyakira byakomeje gufungwa.

Imipaka na yo izakomeza gufungwa keretse ukwikorezi bw’ibicuruzwa ndetse n’Abanyarwanda n’abandi batuye mu Rwanda bemerewe gutaha ariko abatashye bagashyirwa mu kato.

Iyi myanzuro izubahirizwa mu gihe cy’iminsi 15 nyuma yayo hakazafatwa izindi ngamba zizashingira ku isesengura ry’inzego z’Ubuzima.

IMYANZURO YOSE:

UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Aho COVID19 ntigiye kuba urwitwazo rwo kubangamira ukwemera kw’abantu? Kuki umuntu yakwemererwa gusezerana mu murenge ntiyemererwe gusezerana mu rusengero? Abantu bicarana muri za bus byabananira kwicara mu nsengero bategeranye?

  • Kuli bamwe,Insengero n’Utubari ni ibintu bitajyana.Ni nk’amazi n’umuriro.Nubwo abantu banywa INZOGA babarirwa muli billions (milliards),abasenga bavuga ko Inzoga ari icyaha nabo babarirwa muli billions (milliards).Urugero,Abaslamu bose bavuga ko Inzoga ari “haramu”.Ukuri ni ukuhe?
    Nkuko bible ibyerekana,Imana yemera ko ubishatse yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2,umurongo wa 3;Timotewo wa mbere 3,umurongo wa 8 na 1 Timote 5,umurongo wa 23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14,umurongo wa 26 na Yesaya 25,umurongo wa 6.Abantu benshi bumviraga Imana,banywaga inzoga,urugero ni Yakobo.Soma Intangiriro 27:25.Icyo Imana itubuza,ni ukurenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21,umurongo wa 34.Muli Abefeso 5,umurongo wa 18,Imana itubuza gusinda.Muli 1 Yohana 4:1,Imana idusaba “gushishoza” aho gupfa kwemera ibyo abanyamadini batubwira byose.Ikibabaje nuko abanyamadini benshi cyane banywera inzoga mu ngo zabo,bihishe.Ibyo ni uburyarya kandi imana yanga abantu bayiryarya kubera kwishakira imibereho.Nicyo yahoye Abafarisayo.

  • Ndabona Ivan Kagame yagizwe umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya RDB! U Rwanda rwose ndabona ruri kugera ikirenge mu cya Trump mu gushyira abana b’intore izirusha intambwe muri institutions stratégiques z’igihugu. Biracyazaaaaa (heureusement que le ridicule ne tue pas!)

  • Turashimira Leta y’u Rwanda mu ngamba ikomeza gufata kugirango abanyarwanda nabarutuye dukomeze kugira ubuzima buzira COVID-19, gahoro gahoro gahunda zose zizashyira zisubire muburyo, turabashimiye kandi kukuba batecyereje kuba Motari!

  • Ndabashimira kubucukumbuzi mukomeje gukorera abanyarwanda

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *