Utubari twakomeje gufungwa, Rusizi iguma mu kato, Abanyarwanda basabwe kutirara,… | | UMUSEKE
  • 22/10/2020 12:25 34

Utubari twakomeje gufungwa, Rusizi iguma mu kato, Abanyarwanda basabwe kutirara,…

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2020 yafashe imyanzuro yerekeye gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 irimo usaba Abanyarwanda kutirara ahubwo bakongera imbaraga mu kwirinda, hakaba uvuga ko Utubari dukomeza gufungwa, ndetse n’Akarere ka Rusizi kakaba kakomeje kubuzwa kugenderana n’utundi turere.

Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame

Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yibukije “Abanyarwanda kutirara na gato, ahubwo bakongera imbaraga mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.”

Uyu mwanzuro uyoboye indi yafatiwe muri iyi nama y’Abaminisitiri, ukomeza ugira uti “Abantu barasabwa kugabanya ingendo zitari ngombwa harimo no kugabanya gusurana mu miryango igihe bidakenewe.”

Inama y’Abaminisitiri yibukije abaturarwanda ko bagomba kwambara udupfukamunwa neza igihe cyose bagiye ahantu bahurira n’abandi bantu.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite na Sena, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yavuze ko isaha yo kugera mu rugo ishobora kongerwa wenda hakiyongeraho imwe ariko ko kimwe n’uko yakwigizwa imbere kuko biterwa n’imiterere y’iki cyorezo.

Inama y’Abaminisitiri nta saha yongeyeho ahubwo amasaaha y’ingendo yakomeje kuba kuva saa kumi n’imwe (05:00) za mu gitondo kugeza saa Tatu (21:00) z’ijoro.

Akarere ka Rusizi kamaze iminsi kari mu kato, n’ubundi kagumyemo kuko ingendo zikavamo cyangwa zikajyamo zitemewe uretse amakamyo atwaye ibicuruzwa.

Icyakoza ingendo hagati mu Karere ziremewe mu gihe mu minsi ishize hari ibice bimwe na bimwe byari byashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo kubera umubare munini w’abari bakomeje kwandura COVID-19 muri kariya Karere.

Utubari na two twakomeje gufungwa kimwe n’amashuri akomeje gufungwa kugeza muri Nzeri.

Inama y’Abaminisitiri yongeye kumenyesha ko Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kizasubukura ingendo kuri uyu wa 01 Kanama 2020 mu gihe imipaka yo ku butaka yo ikomeza gufungwa uretse imodoka zitwaya ibicuruzwa cyangwa Abanyarwanda cyangwa abandi baba mu Rwanda bazaba bataha mu gihugu.

Inama y’Abaminisitiri yarebeye hamwe uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze

 

IMYANZURO YAFATIWEMO

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Nyakubahwa bwana munyamakuru aho wakoreye iyi nkuru hashobora kuba ariho honyine utubari dufunze ahandi hose turakora

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *