Utunyamasyo twa 'rutura' two muri Galapagos twari hafi gucika ku isi twongeye kororoka | | UMUSEKE
  • 21/10/2020 11:19 38

Utunyamasyo twa ‘rutura’ two muri Galapagos twari hafi gucika ku isi twongeye kororoka

Utu tunyamasyo tunini kurusha utundi ku isi twari dusigaye ari 15 gusa twabaga mu gasozi. Kuri uyu wa Kabiri tugenzi twatwo twororerwaga muri imwe muri Pariki iri mu kirwa cya Espanola twurijwe indege gusubizwa mu kitwa Galapagos hafi ya Ecuador.

Aka kanyamasyo karamba imyaka 100 kakaba gapima ibilo birenga 400

Nitwo tunyamasyo tunini kurusha utundi ku isi twamenyekanye cyane biturutse ku bushakashatsi bwakozwe n’umuhanga witwa Charles Darwin wanditse ibitekerezo yise Evolution Theory mu gitabo yise The Origin of Species , abahanga benshi mu binyabuzima bagenderaho muri iki gihe.

Igitabo gikubiyemo biriya bitekerezo yagisohoye mu kinyejana cya 19 Nyuma ya Yesu Kristu.

Abahanga mu binyabuzima bahisemo gufata tumwe muri turiya tunyamasyo twabaga muri Galapagos batujyana kutwororera ahantu hihariye, kugira ngo baturinda ba rushimusi batwicaga bashaka ibikono twihishamo kugira ngo babigurishe abakire bo muri Aziya n’u Burayi.

Abandi baduhigira hasi kubura hejuru kubera inyama zatwo n’amavuta atuvamo iyo badukuyeho igikono twihishamo.

Biriya bikono abanyabugeni babikoramo imitako ihenze, ikundwa n’abakire bo mu bihugu nk’u Bushinwa, Thailand, Malaysia n’ahandi.

Danny Rueda uyobora Ikigo cyororowemo turiya tunyamasyo avuga ko kugeza ubu bamaze gusubiza mu ishyamba utunyamasyo 2000.

Mu Kinyejana cya 16 Nyuma ya Yesu Kristu hari utunyamasyo nka turiya 250 000 ariko byageze muri 1970 hari utunyamasyo 3 000 ku isi.

Akanyamasyo ko muri Galapagos karamba imyaka 100. Gapima ibilo 410.

Umwongereza Charles Darwin( yavutse taliki 12, Gashyantare, 1809 apfa taliki 19, Mata, 1882)

Reuters

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

 

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *