Girl in a jacket Uturere 14 twagaragaweho kutishyurira ku gihe abakora muri VUP | UMUSEKE

Uturere 14 twagaragaweho kutishyurira ku gihe abakora muri VUP

Mu busesenguzi bwakozwe kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta bwerekana ko mu Turere 14 habayeho intege nke mu kwishyura abaturage bakora muri VUP ku gihe, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) igaragaza ko hari intambwe igenda iterwa mu gukosora aya makosa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa TI Rwanda Mupiganyi Appollinaire asobanura iby’ubu bushakashatsi

Iri sesengura ryakozwe n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda), rigaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye tariki ya 30 Kamena 2018 mu Turere habayeho ubukererwe bw’iminsi 349 mu kwishyura abakora muri VUP.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dusengiyumva Samuel avuga ko habaho gukosora amwe mu makosa yakorwaga bigatuma uburyo bwo kwishyura abakoze mu mirimo y’amaboko ihabwa abatishoboye (VUP) budindira, ko kuri ubu aho bigeze bitanga ikizere ko raporo zitaha hari byinshi bizahindukaho.

Ati “Hari ibitaragenze neza, hakozwe byinshi bijyanye no kwishyura abakora muri gahunda zitandukanye nka VUP, ubu tugeze kuri 96% mu kwishyura ku gihe kandi biracyakomeza kugira ngo imbogamizi zagaragaye zivemo.”

Hari abaturage bemeza ko bagezweho na gahunda za VUP ikabaha akazi mu mirimo y’amaboko ndetse bakegerezwa n’ibikorwa remezo nk’imihanda n’ibindi, ariko ngo iyo batabonye inyungu muri ako kazi bituma imibereho yabo n’ababo ihazaharira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa TI Rwanda, Mupiganyi Appollinaire avuga ko hakenewe amavugurura ku mikoreshereze y’ingengo y’imari, hakanakorwa ibiganiro hagati y’inzego zitandukanye kugira ngo ibiba byagaragajwe nk’imbogamizi ku mikoreshereze inoze y’ingengo y’imari binononsorwe.

Ati “Hari amakosa aba ashingiye ku muntu ku giti cye, abakorerwa ubugenzuzi basaba ko habaho amavugurura ajyanye n’uko ingengo y’imari ikoreshwa. Hari amakosa amwe atari mu bushobozi bwabo, aba afatanyije n’inzego zitandukanye bigatuma n’imibare yiyongera.”

Muri rusange ku makosa yose yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta ku nzego z’Uturere n’Umujyi wa Kigali, habayeho igabanuka ringana na 5.4%, aya akaba ari amakosa ashingiye ku gukoresha amafaranga y’ingengo y’imari.

Iri sesengura rikorwa hagamijwe kugaragaza imibare ihamye y’ibipimo byatoranyijwe bizafasha gukurikirana buri gihe intambwe Uturere dutandukanye tugenda dutera mu micungire y’imari ya Leta itugenerwa.

Rigamije kandi gusobanura mu buryo bworoshye ibyagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta no kubigeza ku bantu benshi.

Gahunda ya VUP yatangiye mu mwaka wa 2008 igamije gufasha abaturage bakennye cyane kuva mu bukene binyuze mu nkingi zayo 4, zirimo imirimo rusange iha abantu akazi ko gukora ibikorwa remezo, inkunga y’ingoboka, kwigisha abaturage imyuga ndetse no gutanga inguzanyo zifasha abaturage kwiteza imbere no kuzigama.

Imibare iheruka igaragaza ko mu myaka igera kuri 12 ishize, abagenerwabikorwa ba VUP bari hagati ya miliyoni 1,5 na miliyoni 2, bamaze guhabwa miliyari 300Frws zirenga.

Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa

Dieudonne NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Aliko ibyo muba mwita amakosa mwabyoroheje, muziko muba mwicisha abo baturage inzara abaturage muba mwarambuye! Buriya Minecofin imaze nka 3 months itabahemba murahire ko induru mutaba mwayihaye iminwa! Aliko kuko ari ba nyagupfa mwambuye(nako mwatinze guhemba) murabyita amakosa mato.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *