Uvuze ukuri ku kibazo cya Urayeneza Gerard arabizira – Abaturage bemeza ko arengana | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 2:44 18

Uvuze ukuri ku kibazo cya Urayeneza Gerard arabizira – Abaturage bemeza ko arengana

*“Yarahigwaga, bariyeri ijyaho ntayari ahari”
*“Bamuteze muri Gacaca arabisimbuka, ubu ni ah’Imana”

Nyuma y’uko iruhande rw’Ibitaro bya Gitwe habonetse imibiri y’abantu bikekwa ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse hakagira bamwe bafungwa bakekwaho guhisha amakuru, mu bafunzwe harimo n’Umuyobozi washinze biriya Bitaro, URAYENEZA Gerard, Umuseke wagiye muri kariya gace gushakisha amakuru mpamo y’abaturage bahazi neza, no kumva uko kiriya kibazo kimeze.

Urayeneza Gerard uri mu bashinze Ibitaro bya Gitwe ubu arafunzwe

Amakuru Umuseke wahawe n’abaturage ntakuraho ubushishozi bw’Inzego zikurikiranye kuri Urayeneza Gerard n’abo bafunganye, ari cyo Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.”

Umuseke wageze I Gitwe ku wa Kane tariki 8 Ukwakira 2020. Ni muri Centre irimo urujya n’uruza, iterambere rigaragarira amaso, hari amashuri hari Kaminuza ndetse hari n’Ibitaro.

Batatu mu baturage twaganiriye nta gahunda yo kubonana na bo twabahaye, twabasanze mu ngo zabo tubabaza amakuru.

 

Ubuhamya bwabo:

Adela Mukantembe afite imyaka 82, atuye mu Mudugudu wa Rusororo, Akagari ka Murama Umurenge wa Gitwe ni hariya habonetse imibiri y’abantu bikekwa ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni na byo Urayeneza Gerard akurikiranyweho kuzimiriza ibimenyetso.

Uyu Mukecuru avuga ko ibishinjwa Urayeneza Gerard ari ibinyoma. Avuga ko Urayeneza hari umugabo witwa Mpamo bapfaga imigabane y’amashuri muri kiriya gihe cya Jenoside, amuziza ko Gerard yari Diregiteri ndetse ngo abantu bamukunda.

Ati “Yabarushaga kubigendamo neza ntawamwanga uretse aka kaga kamuteye kandi na we nta we yangaga, Gerard ntiyararaga iwe yararaga agendana baramu be n’umugore, baraye aha bavuye aha babunga batyo.”

Akomeza agira ati “Ntabwo Gerard hari ikintu yakoze mu Ntambara kibi, rwose! Izo bariyeri sinazigeragaho nange narahigwaga….Sinarengaga aha ngo nkubwire ngo nagiye aha, ariko mu mibereho ya Gerard inaha, izo za bariyeri bavuga, izo mbunda bavuga, sinarengaga aha ariko nta mbunda Gerard yari afite. N’abana be ntazo bari bafite rwose, nta kintu Gerad yari afite rwose!”

Adela Mukantembe ubu afite imyaka 82

Umuseke wabajije Mukantembe tuti, Mutekereza iki ku ifungwa rye?

Ati “Ku ifungwa se, wowe ubu uwagushaka yakubura? Cyangwa jye uwanshaka yambura? Gerard yararenganye turabizi, ariko nta bushobozi dufite bwo kumufunguza, ariko yararenganye. Yaba afite baramu be bane, batanu bari aho mu rugo yirirwa abungana mu nshuti ngo mumbanire uyu, mumbanire uyu, Gerard akabirengaho akajya gukora iki koko? Ni akarengane gahari.”

Asoza agira ati “Imana ni yo izamuhonora naho twebwe abana b’abantu ntacyo twakora.”

 

Uzamukunda Madelina na we atuye hariya igihe kirekire azi Gerard Urayeneza. Uyu mukecuru w’imyaka 72 avuga ko yashatse hariya i Gitwe mu 1979.

Ati “Gerard nta we atafashije i Gitwe, nta we atafashije sinamuhamya icyo atakoze, bariyeri si iye! Ibitaro byari bitarubakwa babitashye mba aha. Nta muntu yigeze asubiza inyuma, nta we atagiriye neza, Gerard nta bugome yigeze.”

Uyu mukecuru avuga ko abantu be bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi we ararokoka kimwe n’uriya twavuganye haruguru, yasigaye wenyine.

Avuga ko Interahamwe zavaga ahitwa i Murama mo misozi yegeranye na Gitwe ari zo zashyize bariyeri imbere y’Ibitaro bya Gitwe (byari bitaruzura), kandi ngo icyo gihe URAYENEZA Gerard yari yahungiye iwabo i Mbuye.

 

Yudita na we twamusanze iwe bahadutungiye agatoki nk’umwe mu bazi neza amateka yahariya mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kubera umutekano we yahisemo kuvuga izina rimwe, ananga ko tumufata amajwi, yemera gusa ko twandika ibyo avuga.

Ati “Gerard intambara iba ntiyari aha, baramureze muri Gacaca babura gihamya.”

Asobanura uko Urayeneza Gerard yahunze agace yari atuyemo, avuga ko hari umugabo witwa Ezra Mpamo [uyu ngo yabaye Burugumestre ndetse yari afite umuhungu w’Interahamwe witwa George, ngo yari kwica Gerard isa n’isaha amuziza amahari bari bafitanye ajyanye no kuyobora Ishuri].

Ati “Ezra Mpamo ni we watumye ahunga, yashoboraga kumwica. Nta ruhare na rumwe, nta n’ikigeze kivugwa, nta n’ubwo yigeze akandagira kuri bariyeri, na we yari afite abari iwe [bahigwaga]. Gerard ibyo bamurega byose nta kuri kurimo. Bavuze ko abana be bari bafite imbunda, ariko bari bato.”

Uyu mubyeyi w’imyaka 71 na we yabaye hariya i Gitwe kuva mu 1971 avuga ko uvuga ukuri mu bibazo bya Gerard akuzira.

Ati “Rutaganda na Nyakayiro bafunganye na we kubera ko bavuze ukuri…”

Avuga ko bishoboka ko hari abashaka imitungo ye, kandi ngo abo ni abo yagiriye neza.

Yagize ati “Abana bacu bize ku bwe nta we yasubije inyuma.”

Yongeraho ko abantu baguye hariya Gerard adahari.

Ati “Abamushinja ni bo bazi abahaguye. Ntabwo twari tubizi, bishoboka ko ari abahaguye abantu barahunze, isasu ntiritoranya.

Yungamo ati “Ukuri kwamaze abantu ariko jyewe ukuri ndakuvugishije, Gerard mu ntambara ntiyavuzwe yari iwabo [i Mbuye] kandi abaho yarabafashije.”

Uriya Mukecuru Yudita avuga ko uwitwa Mpamo wabaye (Burugumestre wa Komine Masango), ngo yicishije ba Pasiteri biciwe i Gitwe.

Ati “Bapfuye Mpamo ahavuye, nahaburiye ababyeyi bange 6. Iyo twumva ngo Gerard yagiye kuri bariyeri twamurengera na we nta we yarengeye? Tugeze aha twashyinguye benshi bahambwe n’umuganda. Gerard nta muntu yishe, nta we.”

Umukecuru yadutungiye agatoki ko bariyeri ivugwa yari hariya hari imodoka ariko ngo Gerard nta ruhare yagize ngo ihage

URAYENEZA Gerard azira iki?

Abatuye i Gitwe kuvuga kuri iki kibazo baba batinyatinya. Umwe mu bo twabajije yatubwiye ko yari umwana mu gihe cya Jenoside ko nta makuru yaduha.

Uwemeye kutuvugisha ariko adusaba kudatangaza amazina ye, avuga ko hari agatsiko k’abantu bamwe barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahigiye gufungishe URAYENEZA Gerard bavuga ko ababyeyi babo bari bafite imibagane mu bikorwa by’amashuri n’Ibitaro yabereye umuyobozi igihe kirekire.

Mbere ngo bamugeretseho ibyaha muri Gacaca, ariko arashinjurwa aba umwere.

Nyuma ngo bamutamitse inzego z’Ubuyobozi bavuga ko amafaranga afite ayajyana hanze y’igihugu, agakorana n’abarwanya Leta, ariko uwo muntu yemeza ko atari byo.

Abatuye hariya bemeza ko URAYENEZA Gerard nta kibazo afitenye na Leta nk’ubuyobozi, ko ahubwo ibyo aregwa abishinjwa n’abantu ku giti cyabo ku nyungu zabo bashaka.

Tariki 15 Nyakanga 2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwategetse ko Urayeneza Gérard n’abo baregwa hamwe bakomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30, runategeka ko abagabo babiri, Benjamin Ruganiza na Dominique Rutaganda bafatwa gafungwa by’agateganyo, mbere bari barekuwe.

Urayeneza Gerard wafashwe tariki 15 Kamena 2020 agafungwa, ku wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2020 azaburana mu mizi ku cyaha akurikiranyweho.

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

36 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Erega, jenoside yabaye ku mugaragaro, ntacyakozwe na kimwe kitazwi. None se ko barimo bavuga amakuru ya MPAMO. Ko abapasteri bishwe ahavuye. Kandi yari umusaza cyane. Buriya iyo GERARI yijandika mu bwicanyi, ntaba yarahonotse GACACA. Muzashishoze neza, bitazaba munyangire.Kandi ubutabera bwacu bumaze kugira umurongo uhamye.

    • Iyo abantu muvyga mutya muransetsa!!
      muri gukina n’amaraso y’inzirakarengane kandi baagineje kurya amafranga ya Gerard muri iyi myka 26 n’itandatu ishize muzayaruka igihe kimwe. abo batangabuhamya ba Gitwe nta numwe wavuga nabi Gerard kuko yabapfutse umunwa!!!jye nari ndi yo nabonye abanjye kandi nubu abandi bataraboneka bizwi ahakekwa tuzaguma tugerageze turebe ko akarere ka tyhangi bivugwa ko kariye amafranga ye kari kugenza gake kanga ko twongera gushakisha indi mibiri.

      mujye mureka imiteto ibintu muri mo byo gupfobya nta soni…abenshi muri kwandika aha nta nuwahakandagije ikirenge twe twariyo tuzi byose. ubutabera ni imana izabuduha nubundi ntawaruziko tuzabona abacu

    • Uwanditse iyi nkuru biragaragara ko icyo ashaka ari ugushinjura interahamwe, nawe se nta na hamwe bavuga ku byaha ashinjwa nta numwe uri kuvuga kuri iyo mibiri yataburuwe keretse uriya yudita nawe washinyaguye ngo ntawari uzi ko bishwe nyamara arongera ngo isasu ntiritoranya ubwo ashatse kutubeshya ko bishwe n amasasu yaraswaga hagati y inkotanyi n interahamwe cg EXFAR nyamara iyo mibiri yaracagaguwe n imihoro uko bigaragara none ibaze uko gushinyagura kuwo yudita bigaragara ko nawe ari bene wabo noneho kuyobya uburari ahita abeshya ngo hiciwe ababyeyi be 6 kugirango tumwibeshyeho ko ari umucikacumu mbese ntitwumveko ari kurengera interahamwe bene wabo nonese ararinda abeshya ngo bahiciye ababyeyi be 6 ko tuziko umuntu agira ababyeyi 2 uwo ashatse kuvuga 6 kuko nyine ari abo yiyitiriye mbese buriya ni abaturanyi b abatutsi bahiciwe ashaka guhimba icyo bapfana ariko kuko ntacyo ahita yewe abita ababyeyi be mu buhe buryo se?ko umubyeyi ari uwakubyaye cg uwakureze kandi ko umuntu ahita avuga isano nyine ntushobora kuvuga ngo ababyeyi kandi batarakubyaye ngo ukoreshe iryo jambo ryonyine ubundi iyo batakubyaye uhita uvuga sano ki mufitanye none umva we ngo arajijisha. Ikindi nanjye abampishe ninabo banyiciye ababyeyi kandi banyiyirobetseho sinapfa kubimenya mbitahuye vuba aha.ibyo rero mwivugisha ngo yari umuntu mwiza nta numwe muri mwe uvuga ko yiboneye izo bariyeri n amaso ye bityo ngo atubwire ko atari arimo mwese rero ibyo muvuga biragaragara ko mutazi niba yarishe cg atarishe kereka yudita gusa n uwabajijwe nyuma nibo numva bafite ibyo bamuvugaho byumvikanisha neza ko rwose ashobora kuba yarishe bakaba bamuhishira, byonyine kuba yarubatse hejuru y imibiri kandi abizi byo ubwabyo byerekana ubuterahamwe kuko ntabwo kuba imibiri ihari bivuzwe ubu ahubwo byari bizwi nawe abizi aho rero ubwabyo birwgaragaza ubuterahamwe bwe murakina n interahamwe hababaje abazizera ngo zarahindutse burya aho nava bakagera ni bamwe uzabizera niwe ufite ikibazo.

  • inzangano namashyari nibyo bisubiza inyuma iterambere ryabaturajye niba se aba babyeyi basheshe akanguhe batanga amakuru nkaya baretse uwo mugabo nubwo ntamuzi agakomeza agatanga umusanzu mwiterambere ryurwatubyaye ubukoko twemeze ikinyoma kiganze iwacu munyumvishirize ikomeze ihabwe intebe ubuse umurage muriguha abato muguca akarengane nihohoterwa nuwuhe.Imana irahari kdi ineza wagiriye abo baturajye izibukwa nubwo bamwe batayihaye agaciro wamubyeyi we

  • Mbega mbega Umuseke!
    None se nta musaza cyangwa umuntu utari umukecuru uzi uwo Ujeneza i Gitwe? Umuntu yakwibaza impamvu habajijwe abakecuru gusa🤭

    Nimureke ubutabera bukore akazi kabwo mureke abo ba Mpamo na Rutaganda George ibyo bakoze birazwi nta kuvanga amadosiye.

    Naho ibyo umuryango yashatsemo yahishaga, azerererana n’ibindi abo bakecuru bavuze mubireke kuko bijya gusa n’ibya Rusesabagina bari baturanye.

    Uwababaza icyo bari bakoze ngo bahigwe ndumva nta bisobanuro byaboneka.

    • John we sinzi niba wasomye neza cyangwa ari byabindi umuntu yiyicarira inyuma ya murandasi cyangwa terefone ye akivugira ibyo ashatse akurikije ibyo azi cyangwa yifuza. Aba bakecuru ni abantu nk’abandi ntabwo wabagaya. Ahubwo niba nawe ufite amakuru wakabaye uyatanga.
      Nkurikije ibyo nsoma, umunyamakuru yanditse ngo:
      “Uyu mubyeyi w’imyaka 71 na we yabaye hariya i Gitwe kuva mu 1971 avuga ko uvuga ukuri mu bibazo bya Gerard akuzira.”
      Ati “Rutaganda na Nyakayiro bafunganye na we kubera ko bavuze ukuri…”

      Ntabwo rero njye mbona ari abakecuru gusa bazi iby’i Gitwe nubwo nabo ari abantu kimwe n’abandi.

      • @ Aristide

        Amakuru agira uko atarwa va muri ibyo. Ntabwo wabaza abakecuru gusa bashinjura, ntugire ikindi cyiciro ubaza ndetse n’abatavuga neza uwo Gerard ngo uvuge ko wakoze inkuru yuzuye. Ahubwo bihita bigaragaza icyari cyigamijwe nka bya bindi by’indege na Bruggerre. Abantu nibatuze, bareke iyo ntungane bavuga iburane kuko ntabwo imanza zibera ku rubuga rwa internet!

      • Uyu umunyamakuru ambabarire sindi umunyagitwe nta n’amakuru yaho muri genocide mfite ndetse n’uriya Gerard simuzi,
        Ariko nshingiye ku nkuru ubwayo ndabonamo kubogama, ngakekamo ruswa.
        Ibi ndabiterwa n’Impamvu zikurikira:
        1) kuki umunyamakuru yabajije bariya bakecuru 3 gusa bose bashinjura Gerard ntagire n’ubushake bwo kureba abamushinja?
        2) kuki umunyamakuru atabajije abahagarariye abacitse ku icumu hariya ?
        3) Inkuru nk’iyi bigaragara ko ibogamye kuki yandikwa mu gihe urubanza rugikomeza itategereje ko rurangira?
        4) kuki bariya bose ntawe uvuga kuri iriya mibiri yataburuwe mu kigo yayoboraga?

        Ku bwanjye numvaga kwandika inkuru nk’iyi ntutinde ku byaha uregwa akurikiranweho yenda ngo ucukumbure haboneke abandi baba barabikoze cyangwa se ugaragaze ko bitakozwe ahubwo ugatinda ku kuba ari umwere gusa ugendeye ku buhamya bw’sbakecuru 3 muribo ntawe ugaragaza amakuru ku byaha Gerard aregwa ahubwo bemeza ko yari umuntu mwiza muri rusange, wirengagije ko kugeza genocide itangira hari abahutu benshi bari abantu beza ariko bashowe muri genocide.
        Umwanzuro : mureke dutegereze umwanzuro w’ubutabera.

        • Ese aba bakecuru muri kwamagana doreko bagize ubutwari bwo kuvuga byo ntabwo byerekana ikibazo uko gihagaze? Abo bahagarariye abacitse kwicumu barusha amakuru yimpamo aba bakecuru? Kereka niba mushaka kutubwira ko bo babirebaga kuri bariyeri kuko aba ba bamama bo bavugaga ko bari binyegeje batasohokaga.

  • Mpise nkonja aribyo byaba arubunyamaswape.

  • Gerard yigize umukire.

  • Aba bakecuru bakoze ikintu cy’ubutwari. Igihugu cyacu cyagwiririwe n’ibyago byinshi, si ngombwa yuko hakomeza kuba izindi nzirakarengane. Gerard yakoreye igihugu, ntiyigeze arwanya Leta nubwo abantu bamwitendetseho igihe kirekire. Ikindi kandi nta muntu yicishije ndetse no mu myitwarire ye uko muzi ntabwo ari umuntu wakwicisha undi. Ni umugabo wafashije benshi pe. Ubutabera buzakore akazi kabwo neza.

    • Charlotte Ahobantegeye alias Gikakarubamba aramurangije nyine none se Gerard yamuregeraga iki mu nkiko amushinja ubujura?! Ni tura tugabane ntiwanga bimeneke nyine. Nuwo mukino urimo gukinwa.

      • Areke nokuba umuntu mwiza ikigaragara nuko yatezaga Gitwe imbere, kdi ntawuzi nezako ayo makuru bavuga atatanze yaba yarayazi. Ese aba bagirira amashyari abafite ibyo bavunikiye nimba ari intyoza bagiye muri bariya bitwako ari intumwa zabo, bagacukumbura ko ariho basanga benshi bibitsemo amakuru kdi birirwa bahembwa F y abaturarwanda.

  • Birababaje. Burya Gerard arafunze. Yegoko nanjye ndumva bzafungwa pe kuko inyangamugayo nka Gerard hagati y’inkuta enye. Ndumiwe koko.

    • Mbega Umunyamakuru igaragaza uruhande abogamiyeho? Ese kuki wasuye abamushinjura maze abamushinja ntibabaze? Byonyine ubu buhamya bw’aba bacyecuru burimo amarangamutima menshi ngo Gerard ntawe atafashije! Ese ni inde wababwiyeko Gerard aregwa kwica muri Genocide, kuba aregwa Guhishira kubushake imibiri y’Abatutsi ndetse no gupfobya Genocide, no gushinyagurira Imirambo ayihisha mu byobo by”inyubako ze nta gitangaza mbibonamo,
      Mureke Abantu nka Gerard bitwaza Umutungo bagatamika buri wese, ariko ukuri ntiguhishirwa. Ese ko ziriya nyubako ariwe wazubatse, iriya mibiri aho yari yarayitabye yubaka ko utabigaragaje?
      Mujyanire aho ntimugatobeke Ababuze ababo kuko iriya mibiri nayo yahoze ari abantu kdi bahumeka, mumureke aryozwe ibyo yakoze

  • Iyi dosiye nubindi narabivuze ihishe byinshi. Sinumvise ko bafunzemo n’abacitse ku icumu? Gufunga abacikacumu ubaziza ko bahishe imibiri y’inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi ni ibintu bigomba gucukumburwa apana munyangire gusa. Ntaho ndabyumva mururu Rwanda. Erega noneho buri wese wabimupangira bigashoboka!!?!! Ubu se Ibuka yo ibivugaho iki? Ahaa! Tugeze kure nyamara, gusa Leta yacu irashishoza ndayizeye izatanga ubutabera.

  • Urukiko rushatse kumenya ukuri kuzuye ku byabereye i Gitwe muri 1994, rwabaza na Jenerali Mubaraka Muganga wahayoboye ingabo kiriya gihe, akaruha ubuhamya bwe. Ariko se rwabitinyuka?

  • Amabwiriza yo kumvisha Urayeneza Gerard no gusenya ibikorwa bye aho ava harazwi. Abayahabwa bayarenzeho nabo bayacekwa. Ikibabaje, ni ukuba nyuma y’imyaka 26 jenoside ibaye mu Rwanda, hakiri abantu biteguye kubambisha abandi kugira ngo barengere inyungu zabo bwite.

  • Ariko rwose abanyarwanda dupfa ubusa kweri. Ejo abagize itsinda rishinja Gerard ibinyoma biriwe munama muri College Adventistes de Gitwe barimo kuremarema ibinyoma bazapfundikanya murubanza. Hari n’agafaranga barimo bakusanya ko kuzaba abantu batekinitse b’i Nyanza bazashinje Gerard.

  • Iki kibazo cyo kumvisha Urayeneza Gerard, cyerekana ko aba mbere babangamiye ubwiyunge nyakuri bw’abanyarwanda ari abanyapolitiki. Abaturage basanzwe bararengana. Iyo atari ibitambo, ntibabe ingwate, baba ari ibikoresho by’abarwanira ubutegetsi bagamije kwikubira ibyiza by’igihugu.

  • Izi manza za politiki uko zigenda ziba nyinshi, niko n’amahanga azakomeza kujya arushaho kuzikurikira ngo arebe uko zicibwa n’uko zirangizwa. Nk’uriya mwavoka w’Umubirigi waje kureba Rusesabagina bakamumwima, mu minsi itandatu yamaze mu Rwanda byanze bikunze yakuruye n’amakuru ku zindi manza ziri mu nkiko, mu rwego rwo kurushaho kumenya imikorere yazo.

  • @ Le Cynique

    Ariko ayo mahanga mukangisha abantu Abatutsi bicwa yari yarazindukiye he? Sinshyigikiye ko hari urengana ariko igihe cy’ibikangisho ubanza cyararangiye keraa! Keretse wenda abasigaye ku ruhu nka cya kirondwe bajya bavuga.

    • John, ngo igihe cy’ibikangisho cyararangiye? Ko mu Rwanda indani ibikangisho bituzahaje ra?

  • Ibi bintu biri kuba kuli uno Mugabo byabaye ku ahantu benshi mu gihugu ,Remera-Rukoma uwitwa Sebazungu Augustin amashyali amuhejeje ishyanga azira abo yitangiye muri Genocide

  • Iyi dossier bayibaze umugabo witwa Gahagaza Hybert. we nabo bari bafatanije mu gishinja Gerard barayibyukije uko yakabaye.

  • ubu rero intambara izaba muhumure si imihoro sinikindi kintu ubu niba abayobozi bicara bagacura
    imigambi nkiyo abandi barebera Imana izaca mu mudugudu nkuko yaciye kwa Farao igaca akarengane
    mwibuke ko hapfuye abana b imfura gusa na hano rero ntimukagirengo iriya nimigani iba yaraciwe naha byahaba
    iyo abantu bari kurenganya abandi igihugu gihoramo imidugararo igihe udaca urwa kibera nawe ntuzizere amahoro
    utatanze kuko ibyo ubiba nibyo usarura

  • Kuva Kera uyu mugabo Gerard icyo azira turaCYIZI ahubwo bari baratinze nta handi hantu bari kuzamubonera uretse kumushinja Jenoside. nta kundi yihangane rwose kuko niko isi yacu iteye, yanga abanyakuri.

  • Gerard amarirerwa yakoze azwi n’imana yonyine kuko abayazi neza yakoze uburyo arabacecekesha akoresheje amafaranga yungukiye mu kumena amaraso.

    imana ihora ihoze mbabwije ukuri.
    wa munyamakuru we uri gukina n’amaraso y’inzirakarengane…iyo nda wakweduye kubera kurya amafranga ya ruswa hari igihe uzabyicuza.
    iki kinyamakuru wagirango Gerard yaragikodesheje we n’abambari be.

  • …………………………………………..AKAGA KARAGWIRA………………………………………………..

  • Yemwe nshuti z’Imana ni mujye mwicecekera, Imana niyo izi ibihishe mu mitima yacu, buriya twese turabivuga gutyo ariko mu mutima wa Gerald azi ibiri ukuri.
    cyakora icyo nemera ni uko amakuru y’iriya mibiri yavuzwe cyera cyane, niba yari umuntu mwiza rero yakabaye yarahamagaye ubuyobozi agafatanya n’abaturage bagashakisha iriya mibiri. kuba ibyo Gerald atarabikoze kandi byaravuzwe kenshi bigaragaza ko ibibavugwaho byose ari ukuri (ruswa zahawe Rutaganda na Nyakayiro nk’abacitse ku icumu kandi bari abavuga bakumva muri Gitwe). niyo mpamvu rero dukwiriye guceceka Imana ikazahana abanyabyaha akarenganura abarengana.

  • Uwitwa Rugwe we afitiye urwango n ishyari uwitwa umuhutu wese, kabone niyo nta cyaha yaba yarakoze. Icyaha nuko yavutse kuri se w umuhutu. Gerard bamutangiye kuva intambara yarangira. Gusa Imana yaramurinze ntanuwakekaga ko yagera iki gihe nabyo abishimire Imana. Nta muntu uhagaze neza iki gihe wabaye mu rwanda muri iriya myaka niyo waba uvukana na Yesu ngo ugire amahoro mu gihugu cyacu. Ishyari na munyangire. Imyaka ye yo kubaho yari ayirangije udusugaye wenda azatumara muri prison ikibazo ni abo bari kumushyirishamo nabari kubibafashamo aho bo bazamara iyabo. Ubamba isi ntakurura

  • Ubutabera nicyo bubereyeho ni ugukemura bene ibibibazo dutegereze

  • ariko nkumuntu utuye igitwe, murebye imyitwarire ya gerard uko yakemuye ibibazo byari mubitaro na kaminuza(uburyo yagambaniye abakozibe ,akabahimbira ibyaha byibihimbano ,inzika agira na munyangire kuwo adashaka ,akabahimbira ama dossie ashobora kubacisha umutwe, kandi byose yabikoranaga ubwenjye namayeri byo murwego rwohejuru) warangiza ukamufata niyo myitwarire ukamutereka muri 1994 , watekereza byinshi.nimureke ubutabera bukore akazi kabwo .
    gusa IMANA niyizibyose.

  • Ariko ko dufite ubutabera mugihugu cyacu,mwaretse bugakora akazi kabwo bukareba impamvu yatumye yubakira kumibiri y’inzirakarengane bikarangiza imyaka ingana itya ntakuvuga ibyabaye nuko yarabiyobewe? Ese ababuze ababo bo mutekereza agahinda bafite ko kudashyingura ababo bubakiweho ibitaro? None se umunyamakuru nubwo tutaryize (itangazamakuru) yagiye kubaza akarengane kuriya ufuzwe atitaye kumibiri yubakiweho ibitaro? Muri byombi quelle était le contenu majeur? Umva mbe munyamakuru hababaje ababuze ababo imibiri yabo ikubakirwaho ibitaro naho ufunzwe we ubutabera burahari .

  • Mwiriwe iyi nkuru uko yanditse igagaragaramo kubogama, guca urubanza rutaracibwa, nogushaka gushyira igitutu kubucamanza. Abanyamakuru mukwiriye kwirinda kubogama. Ubukoko ukoze umutwe w’inkuru ushyira muri rusange ngo abaturage, kandi ubajije abantu batagera ku icumi ntabamushinja wabajije ntabucukumbuzi bwawe bwite wakoze. Njye ikintera gukemanga iyi nkuru nuko nubusanzwe nibya kaminuza ya Gitwe mubivuga hazamo kugaragaza ko yarenganye ubona hatangenderewe Gutanga amakuru ngo usoma yishongorere amenye ukuri kuri he?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *