Uwa Gicuti: Amavubi yongeye kunganya, yo na Congo Brazzaville banganyije 0-0 | UMUSEKE

Uwa Gicuti: Amavubi yongeye kunganya, yo na Congo Brazzaville banganyije 0-0

Umukino wa Gicuti wahuje ikipe y’Igihugu, Amavubi na Congo-Brazzaville kuri Sitade Amahoro, urangiye nta kipe ibashije kubona mu izamu ry’indi bingaya 0-0.

Sugira yagerageje ashaka kureba mu izamu ariko biranga

Ni umukino wa Gicuti wo gufasha aya makipe kwitegura imikino y’igikombe cya Africa cy’abakina imbere mu gihugu CHAN2020 kizaba muri Mata 2020 muri Cameroon.

Uyu mukino wa Gicuti, Amavubi yaherukaga kunganya Cameroon 0-0 mu gihe Congo yo yari yatsinnzwe na Cameroon 1-0.

Abakinnyi b’ikipe ya Congo batangiye basatira kuko mu minota 30′ ya mbere yose iyi kipe yihariye umukino.

Ku munota wa 41′, Congo yabonye uburyo bufunguye bwashoboraga kuvamo igitego, ariko Kimenyi Yves yihagararaho akuramo ishoti ryatewe na Racine umupira uhita ujya muri koroneri.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0, na none igice cya kabiri cyatangiye Congo isatira izamu ry’Amavubi.

Ku munota wa 53′ Obongo Prince wa Congo yahaye umupira Binguila Hardly ateye umupira unyura hejuru y’izamu.

Ku munota wa 56′ Amavubi na yo yagerageje amahirwe, Eric Nzabimana bakunda kwita Zidane yahaye umupira Danny Usengimana asigaranye n’umunyezamu wenyine awutera hejuru y’izamu.

Amakipe yombi yahise akora impinduka ku ruhande rwa Congo, Obossi Bersyl, Lavamba J. Racine na Massanga Chandrel basimburwa na Oyah Roh, Makombo Yamn  na Etou Mignom.

Ku ruhande rw’Amavubi, Danny Usengimana, Eric Ngendahimana na Sugira Erneste basimbuwe na Nshuti Dominique Savio, Ndekwe Flex na Iyabivuze Osee.

Igice cya kabiri cyakiniwe mu kibuga hagati nta kipe n’imwe yasatiraga indi ku buryo bwari kuvamo igitego.

Ku munota wa 85′, Ndekwe yazamutse wenyine ariko yanga gutanga umupira, agiye kuwutera mu izamu bawumukura ku kuguru. Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

 

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

Congo-Brazabille: Ndila Paveth, Magmokele Dimitri (C), Moumdza Prince, Ondongo Julfin, Binguila Hardy, Obossi Bersyl, Ombongo Prince, Nsenga Francis, Massanga Chandrel, Etali Harvy na Lovamba J Racine.

 

Amazuvubi: Kimeynyi Yves, Manzi Thierry (C), Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Ngendahimana Eric, Niyonzima Olivier, Nsabimana Eric, Byiringiro Lague, Sugira Ernest na Usengimana Danny.

Congo Brazza yabanje kwiharira umukino
Ba myugariro b’Amavubi bihagazeho cyane

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *