Girl in a jacket (VIDEO) Uwambajimana “Kawunga” arakomanga ku muryango ugaruka muri Rayon Sports | UMUSEKE

(VIDEO) Uwambajimana “Kawunga”  arakomanga ku muryango ugaruka muri Rayon Sports

 

Myugariro wahoze mu ikipe ya Rayon Sports, Uwambajimana Leon bakunda kwita “Kawunga” ubu nta kipe afite nyuma yo kurangiza amasezerano muri Sunrise FC,  ashobora kugaruka muri Rayon Sports iri mu biganiro na we.

Uwambajimana Leon bakundaga kwita “Kawunga” twaganiriye na we ari aho Umuseke ukorera Sonatube

Mu kiganiro kihariye n’uyu mukinnyi ndetse n’ushinzwe ku mashakira amakipe, Nduwayezu Emmy bahaye UMUSEKE bavuze ko ibiganiro bitagenze neza muri Kiyovu SC nay o yamwifuzaga, avuga ko hari amahirwe menshi yo kugaruka muri Rayon Sports.

Nduwayezu Emmy ushinzwe gushakira ikipe ‘Kawunga’, ati: ’’Twari tumaze iminsi mu biganiro na Kiyovu SC, uyu munsi twari gushyira umukono ku masezerano, gusa ntabwo byakunze kuko ibyo baduhaga ntabwo byatunyuze.”

Tumubakijije niba ntayindi kipe batangiye ibiganiro yatubwiye ko hari amakipe menshi, ku isonga Rayon Sports ikaba iri mu zishobora kurara zimusinyishije.

Ati: ’’Nyuma yo kuganira na Kiyovu SC, ubu ibiganiro tubifatanye n’andi makipe arimo Rayon Sports, bishora kurangira nkasinya, kuko iriya ni ikipe nziza buri wese yakwifuza kujyamo ngo ayikinire kubera abafana ifite.”

Amakuru twamenye ni uko hari umuntu watangiye kwegera abakinnyi bamwe na bamwe ngo abagurire Rayon Sports nyuma y’ibibazo iriya kipe irimo byo kutumvikana kw’abayobozi bariho n’abahoze bayiyobora.

Uwambajimana Leon yifuzwa na Kiyovu ngo ayikinire nyuma yo kugira umwaka mwiza w’imikino muri Sunrise FC, ngo byari kuba mahwi ikamwongera kuri Babua Samson wayijemo, akaba yari aziranye cyane mu kibuga n’uyu ‘Kawunga’.

Mu yandi makipe amushaka arimo Mukura VS, na Musanze FC.

Leon yigaragaje cyane mu ikipe ya Rayon Sports muri 2013 akaba akibukirwa ku gitego yatsinze ku munota wa karindwi Rayon Sports itsinda Panthère du Ndé yo muri Cameroon 1-0 mu mikino yo ku mugabane wa Africa.

Ushinzwe ku mashakira amakipe Nduwayezu Emmy afite ikizere ko umukinnyi we agurwa ku giciro yifuza
Uwambajimana Leon ushobora kugaruka guha ibyishimo ikipe Rayon yahoze akinira

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Turabasuhuje twishimiye uwo Leon nka abakunzi ba Rayon Kandi uwo muntu waba afite icyo gitekerezo yazahembwa nimana

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *