Uwambitse abakobwa 10 mu kiciro cya nyuma cya ‘Miss Rwanda 2020’ ntiyigeze abapima - UMUSEKE
  • 04/04/2020 12:27 26

Uwambitse abakobwa 10 mu kiciro cya nyuma cya ‘Miss Rwanda 2020’ ntiyigeze abapima

Umuhanzi w’imideri Niyitanga Olivier uzwi nka Tanga Designs wakoze amakanzu yambawe n’abakobwa 10 bari bageze mu kiciro cya nyuma cyugomba kwegukana ikamba rya ‘Miss Rwanda 2020’ avuga ko nta n’umwe muri abo bakobwa yigeze apima imyambaro…

umuhanzi w’imideri Niyitanga Olivier

Niyitanga Olivier watangiye uyu mwuga wo guhimba no gukora imyambaro mu 2014 avuga ko atari ubwa mbere yambitse ba nyampinga b’u Rwanda.

Ati:  “ Abategura iri rushanwa bampisemo ny’uma y’uko hari hashize iminsi nambika ba nyampinga batandukanye barimo Nimwiza Meghan wabaye miss Rwanda muri 2019, Iradukunda Liliane wabaye miss Rwanda 2018 n’abandi”.

Yemeza ko kwambika abakobwa 10 bahatanye mu kiciro cya nyuma cya Miss Rwanda 2020 ngo ntibyamusabye kubafata ibipimo.

Avuga ko hari ibipimo irushanwa riba ryarashyizeho kandi  hafi y’abakobwa bose bitabiriye ririya rushanwa bendaga kunganya umubyimba n’uburebure.

Icyo yakoze ni ukwitegereza akiyumvisha uko bangana kandi avuga ko yabambitse asanga imyambaro irabakwiye.

Niyitanga avuga ko abantu bashimye uko iriya myenda yari ikoze kandi bavuga ko bariya bakobwa bari baberewe.

Abajijwe uko umuntu yatera imbere mu mwuga wo guhanga imideri mu Rwanda nk’igihugu kidahinga cyane ipamba ndetse kikaba gicuruza imyenda myinshi ivuye  mu mahanga. Niyitanga yasubije ko byose biterwa n’uko uhanga imideri abyitwaramo.

Ati: “ Imbogamizi umuntu ahurira nazo mu kazi nizo zimutera gukura  cyangwa gusubira inyuma. Ariko  ku giti cyanjye ntekereza ko iterambere ry’umuntu ari we uryishakamo icya mbere kikaba gukora neza no gushaka udushya twinshi mu mideri uhimba.”

 

Amwe mu mateka ya Niyitanga Olivier mu mwuga wo guhanga imideri

Niyitanga Olivier yatangiye  guhanga no gukora imyambaro mu 2014 ubwo yitabiraga irushanwa akaza kwitwara neza mu kiciro cy’abahanga imideri.

Nyuma yaje gukomeza uyu mwuga atangira no kwitabira ibitaramo birimo icya Kigali Fashion Week, Rwanda Cultural Fashion Show, Mercedes Benz Fashion Week Accra muri Ghana n’ibindi. Aha hose yaherekaniraga  imideri yahimbye.

Kuva atangiye aka kazi yambitse abantu batandukanye barimo n’ibyamamare bikomeye ka Devido wo muri Nigeria, umunyamakurukazi wa CNBC Africa ufite inkomoko mu Rwanda witwa Makeda, na Shaddy Boo .

Yambitse kandi n’abahanzi b’imideri bagenzi be barimo Rwema Laurene washinze inzu y’imideri ya Uzi Collections , umubyinnyi Sherri Silver  n’abandi.

Aya ni amwe mu mafoto y’amakanzu yahimbwe na Niyitanga Olivier akambarwa n’abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2020:

Uburebye wakeka ko yabanje kubapima indeshyo n’umubyimba
Abakobwa 10 bageze ku kiciro cya nyuma ni Olivier wabambitse
Bari baberewe

Robert KAYIHURA

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Mujye mubeshya abatari bahari ubu yahagaze kumaguru avuga ko atize abapima nibyo koko ntiyabapimye ariko bose byarabakwiriye? Mumubaze umwenda wariho ibikwasi niba ariko yari yawukoze.nibindi nashatse kuvuga.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *