Uwasambanyije umwana akamutera inda agomba guhanirwa icyo cyaha – Busingye – UMUSEKE

Uwasambanyije umwana akamutera inda agomba guhanirwa icyo cyaha – Busingye

*Abasenateri basanze muri buri karere hari abana bari munsi y’imyaka 18 nibura 500 batewe inda.

Mu kiganiro Abasenateri ba Komisiyo ya Politike n’Imiyoborere myiza ya Sena bagiranye na Minisitiri w’Ubutabera mu rwego rwo kumenya no kugenzura imikorere ya Guverinoma mu birebana no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore n’irikorerwa mu ngo muri rusange, Minisitiri Johnston Busingye yababwiye ko umuco wo kumvikana mu baturage ubangamira amategeko mu gukurikirana abahohotera abana b’abakobwa.

Minisitiri Busingye Johnston asaba abahohoterwa kubivuga

Iki kiganiro cyabereye kuri Minisiteri y’Ubutabera kuri uyu wa gatatu, Abasenateri batatu bo muri iyi Komisiyo ya Politiki kuri batanu bayigize, nibo baganiriye na Minisitiri bayobowe na Perezida wayo Dr Jean Nepomuscene Sindikubwabo.

Dr Sindikubwabo wavuze ibyo Abasenateri basanze mu turere twose tugize igihugu mu ngendo bakoze, ngo basanze nibura muri buri Karere hari abana b’abakobwa hagati ya 500 na 700 bari munsi y’imyaka 18 batewe inda.

Igiteye inkeke ariko ngo ni uko abatageze ku 10% gusa by’abakoze icyo cyaha aribo bageze mu butabera, abenshi ngo ntibakurikiranwa kubera ‘kubura ibimenyetso’.

Abasenateri bagaragarije Minisitiri ko bimwe mu bibazo bihari harimo icy’abana b’ababyeyi, abarezi, abashinzwe umutekano n’inzego z’ibanze bashyira imbere kunga uwakoze iki cyaha n’umuryango w’umwana wahohotewe.

Abakobwa na bo ngo babura ababunganira mu nkiko igihe bigeze ku kuburana indezo, ahandi naho urubanza rwaciwe kururangiza bigatinda.

Hon. Senateri Mukasine Marie Claire yabwiye Minisitiri w’Ubutabera ko basanze abana bahohoterwa n’abo mu miryango yabo, ababarera cyangwa babyara babo, bityo ugasanga ubwumvikane nibwo bashyira imbere, ariko agasaba ko icyaha kigoba kwitwa icyaha.

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yavuze ko Minisitieri y’Ubutabera nayo ihangayikishijwe n’iki kibazo k’ihohotera rikorerwa abana, agasaba ko imbaraga zashyizwe mu bukangurambaga bwo kurirwanya mu minsi 16 bazaharanira ko na nyuma yayo bizakomeza.

Yavuze ko ibikorwa mu muryango nyarwanda byo kunga uwasambanyije umwana akamutera inda n’umuryango byitwa ko yahemukiye ari amakosa akomeye kuko ngo usanga ari uguhishira uwakoze icyaha.

Ati “Umuntu mukuru wateye inda umwana uri munsi y’imyaka 18 yakoze icyaha, iby’indezo ni ikindi kibazo, guhanirwa icyaha ni ikibazo kimwe agomba kugihanirwa icya kabiri ni ukurera uwo mwana na byo urukiko rurabitegeka rukagena uko bizagenda kandi akabikurikiza nabwo atabikurikiza bigakorwa ku ngufu z’itegeko.”

Minisitiri w’Ubutabera avuga ko kumvikana hagati y’uwahohoteye umwana n’umuryango w’umwana yahohoteye ari ibintu bibi cyane.

Ati “Kumvikana birashingira ku mbabazi z’ubwumvikane nyine, icya kabiri nta n’uwumvikana hejuru y’icyaha umuntu yakoreye umwana, ubwo bwumvikane bukwiye gutuma umubyeyi wabugiyemo abuhanirwa, bukwiye gutuma umuryango wabugiyemo ubihanirwa, icyaha gikwiye kumenyekana kigakurikiranwa nk’icyaha kikagira inzira yacyo yo gukurikiranwa nk’icyaha.”

Mu byo Minisiteri y’Ubutabera ivuga yabashije gukora, ni ugushyiraho itegeko rikuriraho igarama ry’urubanza umwana wahohotewe igihe yatanze ikirego mu rukiko, ndetse ngo hari urwego rwa MAJ rukorera kuri buri Karere rufasha aba bana mu by’amategeko, kandi ngo n’Urugaga rw’abavoka rufite izo nshingano.

Mu 2016/2017, Minisiteri y’Ubutabera yagaragaje ko urwego rwa MAJ rwakiriye ibibazo 602 by’abagabo bahohotewe, iby’abagore 4 611 bahohotewe (GBV) ndetse rwakiriye ibirego by’abahungu batandatu basambanyijwe ku ngufu n’iby’abakobwa 1 721 bahuye n’icyo kibazo.

Imibare iheruka gutangazwa na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango igaragaza ko abana b’abakobwa 17 000 batewe inda mu gihugu hose, Minisiteri y’Ubutabera ikavuga ko yakira ibirego bikiri bike cyane kubera ko abahohotewe bagitinya kuvuga.

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017