Uwimana Abdul wakiniye Rayon Sports arafunzwe | UMUSEKE

Uwimana Abdul wakiniye Rayon Sports arafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko Uwimana Abdul wakiniye Rayon Sports afunzwe akekwaho gusambanya umugore w’umugabo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangirwa B.Thierry yamereje aya makuru avuga ko bikiri mu iperereza.

Ati “Nibyo arafunzwe, yafashwe asambanya umugore w’undi mugabo. Afungiye i Nyamirambo kuri Station ya Rwezamenyo.”

Dr Murangira yavuze ko Uwimana Abdul yafashwe ku wa Mbere w’iki Cyumweru tariki ya 1 Werurwe 2021.

Amakuru avuga ko icyaha cyakorewe mu Murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Mpano.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangirwa B.Thierry yavuze ko Uwimana Abdul icyaha akekwaho gihanwa n’ingingo ya 136 mu Gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

 

Ingingo ya 136 ivuga Ubusambanyi, uko buhanwa n’uko bukurikiranwa

“Umuntu wese washyingiwe ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranywe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1). Gukurikirana icyaha cy’ubusambanyi ntibishobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe ku buryo bwemewe n’amategeko. Muri icyo gihe, hakurikiranwa uwarezwe n’uwakoranye icyaha na we.

Uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza, aho rwaba rugeze hose, iyo yisubiyeho akareka ikirego cye. Icyakora, iyo dosiye yarangije kuregerwa urukiko cyangwa gufatwaho icyemezo, kwisubiraho ntibihita bihagarika isuzumwa ry’urubanza cyangwa irangiza ryarwo. Umucamanza arabisuzuma akaba yabyemera cyangwa akabyanga akanasobanura impamvu. Iyo umucamanza yemeye ukwisubiraho k’uwahemukiwe, kureka urubanza cyangwa irangiza ryarwo bigira ingaruka no kuwakoranye icyaha n’uregwa.”

UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Na Vice-president wa Zimbabwe yazize abagore yasambanyaga.Aho kugirango ubusambanyi bugabanyuke ku isi,buriyongera.Noneho bageze n’aho bambika impeta Robots z’ingore,bagakora na reception.Byarabaye ejobundi mu gihugu cya Turkmenistan.Technology ibifitemo uruhare rukomeye.Capote n’Imiti igabanya ubukana,byatumye abantu batagitinya Sida nka kera.Amaherezo azaba ayahe?Kubera ko abantu bakomeza gusuzugura amategeko y’Imana,yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Abazarokoka kuli uwo munsi,bazaba mu isi ya paradizo iteka ryose.Gutinda siko guhera.Imana ifite Gahunda yayo ikoreraho.

  • Muri sosete ryarwanda birakwiyeko ikibazo nkicyo cyogucana inyuma kirakabije kdi nibimwe mubiteza amakimbirane mungo ni,pfu byari bikwiye ko,hashyirwaho ubukangura mbaga busobanurira abanyarwanda cyane kubashakanye ko basobanukirwa kwiritegeko nubwo byanyuzwa mumasibo kuko birakabije ejo hatazagira uwitwaza ko atazi itegeko rihana icyo,cyaha cyubusambanyi kubashakanye

  • Uyu mugabo azize ubusa pe
    Abagabo basambana ko ari benshi Niba atamufashe ku ngufu ubwo si urwabagabo Azize koko
    Mwari gufunga umugore wanze guha umugabo we ikintu cya nijoro
    Ko nabonye guhuza ibitsina byabaye imikino koko Uyu we afungwa gute ko byabaye ibisangizwa or ibicuruzwa bidandaje hose
    Ko mutarafunga djihadi ubacururiza online maze uwitwa fofo akakuramo Byose agashyira hanze nibyo nabonye bicuruzwa byemewe Nukuri byo biteye ubwoba
    Ko bikorerwa kwa soso dansa ko ntarabona umufunga ko binashishikariza abangavu uburaya kuko we urishyurwa si ubuntu
    None Uyu yagiye gupfubura arabizize

  • Byaba byiza baturetse tugashaka umubare w’abagore dushoboye, nkuko bimeze muri Kenya. Ntabwo umuntu yarongora umuntu umwe ubuzima bwe bwose, reka reka.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *