- Kugira ngo mwarimu abeho neza ngo agomba kubigiramo uruhare,
- Ati “Umurezi ni uba hafi y’abanyeshuri.”
Frère Innocent Akimana uyobora urwunge rw’amashuri Saint Joseph Kabgayi mu karere ka Muhanga avuga ko imibereho mibi y’abarimu iri mu bidindiza ireme ry’uburezi ariko ko kugira ngo bayisohokemo bagomba kubigiramo uruhare kuko umushahara bahembwa atari mwinshi ariko atari na muke ku buryo wabafasha gutangiza umushinga uciriritse wabazamura.

Frere Akimana avuga ko umushahara w’abarimu udahagije ariko na none utari muke
Muri ibi byumeru bibiri mu Rwanda hose hari kuba ubukanguramaba bugamije gushyira hanze no gushaka umuti w’ibibazo bibangamiye kugera ku ireme ry’uburezi ryuzuye.
Frère Akimana Innocent avuga ko ibituma ireme ry’uburezi ritagerwaho ari byinshi ariko ko we abona icya mbere ari imibereho y’abarimu itarahabwa agaciro gakwiye.
Agaragaza icyakemura ibibazi byugarije ireme ry’uburezi, ati «Mwarimu agahabwa agaciro we yumva akeneye muri sosiyete, ntabwo 100% byashoboka ariko nibura akumva ko afite ako gaciro. Bamuhe ingufu, abone imibereho myiza mu kazi akora.»
Uyu murezi uvuga ko nta kindi yigeze akora mu buzima bwe atari uburezi, avuga ko ibi byose bizagirwamo uruhare na mwarimu.
Ati «…Nari mvuze ngo bamuhe nk’aho hari abandi bazabimuha na we azabigiremo uruhare, umushahara ahembwa si muke kandi si na mwinshi, ntunagomba kuba na mwinshi kuko umwinshi ntubaho. »
Avuga ko gukora neza akazi k’uburezi bisaba kugakunda no kukiyumvamo ariko ko abajya mu burezi muri iki gihe babikora ari amaburakindi.
Ati «Ikibyica byose ni uko umuntu ajya mu burezi atabikunda cyangwa atabishaka, naho iyo ubikunda unabishaka n’ayo mafaranga ntabwo biyasaba ntunabivuga cyangwa ngo ubibone ko ari cyo kibazo kuko ubundi buzima bufite amafaranga ni bwinshi cyane hanze aha…
Iyo uhisemo kujya kuba umurezi, ntabwo ugiyeyo uyobewe ko harimo amafaranga make cyangwa ataguhagije kuko make yo ntabaho ariko uzi neza ko atari ayo wifuza, niba wagiyeyo ni uko ari umwuga wumva ushaka kandi ukunda.»
Umuyobozi w’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’ubukungu n’icungamari, Dr Gasheja Faustin uyobora itsinda riri mu bukangurambaga ku ireme ry’uburezi mu karere ka Muhanga, yagiranye ikiganiro n’abarimu bo muri G.S Saint Joseph-Kabgayi abashimira akazi bakora kuko gasaba ubwitange.
Dr Gasheja Faustin yagarutse ku mpaka zijya zibaho z’abantu bafite agaciro hagati y’abantu bakora imirimo ikomeye nko gutwara indege n’abakora umurimo w’uburezi.
Ati «Bose birangira bibutse ko banyuze imbere ya mwarimu. »
Uyu muyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko nta muntu ukwiye kwinjira mu burezi agamije inyungu z’amikoro ahambaye ahubwo ko agomba gushyira imbere inyungu z’igihugu.
Agaragaza ingaruka zaterwa no kuba umwarimu yakwigisha nabi abanyeshuri kubera kutishimira umushahara, yagize ati “Uramuroga uyu munsi, mu gihe kiri imbere azakuroga akuvura nabi igihe uzaba ukuze.”
Umurezi ni uba hafi y’abanyeshuri…
G.S Saint Joseph-Kabgayi ni ikigo cyamenyekanye kuva mu bihe byatambutse ko abahanyuze baba bafite ubumenyi buhagije.
Frère Akimana umaze imyaka ine ayobora iri shuri avuga ko aya mateka atera umwite abaje kuhiga kuko baba bumva ko bagomba kugendera mu murongo w’ababanjirije,
Gusa ngo ibi bigomba utizwa umurindi n’umuhate w’ubuyobozi bw’ishuri kuko kugira ngo abanyeshuri be bumve ibyo abasaba byose aba yabanye na bo bakarushaho kumwumvira.
Ati «Ntushobora kwitwa umurezi ngo ushobore ibintu by’uburezi utabana n’abana, kuba hafi y’abana, ukaba hafi y’abarezi n’ibindi byose birikora. Iyo uri hafi y’abana baragukunda, iyo bagukunze icyo ubabwiye cyose baragikora n’icyo ubifuzaho cyose kirakunda […] umurezi ni uba hafi y’abana. »
Iri shuri ryasuwe muri ubu bukangurambaga bumaze icyumweru, ryashimiwe kuba rifite ibikoresho bifasha abanyeshuri gukurikirana neza amasomo no kwimenyerezo imikoro, gusa risabwa kugira ibyo rinoza birimo isuku.
Ubu bukangurambaga ku ireme ry’uburezi burakomeje…Insanganyamatsiko igira iti “Imyigire myiza n’indangagaciro, ni ishingiro ry’uburezi bufite ireme.”

Abayobozi bari muri ubu bukangurambaga batambagiye ikigo cyase bakagenda basaba ubuyobozi bwacyo kunoza aho babona bitagenda

Twabasuye mu gihe cyo gufata ifunguro

Muri Saint Joseph batojwe kwiyogereza amasahani, Dr Gasheja wo muri UR yarabishimye cyane

Aho bigira mudasobwa babasabye kuzashaka ikibaho kitandikishwaho ingwa kuko ivumbi ryazo ryangiza machine

Basuye n’aho bakorera ubushakashatsi

Dr Gasheja yagiye kureba n’aho abana basomera ibitabo

Dr Gasheja yasabye abarezi bo muri iki kigo kumva ko abo bigisha ari nk’imfura zabo
Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW
15 _
wamugabo we ibyuvuga nukuri arikonanone nawanga ibyiza arabibura
Arihakiwe ntabuze byose. Ikirenze rimwe cyose n’ikiri munsi ya rimwe cyose biba biri mu bwinshi.
niba wihaye ibyo kuvugira mwarimu urataha? mumureke yipfire.
Mureke Ubwo Ntazi Ibyo Akina Nabyo Ko Igihembo Cya Mwalimu Ari Ijuru C Arikuvuga Iki? Yakwituriza Koko Ubwo Ararenzwe Mureke
Frere avugishije ukuri kose ku mafranga akoresha buri kwezi, ubariyemo n’agaciro k’inzu atuyemo, n’imodoka agendamo, n’ibindi byose agenerwa nk’umuyobozi n’umufrere, ntiwatangazwa n’uko buri cyumweru yaba akoresha aruta aya mwarimu ayobora urusha abandi bose umushahara. Agahwa kari ku wundi karahandurika.
none muragirango avuge iki kindi? hari umusaza watwigishaga akatubwira ngo igihembo cyabo ni ijuru!
Yoooo! Mbonye aho twogerezaga amasahani muri 1993. Saint Joseph Kabgayi ni ikigo kiza pee. Frere Directeur komerezaho aho mwigishe abana b’igihugu. Mujye mudutumira abahize tubatere inkunga y’icyo twashobora kuko freres de Kabgayi muri imfura. May God bless you.
Yewe ga!Ireme ry’uburezi ryazambye umunsi ibibazo byose byegekwa ku mwalimu,abavuye mu ishuri akabibazwa, abiga babyigana akabibazwa,abanyoye urumogi akabibazwa,ababyeyi bababyaye bigaramiye.Ireme ry’uburezi ryazambye umunsi akazi ka mwalimu gafatwa nk’umuhamagaro!Agasabwa kwemera agashahara nk+intica ntiiize ngo nta gihembo mwalimu yabona!Ireme ry’uburezibryazambye umunsi ikigo nka REB gishinzwe integanyanyigishisho gisaba mwalimu kuyigenderaho ku itegeko nta gitabo na kimwe afite.Nta gikosowe ku mibereho ya mwalimu,mu myaka nka 15 iri imbere,u Rwanda rwaba ruri mu bihugu bifite abaturage bafite degrees zimeze nka ya frws yo mu guhugu cy+abaturanyi.
Mwalimu Regine aherutse kubibwira ba nyakubahwa live ku isango star
Amafaranga ushora mu mushinga uwo ariwo wose inyungu ubona akenshi usanga biri proportionnel n’iyo investment. Nta gitangaje rero mu Rwanda umusaruro tubona mu burezi ujyanye ‘utwo dufaranga bahemba mwarimu. Ibi ndabivugira y’uko iyo ugereranyije n’ibindi bihugu biri gutera imbere, kuba mwarimu ni ishema rikomeye cyane ari mu cyubahiro ndetse no mu mushahara. Igihe cyose umuntu akora akazi k’ubwarimu atishimye ari uko yabuze akandi, agahembwa umushahara utangana na 1/3 y’uw’abandi biganye bakorera Leta byanze bikunze ireme ry’uburezi rizaba hasi kandi niko n’igihugu kiba gihomba. Investment ya mbere igihugu cyagombye gukora ni mu burezi, ibindi biroroha iyo ufite abaturage bajijutse. urugero ni Ubushinwa nabaha aho umwarimu ahembwa neza kandi bafite abaturage barenga miliyari 1.5, ureke mu Rwanda bitwaza ngo abarimu ni benshi. Murakoze
Ariko se mwo kabyara mwe, ibi bintu by’ubukene buri muri uru Rwanda kandi nyamara abategetsi bagenda muri V8 zigura million 80, ba gitifu bahembwa million yuzuye, ubu bizakemuka bigenze gute ? Murandebera aho abo bana barira uko hasa, ibiryo (umuceli + ibishyimbo + idodo) biri mu ma basins wagirango si ibiryo byabantu; aho bogereza hararutwa n’ikibumbiro inka zinyweramo amazi….ubu mba numva gahind akanyishe, harya iyi niyo St Joseph barirwa barahirira, ubu ari munsi yayo ameze ate bahu ?!
Bravo Frere Innocent WA St Joseph kabgayi.St Joseph Nyamirambo yo Abitwa ko ari abayobozi bayo ,idatabawe barayita mu mwobo . Dore aho nibereye ,MBA nambuye data.
Wahora Niki Toto ko St Joseph Nyamirambo iheruka kubaka izina hakiri Azarias. Ubu arihe? Ubu Imiyoborere zero.Abarimu bamerewe nabi.Ntibagira itariki bahemberwaho. Des Etudes Mustache,wishyira hejuru.Service mbi,agakunda conflicts.Iri shuri rifite ibibazo byarishyira mu cyamunara.
Kirezi cy’abarerwa urugo rwuje urugwiro Rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Yozefu!
aho twavomye ubumenyi!!
Bigabiro bya rugari