Vedaste Kimenyi ari gushinjwa n’abo bareganwa. We ati “ni Amatakirangoyi” – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Vedaste Kimenyi ari gushinjwa n’abo bareganwa. We ati “ni Amatakirangoyi”

*Umwe mu bareganwa nawe wari wamushinje mu ibazwa uyu munsi yabihakanye

Rusororo – Kimenyi Vedaste uyobora umuryango wa Rayon Sports akaba n’umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashanyarazi (REG) akurikiranyweho icyaha cyo kurigisa cyangwa konona umutungo w’iki kigo, kuri uyu wa 19 Kamena yagejejwe imbere y’urukiko, umwe mu bo baregwa hamwe avuga ko ibikoresho byanyerejwe kubera amabwiriza yatangwaga na Kimenyi nawe yiregura ati “ayo ni amatakirangoyi”.

Kimenyi Vedaste ari kuburana ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo i Rusororo

Kimenyi Vedaste n’umwunganizi we, ari kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo i Rusororo. Photo©M.Niyonkuru/Umuseke

Kimenyi yatawe muri yombi mu ntangiriro z’uku kwezi ishize akurikiranywe ibi byaha. Yamenyekanye kurushaho mu kwezi kwa kane umwaka ushize ubwo yatorerwaga kuba umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports.

Ubushinjacyaha buvuga ko kompanyi yitwa BELECOM (yahawe isoko na EGEBAD yo yagiranye amasezerano na REG) yakoresheje ibikoresho bya REG mu kubaka imiyoboro y’amashanyarazi mu karere ka Kamonyi kandi iyi kompanyi yari yasezeranye na REG kwigurira ibikoresho.

Ubushinjacyaha buvuga ko Vedaste Kimenyi ari we washyiraga imikono ku mabaruwa yemereraga iyi kompanyi ibikoresho.

Buvuga ko mu ibazwa uwitwa Niyotwizera Emmanuel wacungaga imirimo ya REG muri Kamonyi na Arsene Benihirwe wagenzuraga mu magepfo (bombi bareganwa na Kimenyi) bahaga ibikoresho iyi kompanyi bahawe amabwiriza na Kimenyi Vedaste ubakuriye.

Niyotwizera Emmanuel we yakomeje gushimangira ko yahabwaga amabwiriza n’umukuriye, yavuze ko atagombaga kurenga ku mabwiriza ya Kimenyi kuko ari we umukuriye ndetse akamuha n’ubutumwa bwo kugenzura imirimo ya REG muri Kamonyi.

Ubushinjacyaha kandi bushingira ku mvugo z’abatangabuhamya barimo uwitwa Rudasingwa Assoumani wari ingeniyeri wa BELECOM wavuze ko Kimenyi na Benihirwe Arsene basuye inshuro nyinshi iyi miyoboro yubatswe n’iyi kompanyi bagasanga yarakoresheje ibikoresho bya REG ntahagire icyo abikoraho kandi yari azi neza ko bitari biri mu masezerano.

Kimenyi Vedaste uburana ahakana icyaha, yavuze ko aba bamushinja ahubwo ari bo barenze ku byagombaga gukorwa.

Umucamanza yamubajije niba hari icyo apfa n’aba bamushinja. Yasubije agira ati “ntacyo dupfa no mu buzima busanzwe ntacyo dupfa…. Ni amatakirangoyi”                       

Kimenyi avuga ko ibikoresho yashyiriyeho umukono byabaga bigiye gukoreshwa kuri site za REG zari ziriho zubakwa mu murenge wa Kayenzi ariko uyu witwa Niyotwizera akabiyobya akabyihera iyi kompanyi ya BELECOM.

Kimenyi Vedaste ubwo yatorerwaga kuyobora Umuryango wa Rayon Sports umwaka ushize

Kimenyi Vedaste ubwo yatorerwaga kuyobora Umuryango wa Rayon Sports umwaka ushize

Yiregura, yavuze ko ibaruwa yashyiragaho imikono zabaga zaturutse kuri Benihirwe ushinzwe igice cy’amagepfo wabaga yaka ibikoresho bya REG, akavuga ko nyuma yo kuzisinyaho zashyikirizwaga umuhuzabikorwa wa REG nawe akazisinyaho akazishyiraho na kashi zikabona kujyanwa mu bubiko nabwo bukarekura ibikoresho.

Arsene Benihirwe Ubushinjacya bwavugaga ko nawe yashinje Kimenyi avuga ko bajyanye gusura ibi bikorwa, yabihakanye  avuga Ko ibi bikorwa byose byanyuraga mu nzira zemewe ndetse ko atari we wenyine wari ufite ububasha ku bikoresho bya REG kuko uyu muhuzabikorwa amukuriye.

Uyu mukozi yahakanye kandi ko nta na rimwe yigeze ajyana na Kimenyi gusura ibi bikorwa bivugwa.

Arsene avuga ko amabaruwa asaba ibi bikoresho yabaga asaba ibikoresho byo gukoresha kuri site za REG ziri  Kayenzi/Kamonyi.

Gusa yatanze ibaruwa yanditswe na enjeniyeri Vincent wasabye ibikoresho mu izina rye (P/O) byasabaga ibikoresho byo guha BELECOM ariko ko atamenye iby’iyi nyandiko kandi ko yanditswe ari mu Rwanda.

Kimenyi usabirwa gufungwa by’agateganyo iminsi 30, yagize ati “urukiko ruzasuzume niba umukono wanjye wonyine ushobora gutuma ibikoresho basohoka muri stock, ntabwo bishoboka

Uwitwa Kapiteni Bonaventure uyobora BELECOM avuga ko yahawe isoko na EGEBAD mu kwa 07/2016 nyuma agahita ajya hanze y’igihugu akaza kugaruka bamubwira ko ibi bikorwa byajemo ibibazo ariko ko atabihaga agaciro kuko ibikoresho bya REG byakoreshejwe n’ubundi ku mishinga yayo.

Ati “Nubwo ari ibya EGEBAD ariko  nyirabyo Ni REG, ntabwo umuntu yakora kunyereza ikintu narangiza akiguhe ngo ugikenzure.”

Abaregwa bo basabiwe gufungwa by’agateganyo ariko bose uko ari bane basaba kurekurwa.

Urukiko rwanzuye ko ruzasoma umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ryabo ry’agateganyo kuwa kane tariki 22 Kamena.

Kimenyi n'abakozi babiri ba REG baregwa hamwe

Kimenyi n’abakozi babiri ba REG baregwa hamwe

Arsene wagenzuraga ibikorwa bya REG mu magepfo

Arsene wagenzuraga ibikorwa bya REG mu magepfo

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. nshimiye is noel

    June 20, 2017 at 11:20 am

    Mwirire sha!! Abatarya ibya leta nibande!?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock