(VIDEO) Habimana wize muri IPRC yakoze akameza ka mudasobwa kavura umugongo | | UMUSEKE
  • 11/08/2020 8:46 16

(VIDEO) Habimana wize muri IPRC yakoze akameza ka mudasobwa kavura umugongo

Indwara y’umugongo muri ino minsi irigufata abantu bo mungeri zose bitewe n’impamvu zitandukanye, kwicara nabi mu kazi uri kuri mudasobwa nimwe muri izo mpamvu, Habimana Clement w’imyaka 26 yatangiye gushaka igisubizo cyafasha abakorera kuri mudasobwa akora akameza kabafasha.

Yabwiye Umuseke ko amaze gukora akameza ka mudasobwa kazajya gafasha abantu bafite ikibazo cyo kurwara umugongo mu gihe bari kuri mudasobwa, kandi kakarinda n’abakiri bazima.

Ati “Abantu bafite ikibazo cyo gutaka umugongo bitewe n’uko wunamye uri kuri mudasobwa, hari n’abasanzwe bazitereka hasi bagakora bunamye ni ukwangiza mashine no kwiyangiza ubwawe, nabashishikariza kutugana tukabaha akameza ka mudasobwa kazabavura icyo kibazo cyo gutaka umugongo.”

Clement Habimana avuga ko aka kameza kazorohereza abantu mu mikorere yabo ya buri munsi ntibazongere kuvunika.

 

Igitekerezo cyo gukora aka kameza uko cyaje

Clement avuga ko akiri umunyeshuri muri IPRC- Ngoma (East) ngo yari afite akumba gato cyane katamwemereraga gukoresha mudasobwa ye, yakundaga kuyitereka hasi kuri tapi bikamusaba kunama kugira ngo abone kuyikoresha.

Ati ”Namaraga ama saha abiri nunamye hasi nkorera kuri mudasobwa yange, najyaga kuryama numva ndi kubabara umugongo, nubwo nayiterekaga kuri valizi nararyamaga nkumva ndi kubabara, nkihengeka nkigarura, niho nakuye igitekerezo cyo gukora akameza ka mudasobwa gafatira ku gikuta.”

Clement avuga ko hari na bagenzi be yagiye akorera ku buryo abazaga kumusura, basanga mudasobwa ye iri ku gikuta bakabyishimira bakifuza ko na bo yabakorera.

Kugeza ubu Clement Habimana akora akameza kajyaho mudasobwa kafasha abamara umwanya munini bicaye mu birobakoresha mudasobwa.

Akameza ka mudasobwa bafatisha ku gikuta, ashobora gukora n’ako gushyiraho televiziyo ndetse, na bafule ya radio nto.  Uyu musore akorera mu Murenge wa Gatsata, niho iwabo ku bantu bifuza kumuteza imbere bamuhamagara kuri numero 0785 785 850.

Aka kameza kagufasha wowe wirirwa kuri mudasobwa

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Courage Musore, nkunda abantu nkawe bazana icyafasha abantu mubuzima bwabo,uzarebe nukuntu izo allen bolts wazihisha zikajya zinyerera mo imbere(zihishe) byatanga isura nziza nokutangiza mudasobwa .Murakoze.

  • Ni byiza ntabwo ari ukumuca intege ariko iriya mèche akoresha ku giti ndumva harimo akabazo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *