VIDEO: Shyaka abonye ubufasha yavurwa agakira. Umubyeyi we ati "Muntabare” - UMUSEKE
  • 06/04/2020 4:18 37

VIDEO: Shyaka abonye ubufasha yavurwa agakira. Umubyeyi we ati “Muntabare”

Shyaka Prince yavutse mu 2005 nta kibazo afite, umubyeyi we avuga ko yari uruhinja rwiza cyane ruteye amatsiko. Yatunguwe no kubona haza impinduka afite umwaka n’amezi atandatu, buhoro buhoro ni ko yagendaga ahengama uruhande rumwe ananirwa kwicara ndetse ari na ko aba Pararize (Paralyse/Paralysis).

 

Imyaka ibaye 14  Shyaka Prince  arwaye indwara yo kugira amazi iruhande rw’ubwonko, ni indwara yaje amaze kuba mukuru ari mu kigero cy’umwaka n’amezi atandatu.

Yavujwe mu Bitaro bitandukanye byo mu gihugu ndetse yageze no mu Bitaro bikomeye byo mu mujyi wa Goma, Umubyeyi we abwirwa ko umwana we ashobora gukira ari nako yatangaga amafaranga y’Ibitaro.

Mukankusi Mujawimana ni we mubyeyi wa Shyaka, aganira n’UMUSEKE yavuganaga ikiniga n’amarira menshi asaba buri wese ufite umutima w’impuhwe gufasha umwana we akavurwa kuko we ntako atagize, umutungo yari afite ngo wamushizeho ajyana umwana kumuvuza mu Bitaro bikomeye mu gihugu.

Yagize ati “Rwose mumfashije nkavuza umwana wange Imana yazabampera umugisha, ntaho ntageze muri iki gihugu muvuza, nageze mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, njya mu Bitaro by’i Goma (muri DR. Congo), ngera i Rilima (Bugesera), hose ni amafaranga natangaga none aho bigeze nsigaranye ubusa pe, rwose mumfashe.”

Mukankusi avuga ko umwana byarangiye abaye pararize, ubu ntava aho ari, yirirwa aribwa ni na ko buri munsi amuba hafi ntagire icyo akora, n’iyo ashatse icyo akora biba ngombwa ko buri minota 30 ajya kumusura.

 

Muganga mu Bitaro bya Rilima yavuze ko kuvura Shyaka bisaba amafaranga menshi, ngo yakira

Mukankusi  avuga ko Muganga uvura mu Bitaro bya Rilima, yamubwiye ko kuvura Shyaka bisaba amafaranga menshi mu gihe yaba abazwe,  ariya mazi ari ku bwonko ngo yakurwamo agakira ubundi bagasigara bamufasha kumugorora ingingo.

Mukashyaka avuga ko kugeza ubu nta bushobozi afite bwavuza umwana we, akiyambaza abagiraneza bafasha umwana we akavurwa.

Ati “Nabasabira umugisha ku Mana.”

Asaba inzego zaba iza Leta cyangwa abantu ku giti cyabo, n’abikorera bafite umutima wo gufasha, kumufasha kurokora ubuzima bw’umwana we.

Mukankusi afite umuryango w’abana barindwi, ndetse arera abandi babiri b’imfubyi, avuga ko kubabonera ibyo kurya bigoye cyane mu gihe aba yita kuri Shyaka.

Yagize ati “Mfite abana barindwi bange nabyaye ndetse na babiri ndera b’imfubyi, twese hamwe turi 11 na Papa wabo, nirirwa nita kuri uyu murwayi,  Papa wabo ashakisha ibidutunga n’ubwo bimeze gutyo na we nta kazi afite.

Turi mu kiciro cya kabiri cy’Ubudehe, narimfite imirima narayigurishije kubera uyu mwana mubona ngira ngo ndamire ubuzima bwe, cyakora nizeye ko Imana izakorera mu bagiraneza umwana wange akavurwa nkaba nshimiye buri wese uzagira umutima wa kibyeyi.”

Shyaka ari hagati yatangiye gufatwa n’uburwayi ari muri kiriya kigero

MAISHA Patrick
UMUSEKE.RW.RW
/Rubavu

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Konta contact number zababyeyi be mwashyizeho?

  • Uyu mwana arababaye cyane ariko njye nk’umuntu ufatanya n’ababyeyi b’abana bafite ibibazo nk’ibi natanga inama ko bagerageza kujyana uyu mwana I Kanombe bakabonana n’inzobere zihari Kandi ndahamya ko bamufasha.

  • Ubu burwayi bumaze imyaka 14 kubuvura ngo bukire ntawabihamta. Iyo avurwa agifatwa nibwo hari hari amahirwe menshi yo kuba yakoroherwa. Ubu bwamaze kuba ubumuga.

  • Muraho inkuru yuyumwana irababaje batange numero ya phone yababyeyibe hanyuma Mobilization kuburyo umwana yabona ubbufasha agakira.

  • Uwo mwana nafashw pe

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *