(Video) Tuyisenge Intore yafunzwe azira Frw 8000, afungurwa atanze Frw 450,000 | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 1:25 12

(Video) Tuyisenge Intore yafunzwe azira Frw 8000, afungurwa atanze Frw 450,000

Intore Tuyisenge umuhanzi umaze kuba ubukombe mu Rwanda azwi cyane nk’umuhanzi ukora indirimbo zigisha Abanyarwanda gahunda za Leta yahishuye ko yafunzwe azira telephone yaguze Frw 8000 akaza gufungurwa atanze Frw450,000.

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke, mu biganiro by’uruhererekane bivuga ku byamamare X-FILES bitambuka kuri YouTube Channel ya UMUSEKE TV, Umunyamakuru yamubajije bimwe mu bibazo by’amatsiko nko kuba yarafunzwe.

Tuyisenge Intore ati “Naguze agaterefone gato ibihumbi 8Frw, ku Iposita barampamagara mbasanga aho bampamagariye mbasobanurira uko byagenze, hari ku wa Gatanu nsubirayo ku wa Mbere barambaza nk’amasaha 7, hanyuma uwo mugabo yavuze ko mu byo yibwe harimo na Ipad namuhaye Frw 450,000 barandekura nsubira mu kazi.”

Intore Tuyisenge avuga ko “Natangiye gukora indirimbo mfite intego zo kwigisha uburere mbonezagihugu’’.

Ubusanzwe Tuyisenge yakuranye impano y’ubuhanzi, yabwinjiyemo neza ubwo yari arangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye iki gihe yari asanzwe aririmba indirimbo z’amarushanwa.

Mu 2006 nibwo Intore Tuyisenge yitabiriye amarushanwa y’umuziki, aba uwa mbere mu karere ka Kirehe no mu Ntara y’Iburasirazuba, aba uwa gatatu ku rwego rw’igihugu.

Nyuma gato y’aya marushanwa, Tuyisenge yagize amahirwe yo kwitabira Itorero ry’Igihugu nk’umwe mu bahagarariye abanyeshuri. Bitewe n’inyigisho yaryigiyemo yavuyeyo yiyemeje gutangira gukora ibihangano bikangurira abanyarwanda gahunda za Leta.

Mu 2007 nibwo Tuyisenge yakoze indirimbo ye ya mbere yise “Intore izirusha intambwe”, 2008 akora Intore z’abahizi’.

Iyi ndirimbo yamufunguriye imiryango myinshi, urugero ni uko ari umwe mu bitabiriye ibirori bya Rwanda Day yabereye muri Amerika mu 2010.

Kugeza ubu usibye kuba Intore Tuyisenge ari umuhanzi ukomeye cyane mu ndirimbo zigisha abanyarwanda gahunda za Leta, ni n’umuyobozi w’ihuriro ry’abahanzi ba muzika umwanya amazeho igihe kinini.

Tuyisenge Jean de Dieu cyangwa Intore Tuyisenge ni umuhanzi umenyerewe cyane mu ndirimbo zigendanye na gahunda za Leta.

Intore Tuyisenge avuga ko yatangiye umuziki avuye mu byo kwiruka n’amaguru kuko nta nyungu yabibonagamo

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *