Girl in a jacket (VIDEO): Umukino wa APR FC ni kimwe nk’uwa Gasogi – Ngendahimana wasinyiye Kiyovu | UMUSEKE

(VIDEO):  Umukino wa APR FC ni kimwe nk’uwa Gasogi – Ngendahimana wasinyiye Kiyovu

Kiyovu Sports yamaze gusinyisha umukinnyi Ngendahimana Eric ukina mu kibuga hagati imukuye muri Police FC, mu kiganiro cy’umwihariko yahaye UMUSEKE yatubwiye impamvu yahisemo kwerekeza muri iyi kipe yiyita Urucaca.

Ngendahimana Eric akina kuri nomero 6 mu kibuga, avuga ko Kiyovu yamuhaye ibiruta ibyo Police FC yamuhaga bituma ayitera umugongo.

Ati “Nasinyiye Kiyovu Sports kubera ko yampaye ibiruta ibyo nahabwaga na Police, mu ikipe ya Police FC mpafata nko mu rugo haramfashije kuko niho nkesha gukinira ikipe y’Igihugu.”

Eric avuga ko nta mukino uruta undi, ngo uko ategura umukino agiye gukina ahanganye na APR FC ni ko ategura n’umukino agiye gukina ahanganye na Gasogi United.

Ati: “Nta kipe mbona iba iruta indi, zose nzitegura kimwe, uko nitegura Gasogi United niko nitegura APR FC.’’

Eric Ndendahimana afana Arsenal, FC Barcelona na Paris St Germain yo mu Bufaransa, akunda umukinnyi Arturo Vidal ukina hagati muri Barcelona.

Uyu musore wari umaze imyaka 6 muri Police FC yasinyiye gukinira Kiyovu Sports mu myaka ibiri iri imbere, bivugwa ko ahawe miliyoni 6Frw akaba azajya ahembwa ibihumbi 400Frw.

Abaye umukinnyi wa 4 Kiyovu Sports isinyishije nyuma ya Irambona Eric Gisa na Kimenyi Yves bavuye muri Rayon Sports, na Babua Samson wakiniraga Sunrise FC.

Ngendahimana Eric wari umaze imyaka 6 muri Police FC yerekeje muri Kiyovu Sports

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *