(VIDEO) Umunyamakuru mu 1995 yahembwaga Pâte Jaune – Christine Gahamanyi/ORINFOR | | UMUSEKE
  • 14/08/2020 10:21 28

(VIDEO) Umunyamakuru mu 1995 yahembwaga Pâte Jaune – Christine Gahamanyi/ORINFOR

Christine Gahamanyi ni umwe mu batangiye gukorera Radio Rwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yayimazemo imyaka 13 akora amakuru. Ni umubyeyi w’abana barindwi barimo abahungu batanu n’abakobwa babiri. Twamusuye atubwira uko akazi kakorwaga muri biriya bihe n’ingorane zari mo.

 

UMUSEKE: Tubwire urugendo rwawe rwo kuri Radio Rwanda n’ukuntu wahageze, byari bimeze gute icyo gihe?

Gahamanyi:Nageze muri Radio Rwanda ibintu bitoroshye kuko nahatangiye 1995 igihugu cyose ari umusaka. Numvise itangazo ryaciye mu matangazoya Radio ko bashaka abanyamakuru nange numva ngomba gukorera Radio Rwanda.  Nubwo ntari nararyize nge ubundi nize ubwarimu gusa ndi muri Tanzania nigeze kugira amahugurwa ajyanye n’itangazamakuru . twagiye kwaka akazi turenga 70 bashaka abanyamakuru bane gusa mu kiciro cya mbere naragitsinze, dusigara turi 15 ari nacyo cyabaye icya nyuma nacyo nkoze nza muri 4 bashakaga nuko nageze muri Radio Rwanda.

UMUSEKE:Ko igihugu cyari cyarasenyutse bikomeye mwahembwaga  iki muri icyo gihe?

Gahamanyi:Wapi ntabwo twahembwaga gusa baduhaga udufaranga duke tudufasha kwirwanaho mu buzima bwa buri munsi ubundi bakaduhemba ‘pâte jaune’ n’ibishyimbo n’amavuta. Ayo niyo mikoro igihugu cyari gifite.

UMUSEKE:Ugera kuri Micro bwa mbere nta gihunga wagize cya Radio cy’uko ugiye kumvwa n’abantu benshi?

Gahamanyi:Igihunga ntabwo cyabura birumvikana ariko ntabwo uba ukwiye kukigaragaza

UMUSEKE: Kwitinyuka uri umugore ugafata icyemezo cyo kwaka akazi k’ubunyamakuru byaje gute?

Gahamanyi:Nabifashijwemo n’umugabo wange kuko ntabwo yigeze ambangamira mu kazi ahubwo niyo nabaga natinze yazaga kunsanganira kugira ngo dutahane. Nitinyutse kuko n’umugabo wange yabinshigikiyemo.

Christine Gahamanyi mu kazi kera akiri muri ORINFOR

Umuseke:Mu bana 7 wabyaye hari umwana wakurikije umwuga wawe nawe aba umunyamakuru?

Gahamanyi:Yego naramubyaye we yanabaye umunyamakuru ukomeye gusa nawe yabanje guca kuri Radio Rwanda ariko ubu akorera BBC i Nairobi muri Kenya.Yitwa Dina Gahamanyi.

Umuseke:Niki ujya ukumbura kera ukiri muri Radio Rwanda?

Gahamanyi:Nkumbura byinshi ariko hari nibyo nkumbura ngaseka. Hari ikimodoka twari twarise ‘mababa’ kuko cyagendaga gita amababa yacyo.  Icyo kimodoka cyagendaga gicyura abakozi abandi kibajyana ku kazi.  Nta munyamakuru wa Radio Rwanda wahakoze kera utagikumbura.  Iyo wakigendagamo cyabaga kirimo n’urwenya rwinshi rw’abanyamakuru urabizi ko bakunda gutebya cyane

Umuseke:Umunyamakuru mwakoranye wabonaga ari umuhanga kurusha abandi ninde?

Gahamanyi:Yewe nge umunyamakuru nabonye w’umuhanga mu gihe cyange ni Amabilis Sibomana. Yari afite n’ijwi ryiza cyane.

Umuseke:Ni rihe kosa wakoze uri mu kazi ka radio ryakubabaje?

Gahamanyi:Wa mwana we  wahora n’iki!  Nigeze kujya muri Afurika y’epfo njyana ikiganiro cya cyera ngiye kumurika ibiganiro bya Radio twakoze byerekanaga uburyo umukobwa nawe ashoboye gukora itangazamakuru. Nagezeyo  nsanga natwaye ikiganiro cya cyera cyakozwe n’umunyamakurukazi wahunze igihugu. Mvuye yo byarambabaje cyane.

UMUSEKE: Mu myaka 13 uri mu itangazamakuru n’ibiki byagushimishije cyane?

Gahamanyi:Nashimishijwe na byinshi ariko nta kintu gishimisha nkiyo watekereje ikintu ukabona nanubukigikora kandi gifite ubuzima. Naharaniye ko  ARFM ijyaho kandi twayishyizeho none ubu irakora neza ifite ubuzima gatozi guharanira iterambere ry’umunyamakurukazi ibindi bihe byiza biba iyo ugiye hanze y’igihugu uri mu kazi. Ibyo bihe nabyo birashimisha da! Sinkubeshye.

UMUSEKE: Chritine Gahamanyi mwakoze kutwakira mukaduha amakuru

Gahamanyi: Mwakoze namwe

Uyu mubyeyi afite umukobwa we ukorera BBC mu ishami ry’Igiswayire witwa Dina Gahamanyi

Photos@NKUNDINEZA

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ayiweeeeee anyibukije abari abakozi ba ORINFOR mubihe bikomeye kweri pate jone irangiye n’udufaranga duke hagatangira amafaranga afatika babandi ntibabashije kuyafataho basezerewe babita amazina bari bakwiye kwibukwa kubera akazi keza bakoze nubwitange rwose

    • Yooo…iyi nkuru itumye nibuka ba : Byilingiro Séraphin, J Lambert Gatare, Rwakana, Murutampunzi, Yves Bucyana,…

  • Rwose ukobasezereye bariyabakozi biteye ikimwaro, kandibari barakoze amahugurwa yitangaza makuru, bafite nuburambe mukazi burihejuru yimyaka 15 mubindibihugu ibi ntibabikora ahubwo niwowe bareba kubera experience .

  • Murakoze kutwibutsa ubu koko nta kuntu babanyamakuru bakoze bitanga, ngabo mu bacengezi za nyamyumba ngaho hehe ariko wa mugani bajye babahamagara basangire ku ga fanta

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *