Girl in a jacket VIDEO- Yakinnye karere mu muhanda yataha agatukwa,…Byinshi kuri Osee rutahizamu w’Amavubi | UMUSEKE

VIDEO- Yakinnye karere mu muhanda yataha agatukwa,…Byinshi kuri Osee rutahizamu w’Amavubi

Iyabivuze Osee Rutahizama wa Police FC akaba anahamagarwa mu ikipe y’Igihugu Amavubi, yavuze ku buzima butoreshye yanyuzemo akiri muto ubwo abamureraga batifuzaga ko yakina umupira babyita uburara. Mu kiganiro kihariye yagiranye n’Umuseke yanagarutse ku kuba yenda gutera ishoti ubuseribateri…

Iyabivuze Osee wakuze akina karere mu muhanda ubu ni rutahizamu w’Amavubi

Iyabivuze Osee ukinira Police FC ataha izamu kuri 7 cyangwa ku 9, avuga ko umunsi wa mbere akina muri Shampiyina y’ikiciro cya mbere yari abonye intangiriro y’ubuzima.

Ati “Umunsi wa mbere nkina muri Sunrise FC, ni bwo nabonye intangiriyo y’ubuzima, ntangira kumva ko nshobora kuzagera ku nzozi zange zo gukinira ikipe y’igihugu.”

Osee wabuze ababyeyi akiri muto, yakuriye mu muryango udakunda umupira bimubera imbogamizi mu bwana bwe kuko yavaga gukina bakamutuka.

Ati “Ntabwo nagize amahirwe yo kurerwa n’abambyaye, umuryango nakuriyemo undera ntabwo bakundaga umupira habe no kuba bawumva kuri Radiyo, ni ngewe wavuyemo wabikunze, rimwe na rimwe ntabwo banyemereraga kujya gukina, iyo najyagayo navagayo bakantuka, umupira w’amaguru nawubabariyemo cyane.”

Uyu muryango nubwo utifuzaga ko azaconga ruhago, ubwo bumvaga ko umuhungu wabo yateye intambwe akinjira mu ikipe izajya umuhemba; baratunguwe.

Ati “Umunsi wa mbere banyumva kuri Radiyo byarabatunguye, ikindi kintu cyabatunguye nsinya amasezerano muri Sunrise batunguwe n’amafaranga nari ngiye guhembwa, bahita batangira gukunda umupira w’amaguru bose.”

Osee avuga ko umunsi wa mbere ahamagarwa mu ikipe y’Igihugu Amavubi byamutunguye cyane ubwo yahamagarwaga n’umufana we amubwira ko yumvise yagiriwe ikizere n’umutoza w’ikipe y’igihugu.

Ati “Ndabyibuha hari nimugoroba mvuye mu myitozo, umwe mu bafana bange yarampamagaye kuri Telefone ambwira ko yumvise ndi mu bakinnyi bahamagawe n’umutoza, ibintu byanshimishije cyane.”

Ntiyigeze agira amahirwe yo kujya mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru ahubwo yakuze yikinira karere mu muhanda.

Iyabivuze Osee kandi afite impano yo gukina Volleybally ikaba iri no mu mikino yakuze akunda mu bwana bwe.

Mu bibazo by’inyurabwenge, Osee yabajijwe icyo yakora aramutse abaye umuyobozi wa FERWAFA, asubiza agira ati “Ikintu nahindura ni ukongera umubare w’abanyamahanga muri shampiyona kugira ngo ishyaka ryiyongere.”

Iyabivuze Osee ni umukunzi wa Lionel Messi akaba n’umufana wa FC Barcelona na Arsenal.

Aracyari ingaragu ariko ngo mu mwaka utaha ashobora kuzaba afite uzajya amwitaho amushyuhiriza amazi yo koga, akanamukanda mu gihe azajya aba avuye mu myitozo.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *