Virus ya Wannacry yibasiye isi ngo yakorewe muri N.Korea – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Virus ya Wannacry yibasiye isi ngo yakorewe muri N.Korea

Itsinda ry’abahanga mu ikoranabuhanga muri USA, Israel n’u Burusiya kuri uyu wa Mbere basohoye raporo ivuga ko bamaze gusesengura aho virus ya mudasobwa yitwa Wannacry yaturutse bemeza ko yakozwe n’abahanga mu ikoranabuhanga rya mudasobwa bo muri Koreya ya ruguru.

Iyi virus yibasiye isi yose mu gihe gito mu buryo butandukanye

Iyi virus yibasiye isi yose mu gihe gito mu buryo butandukanye

Iri tsinda ry’abahanga bo muri Koreya ngo rizwi ku izina rya Lazarus Group  rikorana bya bugufi n’ubutegetsi bwa Kim Jong Un akaba ari nawe ubatera inkunga.

Gukora iriya virus ngo byari bigamije gutesha umutwe no gukusanya amafaranga menshi y’amadolari aturutse mu bihugu bya Amerika, u Burayi na Aziya.

Uyu mutwe w’abahanga bo mu Koreya ya ruguru mu 2014 bakuye umurongo wa Internet w’ikigo cy’Abanyamerika gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga Sony Pictures  birabahombya cyane.

Bihimburaga kuri USA nyuma y’uko bamwe mu bakinnyi ba filimi ba Holywood bakoze filime yiswe The Interview yagaragaza Perezida wa Koreya ya ruguru nk’umutegetsi uhubuka kandi witwara nk’abana.

Abahanga bo mu bigo by’ikoranabuhanga bya Symantec na Kaspersky bavuga ko ibimenyetso bafite byemeza ko itsinda Lazarus ariryo riherutse gutuma mudasobwa 200 000 mu bihugu 150 hirya no hino ku Isi zitabasha gufungurwa naba nyirazo batabanje kwishyura amafaranga runaka.

Muri week end ishize ahantu henshi ku isi abantu bananiwe gukoresha mudasobwa zabo, bituma services nyinshi zihagarara harimo iz’uburezi, ubuvuzi, itumanaho rya gisirikare n’izindi.

Mu mwaka ushize The Lazarus Group ishinjwa kuba yarabashije gukura amafaranga angana na miliyoni 81 $ muri Banki nkuru y’igihugu cya Bangladesh.

Kugeza ubu ariko uhagarariye Koreya ya ruguru muri UN ntaragira icyo atangaza kuri ibi bivugwa ku gihugu cye.

Iyi Virus ngo yakorewe muri  Korea ya ruguru

Iyi Virus ngo yakorewe muri Korea ya ruguru

 Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. claude

    May 16, 2017 at 7:23 pm

    SIMPERUKA SE IYO BAMENYEKANIYEHO NTEKEREZA KO YANAHITINZE KURUSHA IZABO ZINDI YITWA INDORO ARI PASTOR P WAYIKOZE?
    UBUHANGA BAMUBONANAGA SE UBU NTABWO AGIFITE?
    IYO IFARANGA RIBONETSE ABAHANZI NTIBIBUKA PRODUCER WABIGISHIJE KWEGERA MICRO IBYO NI IBISANZWE HANO MU RWANDA.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

%d bloggers like this: