Visi Perezida wa Zimbabwe yeguye kubera ‘gukunda igitsina’ | UMUSEKE

Visi Perezida wa Zimbabwe yeguye kubera ‘gukunda igitsina’

Visi Perezida wa kabiri wa Zimbabwe, Kembo Mohadi yanditse ibaruwa yo kwegura ayishyikiriza Perezida Emmerson Munangagwa nyuma y’icyumweru ashinjwa gukoreshwa n’amarangamutima ashingiye ku gitsina.

Kembo Mohadi yavuze ko ari umuntu ufite umuryango bityo ko amakosa ashinjwa akwiye gufata akanya akegera umuryango we atari muri Leta

Mohadi w’imyaka 71 avuga ko arengana akaba yarazize ibikorwa byo kumwinjirira hifashishijwe ikoranabuhanga no guhindura ijwi rye “voice cloning”.

Hashize igihe ikinyamakuru cyo muri Zimbabwe gisohoye amajwi kita aya Kembo Mohadi ahamagara kuri telefoni abagore batandukanye “abatereta” harimo n’abakora mu biro bye.

Yanditse ati “Nakorewe isebanya rishingiye ku kuyobya ukuri kw’amakuru, guhindura amajwi hifashishijwe ikoranabuhanga, n’ibikorwa bishingiye kuri politiki.”

Yavuze ko nyuma y’igihe yatekereje asanga ari ngombwa ko aba aruhutse agafata igihe yita ku bibazo bye bwite bitajyanye n’inshingano zo muri Leta.

Kembo Mohadi avuga ko kwegura kwe atari ubugwari ko ahubwo yahisemo kubahisha umwanya yarimo mu Biro bya Perezida, ugatandukana n’isura ye bwite yahawe mu itangazamakuru.

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye harimo:Gufungwa,inda,Sida,kwiyahura,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Si ibyo gusa,kubera ko ubusambanyi buzabuza ababukora kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.

  • Usanga abantu benshi b’abayobozi biyubashye bakunda abagore n’abakobwa b’abandi,bakifuza kuryamana nabo.Nyamara benshi bitwa abakristu.

  • Gushurashura biri mu bintu byangiza iyi si.Urugero,nibyo bituma millions z’ingo nyinshi zisenyuka.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *