Visi Perezida w’ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda, JADO Castor yakatiwe gufungwa | UMUSEKE

Visi Perezida w’ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda, JADO Castor yakatiwe gufungwa

Umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar, akaba ari Visi Perezida w’ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda yakatiwe imyaka ibiri y’igifungo nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano.

Bagirishya Jean de Dieu ni Visi Perezida wa kabiri w’Ishyiramwe ry’Imikino y’Intoki mu Rwanda Volleyball

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamuhamije icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, rumuhanisha gufungwa imyaka ibiri.

Bagirishya Jean de Dieu usanzwe ari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), yahamijwe iki cyaha nyuma y’uko yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri, 2021.

Icyo gihe yagiye gufungirwa kuri Sitasiyo ya Kicukiro y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Amategeko agena ko gukoresha inyandiko mpimbano bihanwa hifashishijwe ingingo ya 276 iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko zitarenze miliyoni 5 Frw.

Icyaha Jado Castar yari akurikiranyweho gifitanye isano n’iperereza riri gukorwa ku bijyanye n’icyatumye Ikipe y’Igihugu mu Bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Mujyi wa Kigali.

Perezida wa FRVB, Me Ngarambe Raphaël, ari mu bahamagajwe na RIB, ariko we yahise ataha.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.

Umwe mu bayobozi ba Federation y’umukino wa Volleyball yatawe muri yombi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Uwo muyobozi ahubwo RIB yakamutumyeho akajya gusobanura ukuntu yakinishije abakobwa bo muri Brezil mu ikipi y’igihugu. Mwamwaje abanyarwanda ku bw’umwihariko Perezida na minisitiri birirwaga bogeza ku kuvuga. Ni agahomamunwa.

  • Ubutabera burishebeje pe! Wavugako uriya musore ariwe wataanze za viza, ugatuma abo bakobwa bari mu Rwanda igihe kirekire bitemewe n’amategeko? Wavugako Minisitiri wa Siporo atari azi iby’aba bakobwa kandi atarasibaga gushyira hanze za tweets zihsyigikira ikipi? Mbese byagombye kugaragara ko abagize uruhare muri kiriya gisebo, bose bahanywa. Birangiye rero bibaye iby’ubudasa. Umusore ageretsweho urusyo!

  • Ibindi simbizi sinanakeneye kubimenya,kuko ba nyir’ukuri bariyizi. Ariko se,kuki izindi manza zimara imyaka n’imyaniko mu nkiko?
    Ikindi njye mbona gikwiye,kuzuza za gereza ntacyo mbona bikemura. Kuki niba ari ihazabu atayitanga,agahabwa ibindi bihano bifitiye igihugu akamaro,ko nta muntu yavukije ubuzima?

    Hanyuma se wenda,buriya iriya case ni we wenyine iri ku mutwe,guhera abantu bagiye gushakwa muri Brazil kugeza uyu munsi?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *