Volleyball: Tunisia na Cameroon zageze ku mukino wa nyuma | UMUSEKE

Volleyball: Tunisia na Cameroon zageze ku mukino wa nyuma

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

 

UPDATE: Tunisia na yo igeze ku mukino wa nyuma bitayigoye cyane. Itsinze Misiri seti 3-1. Seti ya mbere Tunisia yayitsinze n’amanota 25- 19.

Seti ya kabiri Misiri iyitsinda 25 -16. Seti ya gatatu n’iya kane zatwawe na Tunisia 25-14; 25 -21. Ku wa Gatatu nibwo Tunisia izakina na Cameroon ku mukino wa nyuma.

Tunisia na Cameroon ni zo zizahagararira Africa mu mikino mpuzamigabane
Ikipe ya Tunisia ni na yo ifite igikombe giheruka cya Africa muri Volleyball

 

*Mu wundi mukino u Rwanda rutsinze Nigeria set 3-0

Umukino w’ishiraniro mu mikino nyafurika y’amakipe y’ibihugu ku bagabo, ikipe y’igihugu ya Cameroon yageze ku mwanya wa nyuma isezereye Maroc set 3-2.

Ikipe ya Cameroon yagiye iva inyuma kugera itsinze Maroc seti 3-2

Maroc ni ikipe yagaragaje ko itoroshye, nyuma yo gusezerera u Rwanda muri ¼. Yagombaga guhura na Cameroon yatsinze Nigeria seti 3-1 muri ¼ cy’irangiza.

Amakipe yari ahanganye cyane, Maroc yatwaye seti ya mbere amanota 25-15, seti ya kabiri Cameroon irikosora iyitwara kuri 25 kuri 22 ya Maroc, seti ya gatatu yatwawe na Maroc ku manota 25-21.

Cameroon yagarutse gutsinda seti ya nyuma n’amanota 25 kuri 17 ya Maroc. Hiyambajwe seti kamarampaka y’amanota 15, Cameroon iyitsinda kuri 15-13.

Yahise ijya ku mukino wa nyuma itegereje iva hagati ya Tunisia na Misiri.

U Rwanda na rwo rwiyunyuguje Nigeria, mu mikino yo gushaka umwanya wa 5-8, rukaba rwayitsinze ruyirusha cyane seti 3-0. (25-17; 25-22; na 25-17).

Uganda nay o yatsinze DRCongo seti 3-1 Congo yabanje gutsinda iya mbere amanota 25-23. Izindi Uganda izitwara 25-21; 25-23 na 25-19.

Umukino wa nyuma uzaba ku wa Gatatu tariki 15 Nzeri 2021.

Cameroon ntibazibagirwa uyu mugoroba muri kigali Arena

 

ANDI MAFOTO

Ibiro bivuza ubuhuha u Rwanda rwatsinze Nigeria seti 3-0
Abafana muri Kigali Arena baraye neza

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO@RWANDA VOLLEYBALL FEDERATION

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *