Volleyball: Ikipe y’abagore y’u Rwanda yageze muri ½ itsinze Nigeria seti 3-0 | UMUSEKE

Volleyball: Ikipe y’abagore y’u Rwanda yageze muri ½ itsinze Nigeria seti 3-0

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ikipe yabagore y’u Rwanda ikomeje guhesha ishema u Rwanda no guha ibyishimo abafana, yatsinze Nigeria seti 3-0.

Umutoza Paulo De Tarso Milagres bamwereka ko bamushimiye akazi keza ikipe ye yakoze

Ni umukino w’irushanwa ryo guhatanira igikombe cya Africa mu mikino ya volleyball, rikaba ribera mu Rwanda.

Abagore b’u Rwanda batsinze Ngeria seti eshatu ku busa. Iya mbere u Rwanda rwayitwaye ku manota 25 – 22, iya kabiri nayo 25 – 22, ndetse n’iya nyuma 25 – 23.

Ikipe y’u Rwanda y’abagore yabonye itike yo gukina imikino ya ½ muri aya marushanwa.

Mu yindi mikino yabaye ikipe ya Cameroon yatsinze Tunisia seti 3-0, naho Kenya itsinda RD.Congo seti 3-0.

Ikipe y’u Rwanda y’abagore imaze gutsinda Nigeria seti 3-0
Umukino warimo ishyaka, utumye u Rwanda rujya muri 1/2 cy’irangiza
Tunisia yatsinzwe na Cameroon seti 3-0
Ikipe y’igihugu ya Cameroon

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Mukomererzaho, Bashiki bacu muheshe ishema Urwatubyaye, maze mu ruhando mpuzamahanga ruigire ijambo ku bwanyu!!! Tubari inyuma twese abakunda u Rwanda!!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *