Volleyball: Ikipe y’Abagore y’u Rwanda yatsinze Maroc set 3-1 | UMUSEKE

Volleyball: Ikipe y’Abagore y’u Rwanda yatsinze Maroc set 3-1

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Amakipe 9 yitabiriye imikino nyafurika muri Volleyball y’abagore yangiye guhatanira igikombe, u Rwanda rwatsinze Maroc set 3-1.

Ikipe y’u Rwanda yishimira gutsinda Maroc

Ni umukino w’umunsi wa mbere w’igikombe cya Afurika cy’abagore kiri kubera mu Rwanda.

Ikipe y’u Rwanda yahabwaga amahirwe imbere ya Maroc kubera ko mu mukino wa gicuti u Rwanda rwatsinze Maroc set 3-0.

Abagore b’u Rwanda batangiye neza batsinda set ya mbere ku manota 25 kuri 19 ya Maroc. Byasaga naho abafana batangiye kwizera gutsinda.

Set ya kabirina yo u Rwanda rwayitwaye ku manota 25 kuri 18.

Umutoza Paulo De Tarso Milagres w’u Rwanda kuri set ya gatatu yabaye nk’uwiraye ashaka guha amahirwe abanda bakinnyi akuramo ba kizigenza bari bitwaye neza mbere.

Ni seti yagoranye cyane rubura gica, amakipe yombi yageze kuri balle (kunganya amanota 24-24) bituma seti igenda yongerwaho amanota abiri, Rwanda iyitwara ku bwa burembe n’amanota 34 kuri 32.

Paulo De Tarso Milagres ku mukino wa ¼ mu bagabo watsinzwe na Maroc, yabonye ko bitaza koroha yongera kugarura ba bakinnyi ba mbere, batsinda seti ya kane ari nay o ya gatatu y’u Rwanda ku manota 25 kuri 22 ya Maroc umukino urangira utyo, u Rwanda rutsinze Maroc seti 3-1.

Mu yindi mikino DR.Congo yatsinze u Burundi seti 3-0, Nigeria itsinda Senegal seti 3-0, na Cameroon itsinda Kenya seti 3-0.

Iyi mikino irakomeza, uyu munsi u Rwanda rukina na Nigeria saa 18h00.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO@RWANDA VOLLEYBALL FEDERATION

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ikipe y’abagore ya Brezil yatsinze iya Maroc amaseti 3-1.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *