Volleyball: U Rwanda rwabonye itike ya 1/4 mu gikombe cy’Afurika | UMUSEKE

Volleyball: U Rwanda rwabonye itike ya 1/4 mu gikombe cy’Afurika

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

U Rwanda rwabonye itiki ya 1/4 nyuma yo gutsinda umukino wa 2 mu gikombe cy’Afurika Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball mu bagabo yatsinze Burkina Faso amaseti 3-0 ihita igera muri 1/4.

                                          Ikipe y’u u Rwanda ikomeje kwitwaraneza mu mikino imaze gukina.

Kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru mu Rwanda harimo kubera igikombe cy’Afurika mu mukino wa Volleyball, biteganyijwe ko kizasozwa tariki ya 16 Nzeri 2021.

Uyu munsi u Rwanda rwakinaga umukino wa kabiri wo mu itsinda A, aho rwahuyemo na Burkina Faso maze ruyitsinda amaseti 3-0 ruhita runagera muri 1/4 cy’iri rushanwa.

Iseti ya mbere u Rwanda rwayitsinze ku manota 25-14, iya kabiri ruyitsinda ku manota 25-20, ni mu gihe iya gatatu rwayitsinze ku manota 24-16. Mutabazi Yves w’u Rwanda ni we wabaye umukinnyi w’umukino aho yatsinze amanota 20 mu mukino wose.

U Rwanda ruzasoza imikino y’itsinda ku munsi w’ejo rukina na Uganda nayo yamaze kubona itike ya 1/4.

                                     Ikipe y’u Rwanda ntiratsindwa umukino n’umwe.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *