Vuba tuzatangaza niba ari Mashami cyangwa undi uzatoza Amavubi – Regis/FERWAFA | UMUSEKE

Vuba tuzatangaza niba ari Mashami cyangwa undi uzatoza Amavubi – Regis/FERWAFA

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Uwayezu Regis yavuze ko mu hihe cya vuba bazatangaza niba Amavubi akomeza gutozwa na Mashami Vincent cyangwa harabonetse umusimbura.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu Regis (Archives)

Uwayezu Regis yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro cy’imikino cya Radio 10, yabajijwe niba Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda izagaruka vuba.

Yagize ati “Kugarura Shampiyona tugomba kubirebera mu buryo bwagutse, icyo tugamije ni ukudashyira ubuzima bw’abantu mu kaga, ikibazo gihari ni igihe gusa nkatwe ibyo dusabwa nka FERWAFA tugomba kubikora ku buryo bwihuse kuko na mbere y’uko Shampiyona igaruka amakipe agomba kubanza gukora imyitozo.”

FERWAFA ivuga ko icyo yasabwa cyose yagikora byihuse kuko na bo “ngo bakwishimira kubona amarushanwa ahari akinwa”.

Uwayezu Regis avuga ko batifuza ko umunsi amarushanwa yagarutse azongera gusubikwa. Gusa abajijwe igihe Shampiyona ishobora kongera gukinwa yasubuje ko FERWAFA igomba kuganira na Minisiteri ya Siporo kuko umwanzuro udafatwa na yo yonyine.

Ku bijyanye n’umutoza w’Ikipe y’Igihugu wasoje amasezerano ye, Uwayezu Regis yasubije ko inzego zibishinzwe ari zo Minisiteri ya Siporo na FERWAFA mu gihe cya vuba zizatangaza niba Mashami Vincent akomeza gutoza Amavubi cyangwa hazashakwa undi mutoza.

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya Mbere yasubitswe tariki 11/12/2020 kubera ko hari amakipe yagaragayemo ubwandu bwa Coronavirus, bitewe no kubahiriza ingamba n’amabwiriza byashyizweho.

Mashami Vincent watozaga Amavubi ari mu bahabwa amahirwe yo kuba yakomeza akazi ke, gusa aherutse kubwira Abanyamakuru ko we yumva nta kizere afite ko ari we uzahabwa akazi kuko atari we ugatanga.

MUNYANEZA Didace /UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Mashami bazamuhe amahirwe, bamwongerere imikino ya gicuti kuko yaragerageje ugereranyije na conditions yakoreyemo.
    Gusa itangazamakuru naryo ntirizakomeze kumuvogera cyane ariko nawe azajye aryumva kuko rirubaka cyane.

  • Babanze batubwire ibyo Mashami Vincent atujuje (umusaruro) niba babizi mbere yokujya gushaka undi muzungu.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *