Wai Yeka wa Musanze FC yatowe nk’UMUKINNYI W’UKWEZI kwa Werurwe – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Wai Yeka wa Musanze FC yatowe nk’UMUKINNYI W’UKWEZI kwa Werurwe

Rutahizamu wa Musanze FC Wai Yeka niwe abakunzi b’umupira w’amaguru n’abatekinisiye batoye nk’umukinnyi wigaragaje kurusha abandi mu kwezi kwa Werurwe muri Shampionat y’umupira w’amaguru mu Rwanda iterwa inkunga na AZAM. 

Wai Yeka yamenyekanye cyane muri 2013-14 ubwo yatunguranaga agatsinda ibitego 14 muri shampiyona

Wai Yeka yamenyekanye cyane muri 2013-14 ubwo yatunguranaga agatsinda ibitego 14 muri shampiyona

Ni mu mushinga w’UMUSEKE IT Ltd ufatanyije na AZAM TV ugamije guteza imbere impano z’abakinnyi no kurushaho kumenyekanisha umupira w’amaguru mu Rwanda.

Wai Yeka w’imyaka 29 akomoka muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo, azwi cyane muri shampiyona y’u Rwanda mu makipe atandukanye nka Musanze FC na Sunrise FC. Yamenyekanye mu mwaka w’imikino wa 2013-14 ubwo yarangizaga shampiyona atsinze ibitego 14.

Mu mikino ine yagendeweho atorwa nk’umukinnyi wahize abandi muri shampiyona y’u Rwanda wa Werurwe, yatsindiyemo Musanze FC akinira ibitego bitanu anatanga umupira umwe wavuyemo igitego.

Icyazamuye amanota ye bigatuma atsinda abo bari bahanganye ni uko ibyo bitego yabitsinze amakipe akomeye arimo Kiyovu sports yatsinze bibiri, Police FC yatsinze bibiri na AS Kigali yatsinze kimwe.

Byafashije ikipe ya Musanze FC kuba imwe mu makipe yasaruye amanota menshi mu kwezi gushize, umunani mu mikino ine. Byatumye ica kuri Bugesera FC ijya ku mwanya wa gatanu n’amanota 37.

Wai Yeka atowe nk’umukinnyi warushije abandi kwitwara neza atsinze Danny Usengimana wa Police FC, Mutsinzi Ange Jimmy na Pierrot ba Rayon sports.

Uko Wai Yeka yarushije abandi amajwi

Amajwi 1358 yatanzwe kuri internet binyuze ku rubuga UMUSEKE.RW. Aba batoye bahabwa 40% y’amajwi ngenderwaho. Naho akanama nkemurampaka kagizwe n’abantu umunani barimo abatoza bane n’abanyamakuru bane bahabwa 60%.

Amajwi yose hamwe (votes + comments) kuri internet (1358)

  • Wai Yeka: 54
  • Mutsinzi Ange: 580
  • Danny Usengimana: 64
  • Kwizera Pierrot: 660

Amajwi y’akanama nkemurampaka kagizwe n’abantu 8

  • Wai Yeka: 8
  • Mutsinzi Ange: 0
  • Danny Usengimana: 0
  • Kwizera Pierrot: 0

Muri rusange:

  • Wai Yeka: 61.5%
  • Mutsinzi Ange: 17.3%
  • Danny Usengimana: 1.8%
  • Kwizera Pierrot: 19.4%

Uyu rutahizamu ari no mubahatanira igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda gitangwa na AZAM TV ifatanyije na FERWAFA, kuko afite ibitego 13 arushwa bibiri na Danny Usengimana.

Iki gihembo (Umuseke Player of the month award) gitangwa n’Umuseke IT Ltd ifatanyije na AZAM TV na FERWAFA, Wai Yeka azagishyikirizwa ku mukino ikipe ye izakiramo Rayon sports tariki 29 Mata 2017.

Wai Yeka 10 wa Musanze FC yatsinze byinshi anabitsinda amakipe akomeye

Wai Yeka 10 wa Musanze FC yatsinze byinshi anabitsinda amakipe akomeye

Ibitego bye byafashije ikipe ye kuzamuka ku rutonde

Ibitego bye byafashije ikipe ye kuzamuka ku rutonde

Roben NGABO

UMUSEKE

7 Comments

  1. sukisa

    April 20, 2017 at 8:44 pm

    aha murimo kwicururiza twabavumbuye. ntawe uzongera guta umwanya hano ngo arasoma aya manjwe yanyu.

    • kalisa

      April 21, 2017 at 2:20 pm

      kabisa

  2. chris

    April 21, 2017 at 6:59 am

    arko namwe murakabya kbsa iki gihembo cyari icya pierro nuko nduzi mwazanye isaranga kdi foot iyumuntu akurusha abakurusha mujye mwemera!!

  3. Bahizi

    April 21, 2017 at 7:35 am

    Ntimukaduteshe igihe ngo turatora kuko mbona ko mutaduha agaciro abantu batorera hano. Uriya agiye mu matora koko yatsinda Ange ntavuze Pierrot koko?

  4. bwimba

    April 21, 2017 at 2:20 pm

    ntimuzongere gushyiramo abakinnyi ba rayon,kuko ibyo bakina birenze urwego abatora bariho,namwa ubwanyu birabarenze kure cyane muge mushakishiriza mucya2 aho mushoboye

  5. kirenge

    April 22, 2017 at 7:56 am

    Murabeshe cyane into muligukora ntaho buhukiye kabisa murote into mugambiliye

  6. mgm

    April 24, 2017 at 4:23 pm

    Ntabwo ari abakunzi b’umupira w#amaguru bamutoye kuko uwo batoye birigaragaza! ese nimusobanure impamvu abo “batechniscien 8 barusha ibiro imbaga y’abantu barenze 1000!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock