WHO yemeje ko imbasa yacitse muri Nigeria | UMUSEKE

WHO yemeje ko imbasa yacitse muri Nigeria

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi, WHO, ryatangaje ko igihugu cya mbere gituwe cyane muri Africa, Nigeria, nta mbasa ikiharangwa.

Nigeria ubu ntirangwamo imbasa

Ryabitangarije kuri Tweet yatambukijwe n’umuyobozi wa ririya shami muri Africa ukorera Brazzaville muri Congo.

Nigeria yahawe ikemezo cy’uko ari igihugu kitarangwamo virus itera imbasa kitwa Regional Certification Commission for Polio Eradication (ARCC).

Kuba Nigeria itakirangwamo imbasa ni ikintu kiza haba kuri yo, kuri Africa no ku isi muri rusange kuko iri mu bihugu bituwe n’abaturage benshi kurusha ibindi.

Dr. Faisal Shuaib ukora muri kimwe mu bigo by’ubushakashatsi mu by’ubuzima byo muri Nigeria yagize ati: “Ni ibintu bishimishe kuba Nigeria ari igihugu kitarangwamo imbasa kandi ibi byerekena ko twakoranye neza n’abo dufatanyije kandi byatanze umusaruro.”

Shuaib ashima abagize uruhare muri biriya kugira ngo Nigeria igere ku ntego zayo barimo Perezida Muhammadu Buhari, Aliko Dangote  na Bill Gates.

Nigeria ni cyo gihugu gituwe cyane muri Africa kuko gifite abaturage 206.630. 269

Daily Post

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

 

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *