World Economic Forum: Kagame yavuze icyakorwa ngo imibereho myiza igere kuri bose ku Isi | UMUSEKE

World Economic Forum: Kagame yavuze icyakorwa ngo imibereho myiza igere kuri bose ku Isi

Perezida Kagame Paul kuri uyu wa Mbere yari umwe mu bageza ijambo ku bakurikiye ibiganiro bya World Economic Forum, aho we na Minisitiri w’Intebe wa Espgagne/Spain, Pedro Sánchez baganiriye ku nsanganyamatsiko “Advancing a New Social Contract” bagaruka ku cyakorwa ngo imibereho ku batuye Isi irusheho kuba myiza, cyane babisanisha n’ingaruka z’ubukungu zatewe na Covid-19.

Perezida Kagame asanga hari ibintu bibiri byafasha Isi kugira ngo imibereho myiza y’abayituye yitabweho, kugira uburyo bwo gusora no kurinda imirimo ku bayifite

 

Mu ijambo yagejeje ku bari muri biriya biganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida Kagame yavuze ko Covid-19 hari amasomo yigishije, cyangwa igaragaza ibyo abantu bamenye mbere ariko bitigeze bishyirwa mu bikorwa.

Avuga ko icyorezo cyagize ingaruka zikomeye ku bakozi, Leta zigerageza kugira icyo zikora mu bisubizo byari bihari.

Ati “Ku Rwanda twashyizeho ikigega cyo kuzahura ubukungu bw’ibigo by’ubucuruzi kirimo miliyoni 100Frw kugira ngo byongere kubona amafaranga bikoresha. Twanashyizeho uburyo bwo gutanga ibiribwa ku miryango itishoboye mu bihe bya Guma mu Rugo (lockdown), no gutangira bamwe umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, ku baturage miliyoni 2.”

Perezida Paul Kagame avuga ko iki gihe cy’icyorezo cyatumye hasuzumwa intege nke zari muri gahunda zo gushyigikira abaturage, kandi biba ahantu hose ku isi.

Asubiza ikibazo yari abajijwe, yavuze ko uwareba uko amahanga yagizweho ingaruka n’uko yabyitwayemo, bisa no gukirigita ku buso bw’ibibazo byahozeho aho kubikemura burundu.

Yavuze ko za Leta (systems) zagiye zihura n’inzitizi zishingiye ku misoro no kutagira uburyo buhamye bwo kurinda imirimo, bikaba ari ingenzi mu byatumye ikibazo kiganirwaho kiba.

Perezida Kagame avuga ko gukemura biriya ari ibigomba gukorwa mu buryo bwose kandi ngo byafasha abatuye Isi (ibihugu) kuzirwanaho imbere y’ibindi biza bishobora kubibasira mu bihe bizaza “kuko bishoboka ko bizabaho aho byava hose.”

Yavuze ko uburyo bwo gushyigikira abaturage mu bijyanye n’imibereho myiza (Social protection agenda) bidakwiye kuba iby’ibihugu bikize gusa kuko ngo icyorezo cyagaragaje ko abantu bakenerana hatitawe ku kiciro barimo cyaba abakire cyangwa abakene.

Ati “Atari ibyo ubusumbane mu bihugu by’isi buzagumaho, ndetse bwiyongere kurushaho, naho mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere ibijyanye n’imikorere (labour conditions) bizaba bibi kurushaho.”

Yavuze ko mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere abenshi barimo urubyiruko n’abagore batunzwe n’imirimo myinshi yitwa ko itanditse (informal), Perezida Kagame akavuga ko hakenewe ibisubizo birimo ubuhanga (innovative), n’inzira ihamye yo kwita ku mibereho myiza y’abaturage, irimo gufasha abakozi bo mu byiciro byose.

Kagame avuga ko yumvise ko hari igitekerezo cyo gushyiraho ikigega gishinzwe gushyigikira imibereho myiza, (A global social protection fund), iki gitekerezo yumva gikiwye ndetse cyahabwa agaciro n’abashyiraho politiki.

Perezida Kagame ashyigikiye ko habaho ikigega gishinzwe guteza imbere imibereho myiza y’abatuye isi

Yabajijwe uruhare rw’abaturage

Ku rugero rw’u Rwanda, Perezida Kagame Paul yavuze ko ako gaciro k’abagenerwabikorwa ari ngombwa, kuko ngo mu Rwanda babashyira hamwe bakareba icyo Leta yafasha n’icyo abantu ku giti cyabo bakora, cyangwa n’abikorera bakareba icyo bakora gikenewe.

Yavuze ko nko mu buhinzi, u Rwanda rwashyizeho uburyo bwo kuzigama imyaka, igahunikwa kugira ngo nyuma y’icyorezo abantu bazabashe kuba biteguye.

Ku bakene, Leta yashyizeho uburyo abakeneye ibiribwa bashobora kubibona bitabagoye.

Ibiganiro byitwa Davos World Economic Forum bivuga ku nsanganyamatsiko zitandukanye zijyanye na politiki z’ubukungu zashyirwaho zigafasha abatuye Isi, muri uyu mwaka byatangiye ku wa 25 -29 Mutarama 2021 hakazaganirwa cyane kuri gahunda zafasha abaturage kurushaho kugira imibereho myiza.

Covid-19 izagarukwaho cyane kuko yagaragaje icyuho kiri hagati y’abakize n’abakennye, yanatumwe abantu bagera kuri miliyari 3,3 ku Isi bari mu kangaratete ko kubura akazi.

Ibiganiro Perezida Paul Kagame yarimo byanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Coca-Cola, James Quincey; Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wita ku bucuruzi ku Isi (International Trade Union Confederation, ITUC), Sharan Burrow; Umuyobozi wa World Economic Forum i Geneva, Saadia Zahidi; n’abandi.

Ibi biganiro bizibanda ku kureba uko hakemurwa ingaruka zatewe na Covid-19 mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage

AMAFOTO@Village URUGWIRO

UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Perezida wacu afite akazi kenshi. Bariya bayobozi bandi bagombye kumwigiraho nabo bakitabira izo nana.

  • Yewe,ntakundi nyine,ati twatanze ibiribwa kubatishoboye kubivuga nibyo ariko c koko byarakozwe,abishwe ko batavugwa!
    ubukungu abwira abantu uko bwagera kuri bise yibuka uko yigwijeho imitungo abandi baririra mumyotsi?
    Discours zisize amavuta ntamuyobozi cg umutegetsi ujya ananirwa kuzivuga ariko kuzishyira mubikorwa birabagora.

  • Iyo numvise Prezida wacu abwira abayobozi b’ibihugu byateye imbere cyangwa intiti za kaminuza z’amahanga ibyiza dukorerwa na Leta yacu ndishima cyane. Mpita numva ko amaherezo buriya nanjye bizangeraho. Ikibazo ni ukumenya ngo: RYARI?

  • U Rwanda ruri mu bihugu bigaragaramo ubusumbane bukabije hagati y’abakize n’abakennye. Kandi icyo cyuho ntabwo kizanye. Cyarubatswe. Ntikizivanaho, kizavanwaho na politiki z’ubukungu nzima, zumva ko gusaranganya neza ibyiza by’igihugu ari ngombwa kugira ngo gitere imbere, kuko kongera umusaruro gusa ntibihagije mu gihe ubukungu buri mu maboko y’abantu bakeya cyane. Ariko mbona dusa n’ababwira abanyamahanga ko tuba twakoze iyo bwabaga.

  • Ku isi cyangwa mu Rwanda??????

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *