Yandikiye Umuseke asaba ko ubutumwa bwe bugera kuri Joe HABINEZA – UMUSEKE
  • 24/09/2020 7:55 33

Yandikiye Umuseke asaba ko ubutumwa bwe bugera kuri Joe HABINEZA

Umukunzi w’Umuseke kuri Facebook yandikiye Umuseke adusaba kumutumikira, mu ibaruwa yandikishije intoki, asaba Habineza Joseph bita Joe kumwemerera akazagaragara mu ndirimbo yavuze ko arimo ategurira Abamukurikira, ndetse ngo bahuye yasaba Habineza na we akazagira ijambo rimwe avuga mu ndirimbo ye.

Habineza Joe aherutse gutangaza ko yamaze gukora amajwi y’indirimbo ye

Mu ibaruwa ye dufitiye kopi ahari aho agira ati “None rero Nyakubahwa Jo, mbasabye nkomeje ndetse mpfukamye rwose ko mwazanyemerera nkagaragara mu mashusho y’indirimbo nziza dutegereje, kandi mbizeza ko nazaryoshya amashusho kuko niyiziho uwo muhamagaro muramutse mungiriye ikizere.”

Ibaruwa yanditswe tariki 19 Nyakanga 2020, uwayanditse avuga ko yitwa Niyigena Gad, wo mu Murenge wa Kigabiro muri Rwamagana.

Umuseke wamuhamagaye kuri nomero ya telefoni yashyize ku ibaruwa ye, aratwitaba.

Mu kiganiro twagiranye yavuze ko ari we wanditse iriya baruwa. Ati “Nta bundi buryo nabonaga nazahura na Habineza Joe, namwumvise kuri Radio nshaka guhamagara mu kiganiro ariko yari afite akanya gato ahita agenda, nibwo nanditse mvuga ngo Umuseke buriya bazantumikira kuko Habinea Joe nta nomero ye ngira.”

Niyigena Gad wanditse iyi baruwa yabwiye Umuseke ko ari umugabo wubatse ufite abana babiri, ngo akora ibiraka byo kwigisha abana.

Ngo azi Habineza Joe akiri Minisitiri muri za 2004-2005, ngo icyo gihe yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Ati “Baratubwiraga ngo Minisitiri araza ngo twifate neza. Ngo ni Minisitiri usabana, usetsa. Icyo gihe yaraje sinagira amahirwe yo kuvuga umuvugo, sinamusuhuza yari afite akanya gato.

Namuherukaga kera, byarantunguye kumva ko azakora indirimbo. Ngira ngo ni ugusetsa, nyuma numva abivuga kuri Radio, nashatse guhamagara mbura uburyo kuko yahise agenda.”

Niyigena ngo yibukira Habineza ku ijambo rye “GUSAZA NI MU MUTWE”. Akavuga ko yumvise ko indirimbo ya Habineza Joe izaba igamije gushishikariza abantu kugira ubwishingizi, ngo yakoresha impano yari yifitemo kera akagaragara mu mashusho asetsa abantu anababwira buriya butumwa.

Avuga ko yifuje ko yagaragara muri ariya mashusho ariko na Habineza Joe akamwemerera kugaragara mu ndirimbo ye imwe ngo kabone n’iyo yaba avugamo ijambo rimwe.

Uyu Niyigena w’imyaka 35, ni umuyoboke w’Itorero ry’Abadivantisite ngo yahimbye indirimbo eshatu zivuga ubutumwa bw’Imana.

Twagerageje kuvugisha Habineza Joe atubwira ko ari mu nama.

 

Ibaruwa (twabahitiyemo ibika bibiri ubundi mukayisomera)

…….

“Nyakubahwa Habineza Joseph (a.k.a Jo) mbanje kubasuhuza nti “Mugire Amahoro mubyeyi: Nkaba rero nejejwe no kubandikira mbashimira igitekerezo cyuza cy’ubudashyikirwa mwatekereje. Dutegereje n’amatsiko menshi.

None rero Nyakubahwa Jo, mbasabye nkomeje ndetse mpfukamye rwose ko mwazanyemerera nkagaragara mu mashusho y’indirimbo nziza dutegereje, kandi mbizeza ko nazaryoshya amashusho kuko niyiziho uwo muhamagaro muramutse mungiriye ikizere.

Murakoze cyane.”

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • 2020-2005 = 15;
    7+6 = 13;
    15+13 = 28;
    35-28 = 7.

    Iyi myaka 7 yose uyivanye he mwa !? Isi yameze amenyo, Joe akwiye kujya yitonda !

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *