Yvanny Mpano avuga ko Yverry yamwigishije kwihangana bikamufasha | UMUSEKE

Yvanny Mpano avuga ko Yverry yamwigishije kwihangana bikamufasha

Mutangana Yves uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Yvanny Mpano, ni umwe mu baririmbyi b’indirimbo zituje zibanda ku rukundo, avuga ko iyo ataza kugira Rugamba Yverry mu buzima bwe bwa buri munsi aba yaravuye mu muzika rugikubita.

Yvanny Mpano iyo atagira Yverry aba yaravuye m’umuziki rugikubita

Uyu muririmbyi wiganye na Yverry kuva mu mashuri abanza no ku ishuri rya muzika ryo ku Nyundo, avuga ko impano iruta amafaranga ariko kwihangana bikaruta impano.

Yvanny ngo yari afite urukundo rwa muzika ariko kwihangana ndetse no gutegereza muri we byari bike, ariko Yverry yamukomeje umutima bituma adahagarika umuziki.

Ati “Hari igihe cyageze nkiva ku Nyundo numva bitazavamo neza, ndamubwira nti ‘njye ndumva ngiye kuba nigiriye hanze, arambwira ati ‘uburetse gatoya’. Kwihangana ni kimwe mu bintu nigiye kuri Yverry.”

Uyu muhanzi  kuba adasohora indirimbo nyinshi ngo ni uko indirimbo nziza ihenda bikaba bimutera kwitondera gushyira hanze indirimbo uko abonye kuko aba atifuza gusohora igihangano kiri hasi y’icyakibanjirije.

Avuga ko yinjiye mu muziki ababyeyi batabyumva neza gusa ashima Imana kuba umuziki we utanga ikizere ndetse n’abangaga ko awujyamo basigaye bamushyigikira .

yvvanny impano ari gutunganya Album ya mbere izaba igizwe n’indirimbo 11, amaze kuyikoraho indirimbo eshanu zirimo ‘Ndabigukundira’ yakunzwe na benshi, hari ‘Venti Venti’ ndetse n’iyitwa ‘Amateka’ ari gutunganyiriza amashusho.

Yvanny na Yverry ni bamwe mu banyeshuru barangije bwa mbere mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo bakaba bakora n’indirombo ziri mu bwoko bwa RnB.

Nicolas YUSUF
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *