Yves Mbonabucya wakiniye Kiyovu na Rayon yitabye Imana azize Covid-19 | UMUSEKE

Yves Mbonabucya wakiniye Kiyovu na Rayon yitabye Imana azize Covid-19

Umurundi witwa Yves Mbonabucya wahoze ari myugariro w’amakipe azwi mu Rwanda, Rayon Sports na Kiyovu SC, yatabarutse azize Covid19 nyuma yo kwandura Coronavirus.

Yves Mbonabucya yatabarutse afite imyaka 37 y’amavuko

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Mata nibwo Yves Mbonabucya yaguye mu bitaro nyuma y’iminsi arwariye iwabo mu Burundi.

Mbonabucya myugariro, yazamukiye mu ikipe y’abato ya Kiyovu Sport mu mwaka wa 1997-1998, ubwo yatozwaga na Sogonya Hamiss (Cyishi).

Kiyovu Sport yayimazemo imyaka ibiri, Rayon Sports FC ihita imugura mu mwaka wa 1999 ubwo iyi kipe yatozwaga na Raoul Shungu, naho ahakina umwaka umwe gusa, aza kugira ikibazo k’imvune bimuviraho guhagarika ruhago akiri muto.

Yves Mbonabucya apfuye afite imyaka 37 y’amavuko, bivugwa ko azize Covid-19, ariko Minisiteri y’Ubuzima mu Burundi ntacyo iratangaza ku rupfu rwe.

Uyu abaye umuntu uzwi mu gihugu cy’Uburundi uhitanywe na Covid19 nyuma y’umuhanzi wakunzwe cyane muri aka karere k’ibiyaga bigari Willy Léonard Niyomwungere waraye uhitanwe n’iki cyorezo muri Malawi.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 11 Mata 2020 nibwo inkuru y’inshamugongo yageze i Burundi ivuga ko umuhanzi Willy Léonard Niyomwungere yatabarutse azize Covid-19.

Uyu muhanzi yamenyekanye cyane mu ndirimbo ye yitwa ‘’Abantu yemwe’’.

Yari amaze iminsi mu Bitaro mu gihugu ke

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

11 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ariko abanyarwanda murashanuka biteye iseseme. None ko iyo muhisi yaguye mu Burundi eka n’a Leta ikaba itatanze umuco ku rupfu rwiwe I yo vya Civid 19 ubikuye he GA mumenyeshamakuru?
    Muraraba ivyanyu vy’irwanda GA ntuze ureke gusomborotsa igihugu kitari rwanyu n’a cane ko muburundi dufise ibimenyeshamakuru.
    Mbe ko utavuze ivya Rujugiro ari gufasha abaganda bimwe bifatika nacane ko numvise vyabateye amakenga cane.
    Abanyarwanda mufise urwanko ruteye ubwoba.

    • Wowe wiyise Gacabuterezi ,
      Ugomba kubanza ukamenyako Ikinyamakuru kibireyeho Gutangaza amakuru ( Kumenyesha ) kd ikindi twe (Aba Rwanda twararezwe ) ntidutukana. ubutaha uzikosore utange igitekerezo cyawe neza . Nana kwibutsa kwirinda nanjye ntiretse iki cyorezo #Covid_19 .

      Igihugu cyanyu U_ BURUNDI nikiturebereho gifate ingamba zifatika mukwirinda ikwirakwira (Spreading) Rya Virusi , nibitabibyo Impfu Zishobora kwiyongera Kurushaho.

      Imana Iturinde twese .

  • Nyamara uburundi bufata ingamba kuko gupinga ibintu biratuma abantu benshi bapfa kandi bitari kubaho nibafata ingamba zihamye kuko ubu ibintu byose biracyakora I Burundi n imikino iracyakinwa, mu nsengero no mutubari bajyamo.bavandi rwose birabye ibyuya ntibibe amaraso pe,arihukire mu mahoro, numvise na bariya barwaye imbonerakure zikabatema zikabica birababaje pe.

  • Ariko ndagirango nsubize uyu wiyise gacabuterezi,uyu kumutangaza hari urwango rurimo?ni icyamamare mumupira abanyarwanda baramuzi yarabakiniye none kuvuga urupfu rwe bijemo ko ari urwango rw’abanyarwanda gute?

  • Umuntu wakinnye umupira ntaramenya ubwenge yari agifite 37 se? Aruhukire mu mahoro Anyway.

    • Buriya udutekerezo twawe disi nitwo tudakura. Ubu ntabo wakuze usanga bakora ikintu runaka nubu bakaba bakigikora? RIP Yves nyagasani akwakire.

  • GACABUTEREZI , niko wiyise. Nakubwira ko uvuze ko nyirurugo yapfuye siwe uba yamwishe. Kandi ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi. Ushobora kuba utari n’umurundi. Ariko reka nkubwire nkaho uri umurundi. Abayobozi banyu nibakomeza kujenjeka, bizarangira COVID 19 ibarimbaguye nkuko bimeze muri USA, Italy, na Espagne. Nabo byatangiye bapinga. None ntibaramenye uko bizarangira. Bategereje ko haboneka umuti cg urukingo, ibindi byose byananiranye. None ko umumenyeshamakuru ariko kazi ke ko gutangaza inkuru, uragirango areke kuvuga U BURUNDI rero. Iki gihugu kiri ku ISI. Byongeye tuhana imbibe; Iyo umuturanyi arwaye ibibembe, umesa akarago. Twe nk’u RWANDA nitwirinda mu gakomeza muri mamawararaye, bizatugiraho ingaruka. Mugomba kurwanya virus, nimutabikora, isi yose izabahagurukira. Dore aho nibereye. Naho ibya Rujugiro, nabyo ni inkuru nyine. Ibaze aho Leta yanga inkunga y’abenegihugu ikemera iy’umunyamahanga. Urusha nyina w’umwana imbabazi……. Uyu we turamuzi neza, ntacye cy’ubusa, Ibye ni birimo inyungu gusa.

  • Imana imwakire mu bayo kandi umuryango we ugire kwihangana, gusa biragaragara ko mu Burundi iki cyorezo naho gihari ku bwinchi nubwo Leta yaho ikabihisha ntibyiteho kubera amatora y’umukuru w’igihugu bari kwitegura mu kwa gatanu , n’ amahanga ahugiye mu kurwanya coronavirus bari guprofita iyo absence y’abazunngu hamwe n’ igitutu cy’indorerezi bari gushirwaho, none ubu bahugiye gusa muri election présidentielle ntawe ubari hejuru ubundi ibya COVID 19 bakazabijyamo nyuma bitonze nubwo hazaba hafashwe abantu benshi nibirangaraho bazashiduka babaye nka USA yamaze igihe Trump yivugira ngo virus y’abashinwa none ubu araririra ayo kwarika, abarundi nabo bivugira ko Imana itazatuma ihagera none abantu babo batangiye gucaho ejo bundi muzumva ngo karabaye abandi nabo banyure njiya ya panya biduteze ikibazo kuko tutazabirukana (Ese ibikoresho bahawe na Jack Ma ntabwo babikoresha cg ntabwo bo babibonye ho kuko bihagazeho???? ) , ahubwo u Rwanda nu gucunga neza imipaka hagacungwa cyane tutazashiduka abarundi benchi bahunze mugihe cy’amatora na nyuma yayo bakazayambukana barandujwe batabizi kandi leta yabo yarababeshaga ngo nta coronavirus ibayo ( ubwo umwo mikinnyi nawe yanduje abantu benshi cyane mbere yuko ajya kwa muganga) GumaMurugo , twirinde koronavirus dukurikiza amabwiriza ya Minisante

  • Iyi Virus iraza kutumara.Yahitanye Manu Dibango,Pape Diouf,Yombi Opango wabaye president wa Congo Brazza,Bernard Gonzales wali president wa Stade de Reims,Aurlus Mabele,etc…
    Tuge twibuka ko ari “iwabo wa twese”.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka.Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

  • Leta ya Burundi irimo kubeshya isi ko abantu barwaye Corona ari 2 gusa!! Biraterwa nuko mu kwezi kwa 5 bafite amatora ya president,bigatuma bahisha abaturage ngo batazanga kujya gutora.Wa mugani politike ni ukubeshya.

  • bjr a ts!!
    mbega ko.numva mwese.mwihaye gutuka Gacuyubwenge, wa mugani mwaravye ivyanyu??
    ehobundi kuri twetter nta muntu qavuze ko inshuti ye yaguye mu Rwanda yishwe na covid19??
    nonese mwahise mubifata nk’ukuri??

    None wa mugani, ko ari leta cg ibinyamakuru i Bdi nta numwe yari yabitangaza, ni gute umunyamakuru w’umwuga afata ibintu byo muri groupe whatspp akabyita source y’inkuru.???? aaaahhhaaaa!!
    Ntawuvuze ko mu Burundi Corona itariyo, ariko numva abarundi aribo bambere byahangayikisha ko leta YABO ntacyo ikora, kuruta twebwe??
    wa mugano we, twaba turi gushyanuka mbere yabo, cg bikagaragara ko tubafitiye ishyari kp iwabo ntyihari nyinshi??
    ikindi, siniyumvisha leta yashaka kwicisha no kumaraho abaturage bayo?? nayo yaba ari nka Genocide leta iri gukorera abanyagihugu. nonese ko corona idatoranya mwa bantu mwe, ko Nkrunziza nawe nta rukingo rwayo afite, ubwo koko leta yakwemera kwiciaha abantu, nayo izi neza ko nabo byabageraho??
    uburundi si igihugu gidite za milioni z’abaturage. npne ubwo ibagize nko muri USA cg Italy, Espagne, ubwo abo bategetsi bo bazayobora nde??
    ayo matora se yo yazajyamo bande??
    ndumva qd mme abarundi babonye ko leta YABO ishaka kubamarisha, nabo bagira icyo bakora nko kujya mu mihanda(kuko bo bigishoboka) bakabyamagana??
    tureke guca imanza!! twikwihutira gutokora ijisho rya mugenzi wacu, kdi natwe ubwacu dutokowe!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *