Zambia: Umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru yapfiriye mu ruzinduko rw’akazi mu Misiri | UMUSEKE

Zambia: Umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru yapfiriye mu ruzinduko rw’akazi mu Misiri

Umukuru w’Urwego rw’Ubucamanza rwa Zambia, Irene Chirwa Mambilima yapfiriye i Cairo mu Misiri aho yari ari mu ruzinduko rw’akazi, nk’uko byatangajwe n’umukuru w’igihugu.

Perezida Edgard Lungu yatangaje ko Mme Mambilima yapfuye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ku Cyumweru

Perezida Edgard Lungu yatangaje ko Mme Mambilima yapfuye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ku Cyumweru mu Bitaro byigenga i Cairo.

Perezida Lungu yavuze ko uyu mubyeyi w’imyaka 69, yari mu ruzinduko rw’akazi kuva tariki 10 Kamena kandi ko yari afite uburwayi.

Gusa ntabwo hatangajwe uburwayi yari afite ndetse bwamuhitanye.

Umukuru w’ubucamanza apfuye mu gihe Zambia ikiri mu cyunamo cyo gupfusha Kenneth Kaunda, Perezida wa mbere w’iki gihugu waharaniye ubwigenge bwacyo.

Mbere yo kugirwa umukuru w’ubucamanza mu 2015, Mambilima yari umukuru wa Komisiyo y’amatora ya Zambia.

Muri uwo mwanya, yakuriye amatora ya Perezida wa Zambia mu 2006, 2011 n’amatora ya 2015.

Ivomo BBC

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ni umutegetsi wa Zambia wa kabiri upfiriye mu Misiri.Muribuka ko President wa Zambia witwaga Levi Mwanawasa nawe yaguye mu Misiri yagiye muli mission.Tujye duhora twiteguye urupfu.Twabigenza gute?Twekwibera mu gushaka iby’isi gusa.Ahubwo dushake Imana cyane nkuko ijambo ryayo bibidusaba,tubifatanye n’akazi gasanzwe.Nitubikora,Imana izatuzura ku munsi wa nyuma,iduhe ubuzima bw’iteka.Ni Yezu ubwe wabivuze.Bible isobanura neza yuko abibera mu byisi gusa batazaba mu bwami bwayo.Nubwo iyo bapfuye bababeshya ko baba bitabye Imana.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *