Zimbabwe: Mnangagwa amaze kurahira, Mugabe ntiyigeze ahagera – UMUSEKE

Zimbabwe: Mnangagwa amaze kurahira, Mugabe ntiyigeze ahagera

Emmerson Mnangagwa amaze kurahira nka Perezida mushya wa Zimbabwe imbere y’imbaga y’abaturage ba Zimbabwe bari buzuye muri Stade y’i Harare, ni umunsi w’amateka wo kugenda kwa Mugabe umukambwe utigeze agera aha kuri stade. Abanyazimbabwe benshi ni ubwa mbere babonye Perezida arahira.

Mnangagwa arahirira kuyobora Zimbabwe

Mnangagwa w’imyaka 75 arahirira kuyobora Zimbabwe

Mugabe yahiritswe ku butegetsi mu mahoro mu minsi ishize yanga kuburekura ariko biciye mubiganiro n’igitutu cy’Inteko ya Zimbabwe yemera kwegura kuwa kabiri w’iki cyumweru inkuru ivugwa kw’isi hose ko Perezida warushaga abandi bose ku isi imyaka yeguye.

Mnangagwa bita “Ingona” wari warahunze igihugu ari Visi Perezida yahise ataha kuwa gatatu, uyu munsi arahira nka Perezida mushya.

Abatavuga rumwe na Leta basaba Mnangagwa uyimazemo igihe kinini guhagarika umuco wa ruswa wabaye akarande muri Zimbabwe.

Mnangagwa ariko kandi nawe avugwa mu mabi yakozwe n’ishyaka Zanu-PF kuva mu 1980 Zimbabwe yabona ubwigenge harimo ubwicanyi bukomeye bwakorewe abataravugaga rumwe na Zanu. Icyo gihe yari umuyobozi ushinzwe iperereza mu gihugu.

Umuhango wo kurahira kwe uyu munsi witabiriwe cyane nyuma y’uko ubuyobozi busabye cyane abaturage kuza kwirebera uyu munsi w’amateka iwabo.

Mnangagwa yari kumwe n’umugore we Auxilia, hari na bamwe mu bayobozi b’ibihugu bya Africa bitabiriye uyu muhango.

Muri Zimbabwe bamwita "Ngwena" ijambo ry'igishona rivuga "Ingona"

Muri Zimbabwe bamwita “Ngwena” ijambo ry’igishona rivuga Ingona, bakamwita batyo kuko ngo akora Politiki agafata ibyemezo bikomeye kandi ntakunde kuvuga

Abanyazimbabwe benshi nibwo bwa mbere babonye Perezida arahira kuko biganjemo urubyiruko. Mnangagwa amaze kurahira haturikijwe imizinga maze ahabwa ijambo.

Robert Mugabe ntiyigeze ahinguka kuri iyi stade nk’uko hari abari babyiteze abayobozi bavuze ko impamvu ataje ari uko uyu musaza w’imyaka 93 akeneye kuruhuka.

Gusa ikinyamakuru cya Leta The Hearld cyavuze ko Mugabe yifurije Mnangagwa “imirimo myiza kandi azamuba hafi.”

Gusa ibinyamakuru muri Zimbabwe byatangaje ko impamvu nyamukuru ataje ari ipfunwe afite kuko yavanwe ku butegetsi yabanje kwingingwa.

Ikinyamakuru DailyNews cyaho kivuga ko Mnangagwa yemereye Mugabe n’umuryango we umutekano wose ushoboka n’imibereho myiza.

Yarahijwe n'ukuriye ubutabera muri iki gihugu

Yarahijwe n’ukuriye ubutabera muri iki gihugu

Photos © Marco Longari, AFP

UMUSEKE.RW

6 Comments

  1. uwase

    24/11/2017 at 1:07 pm

    Nta kizahinduka kuko uyu yakoranye na MUGABE imyaka irenga 45.Babanye mu ishyamba barwanya abazungu bategekaga Rhodesia (Zimbabwe).Mnangagwa yavutse muli 1942.Abazungu bamufunze imyaka irenga 10.Muli gereza,yahakuye Degree in Law (University of Zambia).Yize igisirikare muli Tanzania,Egypt and China.Yabaye bodyguard wa Mugabe bali mu ishyamba.Bamaze gufata ubutegetsi,Mugabe yamugize Minister of Defense,of Security,of Finance,etc…Igihe bicaga abantu barenga ibihumbi 20,bo mu bwoko bwa Ndebele,Mnangagwa yari ashinzwe umutekano w’igihugu.Bamubajije niba adafite uruhare muli ubwo bwicanyi,yavuze ko bishwe n’abasirikare.We na Mugabe bava mu bwoko bwa Shona.Kubera ko bakoranye akeza n’akabi,niyo mpamvu Mugabe bamuhaye immunity.Muli make,it is Mugabe’s continuation.

    • Mpomibiva

      24/11/2017 at 1:32 pm

      @Uwase, mwegere akugire ministre w’intebe ndumva muziranye kuri byinshi.

  2. kagabo

    24/11/2017 at 5:02 pm

    Wa mugani ni Mugabe usimbuye Mugabe!!Ndabona arahira afashe Bible.Ndakeka ko yemera ibyo Bible ivuga.Abantu benshi barahira bafashe Bible,ariko bagakora ibyo itubuza:Kwica,kurya ruswa,kwiba,gusahura igihugu,etc…Abantu baramutse bakoze ibyo Bible ivuga,isi yaba paradizo.Intambara zose zavaho na politike ikavaho kuko abantu baba bakundana.Reba nk’itegeko Yesu yaduhaye muli Matayo 7:12,havuga ngo “icyo utifuza ko bagukorera nawe ntukagikorere abandi”.Turamutse tubikoze,ibi bikurikira byose byavaho:Gereza,Minadef,Police,Minijust,Itorero,etc…Tekereza Budget bitwara igihugu!!Amafaranga bitwara yajya kubaka imihanda,ibitaro,amashuli,etc…Nkuko Bible ivuga muli 2 petero 3:13,nizera ntashidikanya ko isi izaba paradizo,imana nimara kurimbura abantu babi bose ku munsi w’imperuka nkuko Bible ivuga ahantu henshi.

  3. Labano

    24/11/2017 at 6:12 pm

    @Kagabo : Bakurikije ibyo Bible ivuga cyaba ikibazo gikomeye kuko Bakurikije nk’isezerano rya Kera nawe urumva ko bitakoroha. Gusa Africa it’s Africa, and nothing will change before another 100 years of colonization as Donald Trump said. Iyaba these African presidents bose batekereza bagakora nka H.E Paul KAGAME byose byagenda neza. Africa yaba Paradise!

    • Felix

      24/11/2017 at 8:04 pm

      @Labano uvuze ukuri 100%

  4. samuel

    26/11/2017 at 12:39 pm

    nibyiza kuba hatabayeyo intambara

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock