Zimbabwe: Mnangagwa yashyize muri Cabinet bamwe mu basirikare beguje Mugabe – UMUSEKE

Zimbabwe: Mnangagwa yashyize muri Cabinet bamwe mu basirikare beguje Mugabe

Perezida mushya wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa yaraye ashyizeho abaminisitiri bazamufasha mu buyobozi bw’inzibacyuho aherutse kurahirira, Muribo harimo Gen Sibusiso Moyo watangarije kuri Televiziyo y’igihugu ko ingabo ziyemeje gukurikirana abo yise inkozi z’ibibi zabibaga umwuka mubi mu gihugu. Yamushinze ububanyi n’amahanga.

Emmerson Mnangagwa yahaye Minisiteri bamwe mu ngabo zahigitse Mugabe

Mnangagwa kandi yagaruye bamwe mu bo Mugabe yari yaravanye ku butegetsi barimo Patrick Chanamas wahawe kuyobora Minisiteri y’imari.

Uwari usanzwe ayobora ingabo zirwanira mu kirere Gen Perence Shiri yamushinze kuyobora Minisiteri y’ubuhinzi no kwita ku mashyamba.

Mnangagwa yarahiriye kuzayobora Zimbabwe ku wa Gatanu ushize nyuma yo gutahuka ava muri Africa y’epfo aho yari yarahungiye nyuma yo kweguzwa n’uwahoze ari Perezida Robert Mugabe.

Nyuma y’iyeguzwa rye, ingabo za Zimbabwe zahise zinjira mu kibazo zitangaza ko zigiye gukurikirana abo zise ‘criminals’ batezaga akaduruvayo mu miyoborere y’igihugu.

Ku ikubitiro umufasha wa Mugabe ariwe Grace Ntombizodwa Mugabe byavugwaga ko ariwe nyirabayazana w’amacakubiri yavugwaga mu ishyaka ZANU-PF rya Mugabe na Mnangagwa akaba ari naryo riri ku butegetsi.

Ubwo yarahiraga Perezide Mnangagwa yabwiye abaturage be n’amahanga ko agiye kwihatira kuzahura ubukungu binyunze mu guteza imbere ishoramari no gutanga akazi mu rubyiruko.

Daily Nation

UMUSEKE.RW

6 Comments

  1. zamani

    01/12/2017 at 10:52 am

    Reka abahembe nibo bamushyizeho.Madame wa Mugabe yari yamwambuye umugati,bituma ahunga.Abasirikare nibo bamugaruye,bamugira president.Uretse ko uyu president nawe ari umusirikare.Yize ibya gisirikare muli Tanzania,Egypt na China.Erega burya Afrika hafi yose itegekwa n’igisirikare.Bafata ubutegetsi ku ngufu,barangiza bakabiha umugisha binyuze mu matora.Ni nde watsindwa amatora kandi afite imbunda?Ntawe.Biriya by’abadepite ni uguhuma amaso abazungu ngo byitwe democracy.

  2. c

    01/12/2017 at 11:23 am

    No problem! Erega n’ubundi kugira abasirikari muri cabinet ntacyo bitwara, ahubwo bicyemura byinshi; (uziko abasirikari batiba nk’abasiviri, kandi akenshi bo bakunda n’igihugu?). Ikibazo gusa nuko twigana ibyo muri Europe na USA tukabakuramo…

    • Zakayo

      01/12/2017 at 1:48 pm

      Ndabaza wowe witwa C.Uravuga ngo “kugira abasirikari muri cabinet ntacyo bitwara, ahubwo bicyemura byinshi; (uziko abasirikari batiba nk’abasiviri, kandi akenshi bo bakunda n’igihugu?)”.Urabeshye cyane rwose.Ngo abasirikare bagiye muli Cabinet ntibiba??? Niba uzi History y’u Rwanda,ibuka Minister Colonel Nsekalije Aloys akoresha umunsi mukuru ko yujuje 1 billion (milliard) FRW.Yahembwaga atageze kuli 30 000 FRW ku kwezi.Nkeka ko uzi ba General Maliyamungu wa Uganda,Marechal Mobutu,Marechal Idi Amin,Marechal Emperor BOKASSA,etc…Have sigaho kubeshya abantu.

      • c

        01/12/2017 at 3:49 pm

        Hahaha!
        Gusa icyo nemera nuko twe abasiviri turusha abasirikare kwiba ibya rubanda. (Ahandi njya mbirebera ni kuri stability ya Zigama CSS)

  3. Karekezi

    01/12/2017 at 11:34 am

    It is a very nice comment.Ariko ikibabaje nuko abanyamadini bavuga ko ufashe ubutegetsi wese,aba ashyizweho n’imana!!Abanyamadini bo ku gihe cya Hitler,Idi Amin,Mobutu,Habyarimana,Kayibanda,etc..bavugaga ko ari imana yabashyizeho.Impamvu nta yindi,nuko nabo baba bishakira umugati.Igihe president Kayibanda washinze ishyaka Parmehutu yafataga ubutegetsi abanje gukora genocide ya mbere yo mu Rwanda,abadiventists bahimbye indirimbo imusingiza,yavugaga ngo “president Kayibanda,wowe imana yatumye ngo ushinge parmehutu”.Nta kuntu wafata ubutegetsi ubanje kwica abantu,hanyuma ngo byitirirwe imana.This is Hypocrisy.

  4. uk

    01/12/2017 at 3:32 pm

    @Karekezi@C nibyo ariko biragoye kubona hano muri afurika umuntu ufata ubuyobozi ataragize abo arimbagura hari ubushakashatsi bwakoze hano muri afuri niho usanga abayobozi bize amashuri make ashoboka ariko icyo bahuriraho ningufu za gisikare rero nkuko philosophe Isae yabynditse iyo ubuze ubwenge ukoresha imirya, ubwo bushakashatsi bugaragaraza ko 80% by’abaperezida ba afurika amashuri y’ingenzi bafite ari miltary training naho kuvuga ngo abasirikare ntibiba muri buri category y’abantu haba abeza n’ababi kimwe nuko abaperezida bose batiba nubwo bigoye hano muri afurika kubyemeza kwiba si uguterura gusa hari amanyanga n’indonye abenshi bakoresha kandi rero sinabarenganya kuko muri politiki n’akantu karakora rero kugirango ugume kubuyobozi ugomba kugashaka bubi na bwiza (aha ariko ndavuga muri afurika nubwo nahandi atari shyashya ahubwo nuko bo akensho bagashakira hanze y’ibihugu byabo nka hano muri afurika).

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock