INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA GASHULI Leonard RUSABA GUHINDURA IZINA

Uwitwa GASHULI Léonard, mwene MUNYALIBANJE Nicolas na MACELI Annonciatha, utuye mu Mudugudu w’Uburezi, akagari ka Mbugangali, Umurenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba uboneka kuri No: 0784855719

Yasabye uburenganzira bwo kongera izina BIRAHIRA ku mazina asanganywe, GASHULI Léonard bityo akitwa GASHURI BIRAHIRA Léonard mu Irangamimerere;

Impamvu atanga ni uko izina BIRAHIRA ari izina yiswe akiri muto ariko mu ibarura ntiryandikwa mu gitabo cy’Irangamimerere.

Akaba asaba kwemererwa, binyuze mu nzira zemewe n’amategeko, kongera izina BIRAHIRA ku mazina asanganywe GASHULI Léonard, no kwandika izina neza GASHULI, akitwa GASHURI BIRAHIRA Léonard mu gitabo cy’Irangamimerere kirimo Inyandiko ye y’Ivuka.

******