Browsing author

webmaster

Nkore iki? Mama yadutaye turi abana turirera turakura none aradusaba imbabazi, twazimuha?

Bavandimwe sinivuga amazina n’imyirondoro kubera umutekano w’umuryango wange. Mfite ikibazo maranye igihe nkaba mbagisha inama. Mama duherukana mfite imyaka 15, murumuna wange muto icyo gihe yari afite imyaka 4. Data utubyara yapfuye nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mama yaje kutwitaho igihe gito, mu mwaka wa 2000 ndabyibuka atubwira ko agiye guhaha asiga dushyuhije amazi […]

Nkore iki? Umugabo wange namenye ko aryamana n’umukozi… Mubabarire?

Umusomyi w’Umuseke yatwandikiye ibaruwa ifunguriwe abasomyi bagenzi be, kuri we yiteze igisubizo mu bitekerezo byanyu. Nitwa Anne Marie  ntuye I Rwamagana, ndi umubyeyi w’abana babiri, ubusanzwe ndi umucuruzi w’imyenda nkaba naragize ikibazo giteye gutya. Mbana n’umugabo wanjye, mu gihe gishize twari dufite umukozi w’umukobwa ariko wabyaye, ni umukozi twari tumaranye imyaka igera muri ine, mu […]

Nkore iki? Natwawe n’ubwiza bwa murumuna w’umugore wanjye mutera inda byanyobeye

Umuseke ubafitiye ubutumwa bw’umugabo ugisha inama bitewe n’ubuzima abayemo bwazitiye amahitamo ye ndetse akabura uwo yakwizera wamugira inama nk’iyo akeneye ko umugira. Uyu mugabo yakuruwe n’ ubwiza bwa murumuna w’umugore we ndetse amutera inda, none yabuze uko abyitwaramo.   Ubutumwa bwe, buteye butya: Muraho, nkunda gusoma uru rubuga rwanyu kandi ngakunda inama mugerageza guha abantu. […]

Nkore iki? Umugore wange yahukaniye ku mukozi w’umuhungu wadukoreraga yanga kuhava

Bavandimwe musoma Umuseke mbanje kubasuhuza nizera ko muri amahoro. Mfite ikibazo nkeneye ko mungiraho inama. Ndi umugabo aho ntuye si ngombwa kubera impamvu z’umutano w’urugo rwange. Ikibazo cyange giteye gutya: Nashakanye n’umugore mukunda, turabana tugera ku mitungo. Mfite akazi keza kinjiriza urugo nta kintu tubaye. Umugore rero naje kubona ko nta kazi gafatika afite, dutangira […]

Nkore iki? Umugore wange yadukanye ubusinzi bukabije

Bakunzi ba UMUSEKE mbanje kubasuhuza, ndi umugabo wubatse ntuye i Kigali. Mfite umugore twasezeranye, tubyaranye kabiri ariko imyitwarire ye imaze kunaniza ndenda kwiruka. Jyewe nkora akazi ko gucuruza nkahahira urugo, umugore wanjye ntarabona akazi cyakora arera abana beza twabyaranye. Bavandimwe ikimbabaje gitumye mbandikira ngisha inama, nakomeje kwihangana nzi ko kizahinduka ariko noneho kirafata intera, ni […]

Nkore iki? Umukobwa nacumbikiye ni we wantwaye umugabo

Ba kunzi ba Umuseke nkeneye inama zanyu ku kibazo mfite gikomeye. Ndi umudamu mfite imyaka 35, nagiriye impuhwe umukobwa w’iwacu mu cyaro aza kuba iwange ariko nashidutse antwaye umugabo. Uyu mukobwa yigaga muri Kaminuza aza kunsaba ko yaza tukabana iwange akiga akarangiza, numvaga nta kibazo kirimo ndamwakira kandi n’umugabo wange nta kibazo yabigizeho kuko twari […]

Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

Bakunzi ba UMUSEKE mbanje kubaramutsa, amazina ntabwo nyavuga kubera impamvu z’umutekano wanjye n’uw’urugo rwange. Ndi umugore wubatse mfite abana bane ntuye muri Kigali. Inkuru yange irababaje ariko kuyigumana muri nge birushaho kunshengura umutima. Mu rugo rwacu nta kibazo nigeze mbona ku mugabo wanjye mu myaka 16 tumaranye, turi Abarokore twembi ntambuza gusenga kuko dusengera mu […]

Nkore iki? Yambwiye ko ntacyo mumarira mu buriri ajyana n’undi mugabo none ansabye imbabazi

Ndi umugabo ubyaye 3, ntuye muri Kigali, mbanje kubasuhuza cyane, kandi inama zanyu ziranyubaka. Hashize imyaka ibiri meze nk’uwatandukanye n’umugore, ntitwagiye mu mategeko gusaba gatanya ahubwo yajyanye n’undi mugabo muri Uganda ambwira ko jyewe nta cyo mu marira mu buriri (mbega ntamuha ibyishimo). Bijya gutangira, umugore wange twabanaga neza, mwishimiye, mbona ankunda nk’umuntu twabyaranye 3, […]

Nkore iki? Ndemerewe no kubangikanya inshuti ebyiri, kureka umwe byarananiye

Mbanje kubaramutsa mbifuriza no kugira umwaka mwiza. Nkunze kubona mutanga ibitekerezo byubaka ku bantu babiyambaje, nanjye ndi umwe muri abo ufite ikibazo kindemereye ku mutima. Ndi umukobwa ugitegereje kubona umuntu nyawe w’umusore cyangwa umugabo ugwa ku ndiba y’umutima wange tukaba twabana nk’umugore n’umugabo. Gusa kubera ubuzima mbamo, nijye wita ku bavandimwe banjye, mu magambo make […]

UPDATES: Ingabo za Ukraine zisubije Umujyi wa Kherson

UPDATED: Ingabo za Ukraine zasubiranye Umujyi wa Kherson, ni wo Umurwa mukuru w’Intara Uburusiya bwari bwarafashe kuva intambara itangiye. Yuriy Sak umujyanama muri Minisiteri y’ingabo muri Ukraine yavuze ko Kherson yafashwe ndetse ko bazakomeza kurwana bagafata uduce twose Uburusiya bwafashe harimo n’intara ya Crimea. Uburusiya bwavuze ko bwakuye muri Kherson abasirikare ibihumbi 30, n’ibikoresho birimo […]