Nkore iki? Mama yadutaye turi abana turirera turakura none aradusaba imbabazi, twazimuha?

Bavandimwe sinivuga amazina n’imyirondoro kubera umutekano w’umuryango wange. Mfite ikibazo maranye igihe nkaba mbagisha inama.

Mama duherukana mfite imyaka 15, murumuna wange muto icyo gihe yari afite imyaka 4. Data utubyara yapfuye nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mama yaje kutwitaho igihe gito, mu mwaka wa 2000 ndabyibuka atubwira ko agiye guhaha asiga dushyuhije amazi ahita ajyenda ubwo.

Twabayeho mu buzima bubi cyane, kuva ubwo dutegereje Mama, twongeye kumubona muri 2018 amaze kumenya ko tukiriho kandi twabonye ubuzima.

Muri iyo myaka irenga 18 yaradutaye nibuka ubuzima bwari bugoye cyane twaciyemo, twabayeho nabi bishoboka, nijye wari mukuru mu bana batanu, nakoze ibishoboka byose tubaho abaturanyi baradufasha turakura.

Maze kugira imyaka 20 natangiye kwiga gutwara moto ngira amahirwe mbona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ndakora ngera kuri moto yange ndetse ngira ubuzima bwiza.

Umubyeyi wacu yaje kumenya ko tubayeho neza, ava muri Uganda aho yatubwiye ko yashatse umugabo, atubwira ko na we yahiriwe n’urugo, ni ko kudusaba imbabazi atubwira ko yadutaye yabuze ukundi agira.

Bamwe mu bavandimwe banjye baramwumvise ndetse baramubabarira ariko jyewe iyo ntekereje ubuzima twahuye nabwo, nkatekereza uko Mama yabaye umubyeyi gito numva ntazigera mubabarira.

Bavandimwe rero ndabasaba inama. Ese ko Mama yanyikomye avuga ko nzapfa nabi nintamuha imbabazi, koko ubwo uwo muvumo we wamfata n’uburyo yaduhemukiye?

Ese iki cyemezo nafashe kindimo murumva nagihindura?

- Advertisement -

Ese koko Mama yaradukundaga igihe yagendaga turi abana akamara igihe kingana kuriya atazi uko tuzabaho?

Murakoze ku nama zanyu nziza.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW