Browsing author

TUYISHIMIRE RAYMOND

Gasabo: Pasiteri arashinjwa kugurisha urusengero rwihishwa

Bamwe mu bakirisitu b’itorero ‘IRIBA ry’ UBUGINGO’ , bari mu gahinda  nyuma yaho pasiteri w’iri torero agurishije rwihishwa urusengero. Ni urusengero rwari ruherereye mu Mudugudu wa Ruraza,Akagari ka Ngara, mu Murenge wa Bumbogo, mu Karere ka Gasabo. Aba bakirisitu bavuga ko mu mwaka wa 2014 mu bushobozi bucye bitanze, bakubaka urusengero ariko ku wa 19 […]

Hagaragajwe uko bamwe mu bahoze muri Croix Rouge bateshutse ku nshingano

Croix Rouge y’u Rwanda ku wa 26 Mata 2024, bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange abari Abakorerabushake, abakozi, abaturanyi bayo bishwe,hagaragazwa uko muri bo hari abatatiriye igihango cy’impuhwe n’imbabazi bakijandika mu bwicanyi. Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango aho giherereye mu Mujyi wa Kigali. SHUMBUSHO Rambert ni umwe mu […]

Kamonyi: Barasaba ko hakubakwa urwibutswo rwa Mugina

Bamwe mu barokotse Jenoside mu Murenge wa Mugina ,mu Karere ka Kamonyi,basaba ko hakubakwa urwibutso rwagutse rwa Mugina kugira ngo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi  ijye ishyingurwa mu cyubahiro ndetse isubizwe agaciro yambuwe. Ibi babisabye ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mata 2024, mu Murenge wa Mugina , mu Karere ka Kamonyi […]

Guverinoma yemeje gukorera impushya zo gutwara imodoka za ‘Automatique’

U Rwanda rwemeje iteka ririmo  ko abantu bagiye gutangira gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe imodoka za ‘automatique’. Mu itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Mata 2024, harimo ingingo ivuga ko “Iteka rya Minisitiri rigena imiterere y’uruhushya nyarwanda rwo gutwara ibinyabiziga.” Polisi y’u Rwanda ku rubuga rwa X […]

Leta ya Botswana yanze ko abimukira bava mu Bwongereza bayibaho ‘umutwaro’

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana yabwiye  televiziyo yo muri Afurika y’Epfo ko leta y’Ubwongereza yiyambaje igihugu cye, ibabaza niba bakwakira abimukira bajya gushakira ubuzima mu Bwongereza. Minisitiri Lemogang Kwape ntiyavuze igihe leta y’Ubwongereza yabiyambaje. Avuze ibi nyuma y’amakuru ataremejwe yatangajwe mbere muri uku kwezi mu binyamakuru byo mu Bwongereza, avuga ko leta y’Ubwongereza yari irimo […]

Yaguwe gitumo atobora  iduka ashaka kuricucura

Muhanga : Umugabo w’imyaka 48 wo mu Karere ka Muhanga, yafatiwe mu cyuho atobora iduka ngo aryibemo  ibifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1,934,550 Frw. Uyu yafashwe  na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu karere ka Muhanga. Amakuru avuga ko uyu ucyekwaho gutobora iduka ry’umucuruzi yanyuze mu gisenge kugira ngo ageree ku […]

Nyamasheke: Imvura yangije  umuhanda  Nyamagabe-Rusizi

Imvura yaguye mu ijoro ryo  ku wa 23 Mata 2024 , yangije igice cy’ umuhanda Nyamagabe-Rusizi ahitwa Kamiranzovu mu ishyamba rya Nyungwe, inangiza ipoto y’amashanyarazi bituma n’umuriro ubura. Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangaje ko uyu muhanda wangiritse kubera imvura nyinshi yaraye iguye, bituma ucikamo kabiri igice kimwe […]

RCS yateye utwasti ibyo Kwigaragambya kw’abakozi bayo

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, rwahakanye ko nta bakozi barwo bari gukora igisa n’imyigaragambyo biyicisha inzara aho bafungiye cyakora rwemera ko hari abari gukurikiranwa bazira imyitwarire mibi. Hari amakuru yavugaga ko haba hari abakozi ba RCS batangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara bavuga ko “bafungiye ubusa mu gihe kigera ku mezi atanu”. Ayo makuru yatangajwe n’ijwi […]

RDC: vital Kamerhe arasatira kuyobora Abadepite

Vital Kamerhe Lwa Kanyiginyi ni we waraye atsinze amatora yo guhagararira ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi muri DR Congo ku mwanya w’umukuru w’Inteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite. Kamerhe, yagize amajwi 183, atsinze Christophe Mboso wari usanzwe kuri uwo mwanya, wagize amajwi 113, na Modeste Bahati wari perezida wa sena, wagize amajwi 69. Aba bagabo bagiye guhatana […]

Hagaragajwe uko Wenceslas yagize uruhare  mu iyicwa ry’Abatutsi ba Muhima

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatusi  mu cyahoze ari segiteri Rugenge na Muhima, mu Mujyi wa Kigali, mu  buhamya bw’inzira y’umusaraba banyuzemo, bavuga ko uwari padiri , Munyeshyaka Wenceslas,yicishije Abatutsi akanasambanya abakobwa. Babigarutseho ubwo kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Mata 2024, hibukwaga Abatutsi bishwe muri Jenoside mu cyahoze ari segiteri Rugenge, Muhima bakaza […]