Browsing category

Imikino

Irebero Goalkeeper T.C yasubukuye gahunda zo gufasha abanyezamu

Irerero risanzwe rifasha abanyezamu batandukanye mu Rwanda, Irebero Goalkeeper Training Center, ryasubukuye ibikorwa byo gutoza abanyezamu mu rwego rwo kubafasha kuzamura urwego rwa bo. Ubusanzwe iri rerero ryashinzwe na Higiro Thomas wabaye umunyezamu ukomeye mu Rwanda, rikora ibikorwa bigamije gufasha abanyezamu bakiri bato ndetse n’abakuze baba bifuza kuguma ku rwego rwiza. Ryagiye rifasha amakipe atandukanye […]

Perezida wa Kiyovu Sports yahumurije Abayovu

Umuyobozi w’ikipe ya Kiyovu Sports, yasabye abakunzi ba yo kurushaho kuyiba hafi cyane mu mikino yo kwishyura, abizeza ko nibafatanya ikipe bakunda itazamanuka mu cyiciro cya kabiri n’ubwo iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona. Mu gihe amakipe yitegura imikino yo kwishyura izatangira mu ntangiriro za Gashyantare 2025, abakunzi ba Kiyovu Sports ishobora […]

Abakunzi ba Arsenal mu Rwanda bagiye kwakira abaturutse mu Bihugu birindwi

Ihuriro ry’Abakunzi b’ikipe ya Arsenal mu Rwanda ikina shampiyona y’u Bwongereza (English Premier League), bagiye kwakira bagenzi ba bo baturutse mu Bihugu birindwi byo muri Afurika. Ni muri festival iteganyijwe tariki ya 18-20 Mata 2025. Biteganyijwe ko iri huriro ry’abakunzi ba Arsenal mu Rwanda, rizakira bagenzi ba bo baturutse mu Bihugu birimo Kenya, Uganda, Zambia, […]

Mukura yongereye imbaraga mu busatirizi bwa yo- AMAFOTO

Ubuyobozi bwa Mukura VS, bwahaye ikaze abakinnyi babiri bashya, Destin Exaucé Malanda na Ayilara Samson Oladosu. Nyuma yo gusoza imikino ibanza iri mu makipe arindwi ya mbere, Mukura VS, ikomeje kongera imbaraga zo kuyifasha kwigira mu myanya yindi y’imbere. Muri uko gushaka izindi mbaraga, iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Huye, yongeyemo abakinnyi babiri bakina […]

Rwego Ngarambe yageneye ubutumwa ingimbi za AS Kigali

Ubwo bahuriraga muri Siporo Rusange Ngarukakwezi imenyerewe nka Car Free Day, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yasabye ingimbi za AS Kigali kwibuka ko ari bo Zahabu u Rwanda rufite. Kuri iki Cyumweru, ni bwo Abanya-Kigali n’abandi bashyitsi batandukanye, bitabiriye Siporo Rusange Ngarukakwezi izwi nka Car Free Day. Mu bayigaragayemo, harimo Umunyamabanga […]

Hitimana na Niyonkuru begukanye Shampiyona y’Igihugu ya ’Cross Country’ – AMAFOTO

Hitimana Noël wa APR AtHletic Club na Niyonkuru Florence wa Sina Gerard Athletic Club, begukanye Shampiyona y’Igihugu ya Cross Country, ikinirwa ahantu hagoranye. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2025 mu kigo cy’Amashuri cya IPRC Kigali nibwo habaye irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rya Cross Country ryitabiriwe n’abakinnyi bagera kuri kuri 400 mu […]

Nkundabera na Nirere begukanye ‘Heroes Cycling Race 2025’ itangira umwaka w’igare – AMAFOTO

Nkundabera Eric ukinira Ikipe y’Igihugu mu bagabo na Nirere Xaverine mu bagore, begukanye isiganwa ry’amagare ryo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu “Heroes Cycling Race 2025” ryakinwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Mutarama. Iri siganwa ryabaga ku nshuro ya gatanu, ryitabiriwe n’abakinnyi 118 mu byiciro bitandukanye, ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ku bufatanye […]

Ruhago y’Abagore: Rayon Sports WFC ntiyiteguye kurekura

Mu mukino ufungura iya shampiyona y’abagore yo kwishyura, ikipe ya Rayon Sports WFC ibifashijwemo na Ukwinkunda Jeannette uzwi nka Jiji, yatsinze Kamonyi WFC ibitego 2-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona by’agategnyo. Kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo hatangiye imikino yo kwishyura muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bagore. Imikino ibiri yari ihanzwe amaso n’abakunzi ba […]

RG yanyagiwe, SOF igera ku mukino wa nyuma – AMAFOTO

Mu irushanwa ngarukamwaka rya Gisirikare “Heroes Cup”, ikipe ya Special Operations Forces yatsinze Diviziyo ya 5 igitego 1-0, isanga Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Gabiro ku mukino wa nyuma nyuma yo gusezerera Republican Guard. Imikino ya 1/2 muri iri rushanwa rya Gisirikare “Heroes Cup” ry’uyu mwaka, yabaye kuri uyu wa Gatandatu. Iyo mu mupira w’amaguru, […]

Amakipe yamenyeshejwe Ingengabihe y’imikino yo kwishyura ya shampiyona

Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru, rwamenyesheje amakipe bireba ko imikino yo kwishyura izatangira mu ntangiriro za Gashyantare 2025. Ku wa 1 Mutarama 2025, ni bwo hasojwe imikino y’igice kibanza cya shampiyona, yarangiye urutonde ruyobowe na Rayon Sports by’agateganyo n’amanota 36. Amakipe iyi shampiyona, yamaze kumenyeshwa ko imikino yo kwishyura izatangira tariki […]