Browsing category

Imikino

Gitego yahiriwe! Uko Abanyarwanda bo hanze y’Igihugu bitwaye

Gitego Arthur yatsinze ibitego bibiri, Ikipe ya Rafael York n’iya Yannick Mukunzi na Byiringiro Lague zigwa miswi, mu mikino yabaye mu mpera z’icyumweru dusoje. Nk’uko bisanzwe, buri wa mbere UMUSEKE ubagezaho uko abakinnyi b’Abanyarwanda bashakira umugati hanze y’Igihugu baba bitwaye mu makipe ya bo, mu mpera z’icyumweru kiba gisojwe. Reka duhere muri Suède, aho Shampiyona […]

FERWAFA yafatiye ibihano Ntagisanimana Saida

Biciye mu Bunyamabanga Bukuru bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, umutoza mukuru wa AS Kigali Women Football Club, Ntagisanimana Saida, yafatiwe ibihano kubera imyitwarire mibi yamugaragayeho ku mukino wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro uheruka guhuza Rayon Sports Women Football Club na AS Kigali Women Football Club. Tariki ya 24 Mata, ni bwo habaye umukino wa 1/2 […]

Wheelchair-Basketball: Eagles na Gasabo zegukanye igikombe cya shampiyona

Ubwo hasozwaga umwaka w’Imikino mu mukino 2024 wa Basketball ikinwa n’Abafite Ubumuga, ikipe ya Gasabo mu cyiciro cy’Abagore n’iya Eagles mu cyiciro cy’Abagabo, ni zo zegukanye igikombe. Imikino ya nyuma mu byiciro byombi, yabaye ku Cyumweru tariki ya 8 Mata kuri bibuga biherereye muri Stecol ku Kimironko. Ikipe ya Gasabo mu cyiciro cy’Abagore, yatsinze Kicukiro […]

Rwamagana na Musanze zegukanye shampiyona y’Imikino Ngororamubiri

Ubwo hasozwaga umwaka w’imikino mu mikino Ngororamubiri ikinwa n’Abafite Ubumuga, ikipe y’Akarere ka Rwamagana mu Bagore n’iy’Akarere ka Musanze mu Bagabo, ni zo zegukanye igikombe. Imikino ya nyuma mu byiciro byombi, yabereye kuri Stade y’Akarere ka Bugesera, ku Cyumweru tariki ya 28 Mata. Ikipe ya Musanze muri rusange, ni yo yegukanye imidari myinshi (18) irimo […]

Mwamikazi Djazila na Manizabayo begukanye Race to Remember

Umukinnyi wa Benediction, Manizabayo Eric uzwi nka Karadiyo na Umwimikazi Djazila, ni bo begukanye isiganwa ry’Amagare ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Race To Remember. Ku Cyumweru tariki ya 28 Mata, habaye Isiganwa ry’Amagare ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo […]

ISKF International yungutse umwarimu Mpuzamahanga

Umunyarwanda usanzwe ari umwarimu mukuru wa Okapi Martial Arts Academy, yahawe impamyabushobozi yo ku rwego mpuzamahanga mu kwigisha Karate Shotokan. Guhera ku wa Gatanu tariki ya 26 Mata, Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Karate Shotokan ku Isi, ISKF International, yakoresheje amahugurwa y’iminsi itatu yari agamije kuzamura mu ntera abandi barimu. Mu bitabiriye aya mahugurwa, harimo n’Abanyarwanda bagomba […]

APR yongeye kwambura Rayon Sports umufana ukomeye

Umwe mu bari abakunzi ba Rayon Sports ukomeye, Sarpongo w’I Nyamirambo, yayiteye umugongo yerekeza muri mukeba. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mata 2024, ni bwo byagiye ku mugaragaro ko umwe mu bafana ba Rayon Sports wisiga amarangi, abazwi nk’aba-hooligans, Ntakirutimana Isaac uzwi nka Sarpong w’i Nyamirambo, yerekeje muri Mukeba. Amashusho […]

Abasifuzi Mpuzamahanga bahawe imikino y’izirwana n’Ubuzima

Abasifuzi Mpuzamahanga, Mukansanga Salima Rhadia na Uwikunda Samuel, bahawe umukino uzahuza Étoile de l’Est ya nyuma ku rutonde rwa shampiyona na Marines FC itaremeza 100% ko izaguma mu Cyiciro cya Mbere na Sunrise FC na Gorilla FC ziri kurwana n’ubuzima. Imikino y’umunsi wa 28 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere y’umupira w’Amaguru mu bagabo, yabimburiwe n’uwahuje […]

Kiyovu Sports na Mukura zaguye miswi (AMAFOTO)

Biciye ku munyezamu wa Mukura VS, Nicolas Ssebwato, iyi kipe yanganyije na Kiyovu Sports igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona. Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, guhera Saa Cyenda z’amanywa. Ikipe ya Kiyovu Sports yari yakoze impinduka mu bakinnyi yabanjemo ubwo yakinaga na APR FC mu mukino w’umunsi wa 27 wa […]