Browsing author

HABIMANA Sadi

Karongi: Abarokokeye mu Birambo barashima Inkotanyi zahagaritse Jenoside

Umuryango “Abavandimwe’” urimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu Birambo ho mu Karere ka Karongi, barashima Ubumuntu babonanye Ingabo za RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside. Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange, biri mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Abanyarwanda bakomeje ibikorwa byo Kwibuka mu bice […]

APR yongeye kwambura Rayon Sports umufana ukomeye

Umwe mu bari abakunzi ba Rayon Sports ukomeye, Sarpongo w’I Nyamirambo, yayiteye umugongo yerekeza muri mukeba. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mata 2024, ni bwo byagiye ku mugaragaro ko umwe mu bafana ba Rayon Sports wisiga amarangi, abazwi nk’aba-hooligans, Ntakirutimana Isaac uzwi nka Sarpong w’i Nyamirambo, yerekeje muri Mukeba. Amashusho […]

Abasifuzi Mpuzamahanga bahawe imikino y’izirwana n’Ubuzima

Abasifuzi Mpuzamahanga, Mukansanga Salima Rhadia na Uwikunda Samuel, bahawe umukino uzahuza Étoile de l’Est ya nyuma ku rutonde rwa shampiyona na Marines FC itaremeza 100% ko izaguma mu Cyiciro cya Mbere na Sunrise FC na Gorilla FC ziri kurwana n’ubuzima. Imikino y’umunsi wa 28 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere y’umupira w’Amaguru mu bagabo, yabimburiwe n’uwahuje […]

Kiyovu Sports na Mukura zaguye miswi (AMAFOTO)

Biciye ku munyezamu wa Mukura VS, Nicolas Ssebwato, iyi kipe yanganyije na Kiyovu Sports igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona. Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, guhera Saa Cyenda z’amanywa. Ikipe ya Kiyovu Sports yari yakoze impinduka mu bakinnyi yabanjemo ubwo yakinaga na APR FC mu mukino w’umunsi wa 27 wa […]

Umurenge Kagame Cup: Rubengera irashinjwa amanyanga

Ikipe y’Umurenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, irashinja Umurenge wa Rubengera gukora amanyanga yatumye iyisezerera mu irushanwa ry’Imiyoborere Myiza ryitiriwe Umukuru w’Igihugu, rizwi nk’Umurenge Kagame Cup. Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo habaye imikino ya 1/2 ku rwego rw’Igihugu mu irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup. Umurenge wa Rubengera wo mu Karere ka Karongi, watsinze uwa […]

Amagare: Hateguwe irushanwa ryo Kwibuka

Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda, Ferwacy, ryateguye irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ryiswe ‘Race To Remember 2024.’ Iri rushanwa biteganyijwe ko rizaba ku Cyumweru tariki ya 28 Mata 2024. Rizatumirwamo amakipe yose yo mu Gihugu, yaba abakinnyi n’abayobozi. Biteganyijwe ko nyuma y’irushanwa, hazaba umuhango […]

CAF yateye mpaga USM Alger

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF, yafashe icyemezo cyo gutera mpaga ikipe ya USM Alger yo muri Algérie kubera gutuma umukino ubanza wa 1/2 mu marushanwa ahuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup, wagombaga kuyihuza na RS Berkane yo muri Maroc, utaba. Umukino ubanza wa 1/2 cya CAF Confederation Cup wagombaga guhuza […]

Cricket: Hatangajwe umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (AMAFOTO)

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda, ryerekanye Umunya-Afurika y’Epfo, Lawrence Mahatlane nk’Umutoza Mukuru w’Ikipe y’u Rwanda ya Cricket mu Bagabo. Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatatu, ubera ku kibuga Mpuzamahanga cy’umukino wa Cricket, giherereye i Gahanga. Lawrence yaje asimbura Lee Booth wari wasoje amasezerano ye mu Ukuboza 2023, maze ntiyongererwa andi, cyane ko afite […]

Rayon Sports y’Abagore yasezereye AS Kigali mu gikombe cy’Amahoro

Mu mukino wo kwishyura wa 1/2 wasojwe n’imvururu mu gikombe cy’Amahoro, ikipe ya Rayon Sports Women Football Club, yatsinze AS Kigali Women Football Club ibitego 2-0 ihita iyisezerera mu gikombe cy’Amahoro. Ni umukino wabereye ku kibuga cyo mu Nzove, aho Rayon Sports WFC isanzwe yakirira imikino ya yo. Watangiye Saa Munani z’amanywa, witabirwa n’Aba-Rayons baburiye […]