Browsing author

HABIMANA Sadi

Abanyarwanda babiri bapfiriye muri Oman

Abanyarwanda babiri bari batuye mu gihugu cya Oman, bitabye Imana bazize impanuka y’imodoka. Mu gihe cya Oman, hakomeje kugaragara impfu za hato na hato ziterwa n’impanuka. Kuri iyi nshuro hongeye Abanyarwanda babiri bitabye Imana bazize impanuka y’imodoka. Abitabye Imana ni Iranzi Assia uvuka mu Karere ka Rwamagana na Manishimwe Magnific w’imyaka 25 uvuka mu Karere […]

AS Kigali yatumije Inteko Rusange idasanzwe

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwatumiye abanyamuryango ba yo mu Nteko Rusange idasanzwe iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru. Nk’uko bigaragara ku butumire bwashyizweho umukono na Perezida w’Icyubahiro w’iyi kipe, Shema Ngoga Fabrice, iyi Nteko Rusange Idasanzwe izaba ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2024, guhera saa Tanu n’igice za mu gitondo (11:30). Ni Inama izabera […]

Simba yemeje ko yahaye akazi Uwayezu Régis

Biciye mu Itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Simba SC, iyi kipe yemeje ko yahaye akazi, Uwayezu Jean François Régis wari Visi Chairman wa APR FC. Aya makuru yari amaze iminsi avugwa ariko iyi kipe ndetse na Uwayezu nta n’umwe urabyemeza. Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo Simba SC yemeje ko Uwayezu Jean François Regis, […]

Gorilla FC yaguze Moussa Omar

Ubuyobozi bw’ikipe ya Gorilla FC, bwemeje ko iyi kipe yaguze myugariro, Moussa Omar wakiniraga Musongati y’i Burundi. Mbere y’uko shampiyona 2024-25, kimwe n’andi makipe, Gorilla FC ikomeje imyiteguro, cyane ko igomba gusimbuza n’abakinnyi yatakaje. Iyi kipe iyoborwa na Hadji Mudaheranwa Yussuf, yatangaje ko yasinyishije myugariro wo hagati, Moussa Omar. Uyu myugariro yasinye amasezerano y’umwaka umwe […]

Igitekerezo cya KNC ku kongera abanyamahanga

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, [KNC], ahamanya n’abifuza ko abanyamahanga bakina shampiyona y’u Rwanda biyongera bakava kuri batandatu babanza mu kibuga bakagera ku munani. Bamwe mu banyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, bakomeje kugaragaza ko bifuza ko umubare w’abanyamahanga bakina shampiyona y’u Rwanda bakwiyongera. Mu minsi ishize, Ubuyobozi bwa shampiyona y’Icyiciro cya […]

Imikino y’Abakozi: RBC irimbanyije imyiteguro ya shampiyona 2024-25

Nyuma yo kumenyeshwa Ingengabihe y’umwaka w’imikino 2024-25, ikipe y’umupira w’amaguru y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, ikomeje kwitegurana imbaraga kugira ngo izisubize icyubahiro yahoranye. Mu kwezi gushize, ni bwo Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda [ARPST], ryamenyesheje abanyamuryango ba ryo, ingengabihe y’umwaka w’imikino 2024-25, kugira ngo buri umwe yitegure hakiri kare. Nk’uko iyi ngengabihe ibigaragaza, shampiyona yagombaga kuzatangira […]

Perezida Kagame yirukanye Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya

Biciye mu Itangazo ryasohotse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, Perezida Paul Kagame yirukanye uwari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya kubera ibyo akurikiranyweho. Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2024, ni bwo hasohotse Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, rivuga ko Umukuru w’Igihugu cy’u […]

Rayon Sports yakiriye Robertinho [AMAFOTO]

Umunya-Brésil, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho yageze mu Rwanda, atangaza ko ikimugaruye ari ukongera gutwara ibikombe. Ku wa Mbere tariki 22 Nyakanga ni bwo Rayon Sports yatangaje ko Robertinho yagizwe Umutoza Mukuru w’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rw’imisozi igihumbi. Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane ni bwo uyu Munya-Brésil yasesekaye […]

Malipangu ashobora kugaruka muri Gasogi United

Nyuma yo kutubahiriza amasezerano amakipe yombi yagiranye ubwo Umunya-Centrafrique, Christian Yawanendji Malipangu Théodore yerekezaga muri Al Dahra Sports Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu avuye muri Gasogi United, uyu musore ashobora kugaruka gukina mu Rwanda mu minsi ya vuba mu kipe yahozemo. Tariki ya 25 Mutarama 2024, ni bwo Malipangu yakoze imyitozo ye ya […]

Rayon y’Abagore yamenye itsinda irimo muri CAF Champions League

Ikipe ya Rayon Sports y’abari n’abategarugori yisanze mu itsinda A mu guhatanira itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya CAF Champions League mu bagore. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga ni bwo i Cairo mu Misiri ku cyicaro cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) habereye tombola y’amatsinda amakipe azakiniramo mu gushaka itike yo […]