Browsing category

Inkuru Nyamukuru

Umuhanda Ngororero- Muhanga wafunzwe

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kubera imvura nyinshi yateye umugezi wa Nyabarongo kuzura, umuhanda Muhanga-Ngororero wabaye ufunzwe by’agateganyo. Ni Itangazo ryashyizwe kuri X na Polisi y’Igihugu ivuga ko kubera imvura uwo muhanda usanzwe uhuza Intara y’Amajyepfo n’iy’Uburengezuba wafunzwe. Polisi yagize iti “Muragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Mukamira-Ngororero.” Polisi ikavuga ko umuhanda nuba nyabagendwa imenyesha abantu. […]

Abadepite bahaye umugisha itegeko rigenga Ingabo z’u Rwanda

Kuri uyu wa Kane, tariki 2 Gicurasi 2024, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yahaye umugisha Itegeko rigenga Ingabo z’u Rwanda n’itegeko rishyiraho ihahiro ry’inzego z’u Rwanda zishinzwe kurinda igihugu n’umutekano. Ni itegeko rishya rigenga igisirikare cy’u Rwanda kigiye gushyiraho n’umwanya mushya w’Umugaba w’Ingabo Wungirije. Iri tegeko rishyiraho kandi serivisi z’ubuzima muri RDF, ishami rishya ryahawe Umugaba […]

Burundi: Abantu 29 bishwe n’imvura idasanzwe

Ishami rya ONU ryita ku butabazi, OCHA ryatangaje ko mu gihugu cy’u Burundi abantu bagera kuri 29 bamaze kwicwa n’imvura idasanzwe yateje imyuzure mu gihe abagera ku bihumbi mirongo bavuye mu byabo. OCHA ivuga ko u Burundi buri mu bihugu 20 bishobora kwibasirwa n’ingaruka n’ihindagurika ry’ibihe, ivuga ko icyo gihugu cyahuye n’imvura nyinshi yaguye amezi […]

Ab’inkwakuzi bagiye gukorera “Permis” mu Busanza

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga ryatangaje ko kuva ku ya 6 Gicurasi 2024, ikigo cya Busanza gihereye mu Mujyi wa Kigali kizatangira kwakira abashaka gukorera izo mpushya, ‘Permis’. Polisi y’Igihugu kuri uyu wa Kane tariki 2 Gicurasi yemeje ko kuva tariki 06 Gicurasi 2024, izatangira gukoresha ibizamini hifashishijwe ikoranabuhanga […]

Ubworozi bw’Intama, imari ishyushye ku b’I Nyabihu

Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere turangwamo ubworozi bw’Intama,aho abahatuye bavuga ko ari imari kuri bo kuko ribatunze hamwe n’imiryango yabo. Izi ntama usanga mu Mirenge igize aka Karere,  ni zimwe  mu zorojwe abaturage,bigizwemo uruhare n’Umushinga PRISM ( Partnership for Resilient and Inclusive Small Livestock Markets.). Uyu mushinga ufite intego yo kurwanya ubukene binyuze […]

Huye: Biyemeje gusenyera umugozi umwe mu iterambere ry’Akarere

Ihuriro ry’Abafatanyibikorwa mu Iterambere (JADF) ryiyemeje gusenyera umugozi umwe hagamijwe gushyira mu bikorwa gahunda y’Iterambere rirambye ry’akarere ka Huye mu myaka itanu iri imbere, (DDS-2024-2029). Byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Gicurasi 2024, mu Nama Nyunguranabitekerezo y’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere (JADF) Huye, yari yitabiriwe n’abayobozi b’Akarere, Abikorere, Abanyamadini, Abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta […]

Ruhango: Abakozi batiraga mudasobwa bahawe izabo

Ku munsi mpuzamahanga w’umurimo usanzwe wizihizwa kuya 01 Gicurasi ya buri mwaka, Ubuyobozi bwatanze mudasobwa 134 bukemura ikibazo cy’abajyaga kuzitira mu bindi bigo. Muri iki gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwageneye abakozi 134 imashini(Computer) ndetse n’ibikoresho bisohora inyandiko. Mu bazihawe harimo abakozi bo ku rwego rw’Utugari 59, abo mu Mirenge […]

Umwarimu ukekwaho gusambanya abana akarya “ibiraha byabo”, urukiko rwafashe icyemezo

Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango rwafashe icyemezo ko umwarimu ukekwaho gusambanya abana babiri, akarya n’amasambusa (ibiraha) bari baguze akwiye gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo. Ruriya rukiko rw’ibanze rwa Ruhango rufashe icyemezo nyuma yaho umwarimu Thomas Ntivuguruzwa aburanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku cyaha cyo gusambanya abana babiri, yabanje no kubarira amasambusa bakunze kwita ibiraha. Ubushinjacyaha bwasabaga ko mwarimu Thomas […]

UEFA Champions League: PSG yavuye mu Budage amaramasa

Igitego cya Nicolas Füllkrug cyafashije Borussia Dortmund  gutsinda Paris Saint Germain mu mukino ubanza wa 1/2 cy’imikino ihuza amakipe yabaye aya Mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi, UEFA Champions League wabereye kuri Signal Iduna Park, mu ijoro ryo ku wa Gatatu. Umukino watangiye amakipe yombi anganya, ndetse anarema uburyo bw’ibitego. Ousimane Dembélé wa PSG na […]