Browsing category

Inkuru Nyamukuru

Nyarugunga: Amatorero yibutse Jenoside aremera abarokotse

Amatorero atanu akorera umurimo w’Imana mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, tariki ya 11  Gicurasi 2025 yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi anaremera abatishoboye basizwe iheruheru na Jenoside. Ni igikorwa ngarukamwaka gitegurwa n’aya matorero ku bufatanye n’Umuryango w’Isanamitima n’Ubwiyunge witwa Pilgrim Center for Healing and Reconciliation. Hafashwe umunota wo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi […]

Wigere uwunsubize! APR yasubije Rayon Sports umwanya wa yo

Nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona, Rayon Sports yisubije umwanya wa mbere wari umazweho amasaha mbarwa n’ikipe y’Ingabo. Kuri iki Cyumweru, ni bwo hakomeje imikino y’umunsi wa 27 wa shampiyona y’umupira w’amaguru y’Icyiciro cya mbere. Uwari uhanzwe amaso kandi unafite igisobanuro kinini, ni uwahuje Sports na Police […]

Perezida KAGAME yitabiriye inama muri Côte d’Ivoire  

Perezida  wa Repubulika Paul Kagame,  yageze i Abidjan muri Côte d’Ivoire aho yitabiriye Inama Nyafurika y’Abayobozi bakuru  b’Ibigo byigenga(Africa CEO Forum). Iyi nama  itangira kuri uyu wa mbere tariki ya 12 -13 Gicurasi 2025,igaruka ku iterambere ry’Umugabane wa Afurika binyuze mu nzego z’abikorera. Ni inama yitabiriwe n’abasaga 2000 barimo abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abashoramari, n’abayobozi mu […]

Kamonyi: Bifuza ko i Gihara hiciwe Abatutsi benshi hashyirwa Ikimenyetso

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abarokotse Jenoside yakorewe Abatusti yasabye Ubuyobozi bw’Akarere ko bwashyira ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside kuri Kiliziya ya Gihara. Mu buhamya bukomeye bw’ umubyeyi witwa Mukamurama Claudine yatanze, avuga ko  kuri iyi Kiliziya ya Gihara iherereye mu Murenge wa Runda, bahungiye umubare munini w’Abatutsi […]

Abikorera ba Bugesera barashima Inkotanyi zazahuye u Rwanda

Abikorera bo mu Murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera basuye Akarere ka Gicumbi  ubusanzwe gafatwa nk’irembo ryo gutangiza urugamba rwo guhagarika Jenoside, bavuga ko biyemeje kugira uruhare rwo kudasubiza igihugu mu icuraburindi. Babigarutseho kuri uyu wa 10 Gicurasi 2025 nyuma yo gusura amateka atandukanye y’urugamba rwo kubohora igihugu haba muri Gicumbi rwatangiriye, no ku […]

Green Party yiyemeje gukomeza gushyigikira iterambere ry’u Rwanda

 Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) batangaza ko biteguye gukomeza gufatanya n’abandi Banyarwanda mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu n’iterambere rirambye. Ibi babigarutseho mu nama ya Biro Politiki y’iri shyaka yateraniye i Kigali ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Gicurasi 2025. Muri iki gikorwa, hemejwe ba Komiseri mu nzego zitandukanye z’ishyaka, ndetse […]

Isoko Rusange rya Afurika rizashoboka- Obadiah Biraro

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya ICPAR, Obadiah Biraro , yavuze ko Ababaruramari bakwiye gukora kinyamwuga no kugira uruhare ku kwihuza kwa Afurika n’isokoko rusange.  (African Continental Free Trade Area: AFCFTA). Yatangaje ibi mu kiganiro n’itangazamakuru gisoza  inama ihuza Ababaruramari b’umwuga bo muri Afurika, African Congress of Accountants (ACOA 2025) yaberaga mu Rwanda. Ni inama yatangiye kuwa […]

Umugabo akurikiranyweho gutema umuvandimwe we

Nyanza : Karemera Edouard akurikiranyweho gutema umuvandimwe we akamusiga ari intere. Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Murenge wa Muyira Akarere ka Nyanza kuri uyu wa gatanu tariki ya 09Gicurasi 2025 saa munani za ku manywa. Bamwe mu baturage bavuga ko Gasigwa Jean Damascène watemwe amaboko mu buryo bukabije yaguze ubutaka  bwa  Karemera  Edouard mwene […]

Umukobwa ukora mu birombe yasanganywe udupfunyika  tw’urumogi

Kamonyi: Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kayumbu Akarere buvuga ko  bwasanganye Umukobwa ukora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro udupfunyika tubiri tw’urumogi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayumbu Minani Jean Paul yabwiye UMUSEKE ko uyu mukobwa ukorera Kampani y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,abakoresha be bamusanganye utwo dupfunyika tubiri tw’urumogi babimenyesha Inzego z’Ibanze. Gitifu Minani avuga ko  ibi abakoresha be babitahuye ubwo abakozi […]