Santrafurika: Abapolisi b’u Rwanda 181 bambitswe imidali y’ishimwe
Abapolisi b’u Rwanda 181 bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), bambitswe imidali yo kubashimira ubwitange n’umurava bagaragaje mu gihe cy’umwaka bamaze mu kazi ko kubungabunga amahoro muri icyo gihugu. Bayambitswe ku wa Gatanu tariki ya 14 Werurwe 2025. Bakaba barimo abapolisi 180 bagize itsinda RWAFPU2-9 n’undi mupolisi umwe ukora akazi k’ubujyanama (IPO) […]