Browsing category

Amahanga

Amerika yafatiye ibihano abagize umutwe  AFC/M23

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Corneille Nangaa ukuriye ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ririmo umutwe wa M23 n’abandi bagize uyu mutwe . Ku wa kane ibiro bishinzwe kugenzura imitungo yo hanze muri minisiteri y’imari ya Amerika byatangaje ko leta ya Amerika ifatiye ibihano abakuru batatu b’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo. Abo […]

Corneille Nangaa ushinjwa ubuhemu na Congo ari kuburanishwa adahari

Abategetsi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo ejo ku wa gatatu batangiye kuburanisha Corneille Nangaa,wahoze ayoboye komisiyo y’amatora muri iki gihugu,  ndetse na bamwe mu bagize umutwe wa M23  . Uru rubanza rwatangiye kuri uyu wa 24 Nyakanga 2024, ruri kuburanishirizwa muri gereza ya gisirikare ya Ndolo iherereye i Kinshasa, urukiko rukuru rwa gisirikare rwa […]

Tshisekedi yifatiye ku gahanga Perezida Ruto

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Antoine Félix Tshisekedi yashinje William Ruto wa Kenya kwica ibiganiro byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo. Tshisekedi usumbirijwe n’inyeshyamba za M23 yavuze ko Ruto yacunze nabi gahunda y’ibiganiro bya Nairobi ahubwo akabogamira ku Rwanda. Yavuze ko mu rwego rwo gukemura amakimbirane hashyizweho gahunda y’ibiganiro bya Nairobi ndetse […]

Perezida wa Nigeria yahaye gasopo urubyiruko rushaka kwigaragambya

Perezida wa Nigeria, Bola Tinubi, yihanangirije urubyiruko rwateguye imyigaragambyo iteganyijwe ku wa 1 Kanama 2024, avuga ko batazigera bihanganira ukora ibikorwa bibi bihungabanya umutekano bikanadindiza ubukungu bw’igihugu. Tinubu yavuze ibi mu gihe abategura imyigaragambyo bo bavuga ko nta kizababuza gutera ikirenge mu cya “Gen-Z’ bo muri Kenya, bamaze iminsi barazengereje ubutegetsi bwa William Ruto. Ni […]

Tshisekedi yirukanye uwavuzwe mu biganiro na M23 i Kampala

Perezida wa Congo, Felix Antoine Tshisekedi, yirukanye Abbé Jean Bosco Bahala Lusheke ukuriye porogaramu ya leta ya DR Congo yo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abari ingabo n’inyeshyamba. Mu butumwa bugufi bwashyizwe ku rubuga rw’Umuvugizi wa Perezida, Tina Salama, ntiyasobonuye impamvu yo kwirukanwa kwa Bahala Lusheke. Mu mpera z’icyumweru gishize byavuzwe ku mbuga […]

Uganda: Abigaragambya bahaswe igiti abandi barafungwa

Abiganjemo urubyiruko bishoye mu mihanda bamagana ruswa ngo ivuza ubuhuha mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, bahaswe inkoni n’Igipolisi, abagera kuri 60 batabwa muri yombi. Ni imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2024 aho abiraye mu mihanda bari bafite intego yo kwigaragambiriza ku Nteko Ishinga Amategeko mu murwa mukuru Kampala. Igisirikare na […]

Ethiopia: Abantu barenga 157 bishwe n’inkangu

Inkangu yatewe n’imvura nyinshi yibasiye agace k’imisozi yo mu Majyepfo ya Etiyopiya yahitanye abantu barenga 157 barimo abana n’abagore batwite ndetse n’abapolisi. Umuyobozi mukuru w’akarere ka Gofa, Dagmawi Ayele, yatangaje ko abapfuye bagera ku 157, hakaba hari impungenge z’uko umubare ushobora gukomeza kwiyongera. Yavuze ko guhera ku Cyumweru abatuye aka gace bakomeje guhangana n’imvura idasanzwe […]

Umugore yishe umugabo we amukase igitsina

Polisi yo muri Uganda irahigisha uruhindu umugore w’imyaka 28 y’amavuko ukekwaho kwica umugabo we amukase igitsina nyuma yo kumukekaho ko ajya amuca inyuma. Ibi byabaye ku Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, ubwo uyu mugore yakataga igitsina cy’umugabo we witwaga Reagan Karamaji, wari ufite imyaka 28 y’amavuko wari utuye mu Karere ka Kyotera mu Majyepfo ya […]

Kenya : Urubyiruko rwateguye imyigaragambyo ku kibuga cy’indege rwahawe gasopo

Polisi ya Kenya, yahaye gasopo  abantu bose bateganya kwigaragambya none ku wa kabiri kwirinda kugera ahantu harindwa harimo n’ikibuga cy’Indege.  Umuyobozi Mukuru  w’agateganyo wa Kenya , Douglas Kanja, yavuze ibi mu itangazo mu gihe abigaragambya batangaje imyigaragambyo ikomeye bakorera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Nairobi. Abigaragambya, bakoresha imbuga nkoranyambaga mu guhuza imigambi yabo, bavuga ko uyu […]

Congo igiye kuburanisha Corneille Nangaa wa AFC/M23

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yafashe umwanzuro ko guhera ku wa 24 Nyakanga izaburanisha Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa w’ihuriro ribarizwamo umutwe wa M23 na bagenzi be. Ni ibyasohotse mu itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera ya RDC ryashyizweho umukono ku wa 22 Nyakanga 2024. Nangaa na bagenzi be batatangajwe amazina ngo bazaburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare rukorera […]