Browsing category

Afurika

EXCLUSIVE: Umuvugizi wa M23 yemereye UMUSEKE ko “bafashe Rubaya”

Inkuru ikomeje kuvugwa mu Burasirazuba bwa Congo, ni ifatwa ry’agace ka Rubaya muri Masisi gakize ku mabuye y’agaciro ya Coltan, ku wa Kabiri kakaba kafashwe n’inyeshyamba za M23/AFC. Lt.Col Willy Ngoma umuvugizi wa gisirikare w’ihuriro Alliance Fleuve Congo/ M23 yabwiye UMUSEKE ko ako gace kafashwe, kandi ko icyo bareba atari amabuye y’agaciro ahari. Yabwiye UMUSEKE […]

M23 yinjiye mu gace ka Rubaya gacukurwamo coltan

Imirwano yongeye kubura muri Teritwari ya Masisi, yasize inyeshyamba za M23 zigenzura agace gacukurwamo amabuye y’agaciro ka Rubaya. Ni agace gaherereye muri Gurupoma ya Mufunyi Matanda, Teritwari ya Masisi, kakaba kabarizwamo ikirombe kizwi mu mazina ya Bibatama Mining Concession. Inyeshyamba za M23 ku wa Kabiri ziriwe zihanganye n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC mu mpande […]

Perezida Tshisekedi yatangiye uruzinduko mu Bufaransa

Ni uruzinduko rw’iminsi itatu, ari na rwo rwa mbere, Perezida Tshisekedi agiriye mu Bufaransa, akaba ku kibuga cy’indege yakiriwe na Chrysoula Zacharopoulou ushinzwe iterambere n’ubufatanye mpuzamahanga mu Bufaransa. Perezida Félix Tshisekedi ari kumwe n’umugore we, Denise Nyakeru bageze mu Bufaransa kuri uyu wa Mbere bavuye mu Budage. Ibiro bya Perezida muri Repubulika ya Congo Kinshasa, […]

Abahanga bavumbuye petrol muri Namibia

Igihugu cya Namibia kiri muri Africa y’Amajyepfo gishobora kwinjira mu bindi bikungahaye kuri petrol ku isi, abahanga basanze gifite ibarirwa ku tugunguru miliyari 10. Abahanga bo mu kigo Portuguese oil company Galp Energia cyo muri Portugal bemeza ko bavumbuye petrol mu nkengero za Namibia. Bavuga ko utugunguru tugera kuri miliyari 10 ari yo ngano ya […]

Kenya yashyizeho icyunamo – Umusirikare mukuru yapfanye n’abandi 9

Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko yashenguwe n’urupfu rw’ Umugaba mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, Jenerali Francis Omondi Ogolla, waguye mu mpanuka y’indege mu Burengerazuba bw’igihugu, hashyizweho icyunamo cy’iminsi itatu. Mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida Ruto, yavuze ko ari umwanya w’akababaro kenshi ku gihugu, ko babuze umuntu w’intwari aboneraho no kwihanganisha imiryango yabuze ababo muri iyo […]

Perezida Museveni na Cyril Ramaphosa baganiriye ku ntambara yo muri Congo

Perezidansi ya Africa y’Epfo yatangaje ko Perezida Cyril Ramaphosa yahuye na mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda baganira ku mutekano w’akarere. Ubutumwa bugufi buherekejwe n’amashusho ya Perezida Ramaphosa ahura na Museveni, buvuga ko abakuru b’ibihugu byombi bahuriye mu ngoro ya Perezida wa Uganda. Baganiriye ku mutekano w’akarere, n’ituze ryako, harimo n’intambara ibera mu burasirazuba […]

M23 ikomeje kwakira abari inkoramutima za Tshisekedi

AFC/M23 ya Corneille Nangaa, yakiriye Ange Kalonji wari uhagarariye ishyaka rya Felix Tshisekedi, UDPS muri Diaspora, akaba yagaragaye i Rutshuru mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira demukarasi ya Congo. Umuvugizi wa AFC/M23, mu bya politike, Lawrence Kanyuka, yavuze ko abayobozi bakuru bo mu ishyaka rya UDPS hamwe n’abandi Banyekongo bavuye mu […]

Umutekano muke i Goma: Umusirikare wa FARDC yarashe umumotari

Undi muntu yiciwe i Goma arashwe, amakuru avuga ko ari umusirikare warashe umumotari ku manywa y’ihangu. Kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa 11h 00 a.m umuntu witwaje intwaro yarashe umumotari ahitwa Nyabushongo, muri Komine ya Karisimbi. Ababibonye bavuga ko uwo warashe ari umusirikare mu ngabo za Congo. Ikibazo cy’umutekano muke i Goma kimaze gufata intera, […]

Wazalendo babujijwe kujya mu mujyi wa Goma bafite intwaro

Ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Kivu ya Ruguru bwategetse Wazalendo kutinjira mu mujyi wa Goma bafite intwaro, ni icyemezo gifashwe nyuma y’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bakekwa ko ari bo babikora. Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Maj.Gen Peter Cirimwami Nkuba yabujije Wazalendo kugendana intwaro mu mujyi wa Goma. Umutekano muri uyu mujyi uhana urubibi n’umujyi wa Rubavu […]

M23 yasabye abanye- Goma kwamagana ubwicanyi bwa FARDC

Ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare, AFC, riramagana Ingabo za perezida Félix Tshisekedi zishinja kwica abaturage bayo i Goma, ku murwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibi bikubiye mw’itangazo ry’ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare rya Alliance Fleuve Congo (AFC), bashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki […]