M23 yasabye abanye- Goma kwamagana ubwicanyi bwa FARDC

Ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare, AFC, riramagana Ingabo za perezida Félix Tshisekedi zishinja kwica abaturage bayo i Goma, ku murwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi bikubiye mw’itangazo ry’ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare rya Alliance Fleuve Congo (AFC), bashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Maylta 2024, aho risaba abaturage ba Goma kuba umwe kugira ngo bamagane ingabo za Tshisekedi zikomeje kwica abaturage muri ibi bice.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa Alliance Fleuve Congo, AFC, Lawrence Kanyuka rivuga ko ubwicanyi bukorerwa abasivile i Goma, bukorwa amanywa n’ijoro.

Rikavuga kandi ko ubwo bwicanyi bukorwa n’ihuriro ry’Ingabo za guverinoma ya Kinshasa, FDLR, FARDC, ingabo z’uburundi, abacanshuro, Wazalendo na SADC.

Itangazo rya AFC rikaba risaba abaturage bose batuye Umujyi wa Goma guhaguruka nk’umuntu umwe maze bakamagana ubwicanyi bukorwa n’igisirikare cya leta ya Tshisekedi Tshilombo.

Ubu bwicanyi bukorerwa abasivile i Goma, bwongeye gufata indi ntera mu gihe hamaze gupfa abantu babarirwa ku 10 mu byumweru bibiri gusa.

Aba bose bicwa na Wazalendo nk’uko abaturage batuye i Goma babihamya, nubwo igisirikare cya leta cyo kivuga ko bicwa n’abantu baza bitwaje imbunda.

ISESENGURA

- Advertisement -

OLIVIER MUKWAYA / UMUSEKE RW