Browsing author

MUGIRANEZA THIERRY

Perezida Kagame yashimiye urubyiruko k’umusanzu rwatanze mu kurwanya Covid-19

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashimiye urubyiruko rw’abakorerabushake, ku bw’umusanzu rwatanze mu kurwanya icyorezo cya Covid-19 cyabiciye bigacika mu myaka itatu ishize. Ibi umukuru w’igihugu yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki 7 Gicurasi 2024, ubwo yahuraga n’urubyiruko rw’abakorerabushake 7500 ruturutse hirya no hino mu gihugu, mu kwizihiza imyaka 10 uru rubyiruko rumaze rwubaka igihugu. Perezida […]

Netanyahu yihanangirije Urukiko rwa ICC

Minisitiri w’Intebe wa Israël, Benjamin Netanyahu, yihanangirije Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ko niruramuka rutangaje impapuro zo guta muri yombi abayobozi bakuru ba Israël, ruzaba rwiteye icyasha. Ibi Minisitiri w’Intebe wa Israël, Netanyahu yabitangaje ku ya 5 Gicurasi 2024 mu ijambo yavugiwe kuri Televiziyo. Uyu mutegetsi yavuze ko Urukiko rwa ICC ruramutse rutangaje impapuro zo guta […]

Huye: Abayobozi bicishije bagenzi babo muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagawe

Abayobozi bicishije bagenzi babo muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi barakoranaga umunsi ku munsi, bagawe kuko ntacyo bakoze ngo babarinde nk’abari basangiye umurimo. Byagarutsweho ku wa Gatanu tariki ya 3 Gicurasi 2024, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 abahoze ari abakozi b’Amakomine yahurijwe mu Karere ka Huye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni […]

Huye: Ugurira ‘Umuzunguzayi’ azajya abiryozwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo bwatangaje ko bwafashe umwanzuro wo kujya buca amande y’ibihumbi 10, umuntu wese uzafatwa agura ibicuruzwa n’umuzunguzayi. Mu mujyi wa Huye hagaragara ubucuruzi bwo ku muhanda buzwi nk’ubuzunguzayi, aho usanga abacuruzi bagendana ibucuruzwa mu ntoki, mu ndobo cyangwa mu mabase. Ibyo bicuruzwa byiganjemo imbuto zirimo avoka, indimu, inanasi, imineke, […]

Umuhanda Ngororero- Muhanga wafunzwe

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kubera imvura nyinshi yateye umugezi wa Nyabarongo kuzura, umuhanda Muhanga-Ngororero wabaye ufunzwe by’agateganyo. Ni Itangazo ryashyizwe kuri X na Polisi y’Igihugu ivuga ko kubera imvura uwo muhanda usanzwe uhuza Intara y’Amajyepfo n’iy’Uburengezuba wafunzwe. Polisi yagize iti “Muragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Mukamira-Ngororero.” Polisi ikavuga ko umuhanda nuba nyabagendwa imenyesha abantu. […]

Ab’inkwakuzi bagiye gukorera “Permis” mu Busanza

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga ryatangaje ko kuva ku ya 6 Gicurasi 2024, ikigo cya Busanza gihereye mu Mujyi wa Kigali kizatangira kwakira abashaka gukorera izo mpushya, ‘Permis’. Polisi y’Igihugu kuri uyu wa Kane tariki 2 Gicurasi yemeje ko kuva tariki 06 Gicurasi 2024, izatangira gukoresha ibizamini hifashishijwe ikoranabuhanga […]

Huye: Biyemeje gusenyera umugozi umwe mu iterambere ry’Akarere

Ihuriro ry’Abafatanyibikorwa mu Iterambere (JADF) ryiyemeje gusenyera umugozi umwe hagamijwe gushyira mu bikorwa gahunda y’Iterambere rirambye ry’akarere ka Huye mu myaka itanu iri imbere, (DDS-2024-2029). Byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Gicurasi 2024, mu Nama Nyunguranabitekerezo y’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere (JADF) Huye, yari yitabiriwe n’abayobozi b’Akarere, Abikorere, Abanyamadini, Abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta […]

Minisitiri Bizimana yasabye ubumwe mu guhashya abasabitswe n’urwango

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, yasabye abanyarwanda kuyoboka umurongo wo kubaka igihugu bakarwanya abakiragwa n’urwango. Ibi Minisitiri Dr Bizimana yabigarutseho ku ya 30 Mata 2024, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu karere ka Huye mu Murenge wa Ngoma mu Kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Ni umuhango witabiriwe […]

Imyuzure ishobora kwibasira abaturiye imigezi mu Rwanda

Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (Rwanda Water Resources Board) cyaburiye abanyarwanda baturiye imigezi, ko bashobora kwibasirwa n’imyuzure muri ibi bihe by’imvura. Itangazo ryasohowe na Rwanda Water Resources Board kuri uyu wa 30 Mata 2024, rivuga ko bitewe n’imvura nyinshi iteganyijwe kugwa mu cyumweru cya mbere cya Gicurasi 2024, hitezwe imyuzure ishobora kwibasira ibice […]