Browsing author

MUKWAYA OLIVIER

M23 yijihije imyaka 12 imaze isura abarwayi

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 12 umutwe wa M23 umaze ushinzwe, mu bikorwa byakozwe hibanzwe ku barwayi bahawe impano zitandukanye. Ku wa 06 Gicurasi nibwo umutwe wa M23 wizihije itariki wavutseho mu mwaka wa 2012 nyuma yuko muri 2009 abawugize bari bagiranye amasezerano atarubahirijwe na leta yari iyobowe na Joseph Kabila bigatuma bivana mu gisirikare cya […]

Ubufaransa bugiye gutoza Ingabo za Congo

Perezida Félix Tshisekedi mu rugendo yagiriye mu Bufaransa yahuye na mugenzi we w’iki gihugu Emmanuel Macron wamwemereye ubufatanye mu bice bitandukanye harimo no gutoza igisirikare. Mu kiganiro n’abanyamakuru umukuru w’igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo na perezida Emmanuel Macron, bagize ibindi bemezanya. Iki kiganiro cyabaye nyuma yuko Emmanuel Macron n’umugore we Brigitte Macron bari […]

Rutsiro: Abaturage batatu bishwe n’ibiza basezeweho

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwihanganishije imiryango iheruka kubura abaturage batatu bazize Ibiza byatewe n’imvura yaguye kuwa 30 Mata2024. Ubu butumwa bwatanzwe mu gushyingura abana babiri bo mu murenge wa Mushonyi bagwiriwe n’inzu ndetse n’umuturage wo mu murenge wa Boneza wakubiswe n’inkuba. Mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa X ubuyobozi bwihanganishije iyi miryango busaba abari ahateza […]

Amerika irasaba Thsisekedi kuganira na M23

Leta zunze ubumwe za Amerika zongeye kuvuga ko intambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC nta kindi cyayirangiza uretse ibiganiro. Ibi byatangajwe n’umunyamabanga wungirije wa leta zunze ubumwe z’amerika ushinzwe dipolomasi, imiyoborere n’amahoro, Enrique Roige n’umuyobozi wungirije w’ishami rishinzwe demokarasi muri USAID, Mark Billera, mu ruzinduko bagiriye i Kinshasa. Mu ruzinduko rw’iminsi irindwi izi ntumwa zagiriye […]

Rubavu: Aka gatanya zivuza ubuhuha kashobotse

Imiryango ifite amakimbirane ndetse n’urubyiruko rwitegura kurushinga bashyiriweho aho bazajya biherera bakaganirizwa ku buryo bwo gucyemura amakimbirane ndetse no gutegurwa kuzagira umuryango utekanye, hirindwa za gatanya zikomeje kuba nyinshi. Ni igikorwa cyahuriranye no gusoza amahugurwa y’imiryango 80 yahuguriwe kuzajya iganiriza abitegura gushinga urugo ndetse n’imiryango ifite ibibazo. Pasiteri Nshizirungu Noel umwe mu bagize imiryango yahuguwe […]

LONI ihangayikishijwe na Congo nyuma y’igenda rya MONUSCO

Umuryango w’Abibumbye utewe impungenge n’umutekano w’abaturage ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, nyuma yuko Monusco izaba yamaze kuva muri iki gihugu. Ibi byatangajwe n’umuyobozi mu ishami riharanira uburenganzira bwa muntu mu muryango w’Abibumbye (LONI), Volker Türk. Yagaragaje ko ibibera muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo biteye impungenge, ndetse avuga ko mu […]

Uganda: Ikirego cy’abashinjwa kuba intasi z’u Rwanda cyahagaritswe

Ubutabera bw’igihugu cya Uganda bwahagaritse gukurikirana abasirikare n’abapolisi bashinjwaga ibyaha byo kuba intasi z’u Rwanda. Ni ibyatangajwe kuri uyu wa gatatu taliki 17 Mata 2024 n’ubushinjacyaha bw’Igisirikare cya UPDF bwemeje ko bwafashe icyemezo cyo kureka gukurikirana abasirikare batanu n’abapolisi babiri bwashinjwaga guha igihugu cy’u Rwanda amakuru y’ibanga. Muri abo harimo Lt Alex Kasamula ukorera mu […]

M23 ikomeje kwakira abari inkoramutima za Tshisekedi

AFC/M23 ya Corneille Nangaa, yakiriye Ange Kalonji wari uhagarariye ishyaka rya Felix Tshisekedi, UDPS muri Diaspora, akaba yagaragaye i Rutshuru mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira demukarasi ya Congo. Umuvugizi wa AFC/M23, mu bya politike, Lawrence Kanyuka, yavuze ko abayobozi bakuru bo mu ishyaka rya UDPS hamwe n’abandi Banyekongo bavuye mu […]

Rubavu: Umusore yagiye koga mu Kivu ahasiga ubuzima

Umusore witwa Zawadi Adolphe w’imyaka 27 uvuka mu karere ma Rubavu mu murenge wa Gisenyi akagari ka Mbugangari yarohamye mu kiyaga cya Kivu ahita apfa. Iyi mpanuka yabareye mu murenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo, Umudugudu wa Nyaburanga ahagana isaha ya Saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo. Uyu musore akaba yaherukaga gusoza amasomo muri […]

Goma: Umusirikare uherutse kurasa abaturage yakatiwe kwicwa

Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ushinjwa kwica abantu batatu muri Goma, mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, yakatiwe igihano cy’u rupfu no gutanga akayabo k’amande. Umusirikare wa FARDC uzwi kw’izina rya Djodjo Endongo, niwe wahamijwe n’ubutabera icyaha cyo kwica abasivile batatu baheruka kwicirwa i Goma mu mujyi aho barimo bafata amafunguro. Amakuru y’urupfu rw’aba […]