Browsing category

Mu cyaro

Gakenke: Hari abaganga bata izamu bakigira mu tubari

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwanenze bamwe mu baganga by’umwihariko abaforomo n’ababyaza, batita ku nshingano zabo zo kwita ku barwayi, ngo kuko hari abaza kurara izamu bagata abarwayi bakigira mu tubari, bibutswa ko badakwiriye kurangwa n’imyitwarire igayitse nk’iyo. Ntabwo ari ikibazo kigarukwaho n’ubuyobozi bw’aka karere gusa, kuko n’abaturage bagaragaza ko hari ubwo bagira ibibazo byo kubura […]

Inzego zatangiye iperereza ku rupfu rw’umusore waviduraga ubwiherero ku ishuri rya Saint Peter Igihozo

Nyanza: Abantu babiri baguye mu cyobo cy’umusarani w’ishuri ubwo bariho bakora ikiraka cyo kuvidura imyanda umwe ahita ahasiga ubuzima. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Werurwe 2025 ku ishuri rya Saint Peter Igihozo riri mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, habereye impanuka aho abaviduraga icyo cy’ubwiherero baguyemo umwe ahasiga ubuzima. Urwego rw’Ubugenzacyaha, […]

Nyamasheke: FUSO yagonze Umunyeshuri

Mu karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO, aho yagonze umunyeshuri witwa Uwamahoro Valentine, ahita yitaba Imana. Nyakwigendera Kuwa 5 Werurwe 2025 yagonzwe n’imodoka ubwo yari ari kumwe na bagenzi be bavuye kwiga mu masaha y’umugoroba. Iyi mpanuka yabereye mu muhanda Rusizi-Nyamasheke, urenze gato isantere ya Kinini mu kagari ka Rwesero […]

Muhanga: Umugabo yasanzwe mu nzu yashizemo umwuka

Abaturage bo mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya Mbere, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, bari mu gahinda kubera urupfu rw’uwitwa Nzayisenga Claude basanze yapfiriye mu nzu yari acumbitsemo. Abo baturage baherukaga Nyakwigendera ku Cyumweru, tariki 2 Werurwe 2025, ubwo bakusanyaga amafaranga yo kwishyura amazi n’umuriro aho bacumbitse. Uwamurera Angélique, umwe mu baturanyi ba Nzayisenga, avuga […]

Musambira : Bafite umuhanda wangijwe n’ibiza umaze imyaka 8 utari Nyabagendwa

Kamonyi: Bamwe mu baturage batuye  mu Murenge wa Musambira, bavuga ko bahangayikishijwe n’Umuhanda w’ibitaka wangijwe n’ibiza  hakaba hashize imyaka umunani utari Nyabagendwa. Umuhanda aba baturage bo mu Murenge wa Musambira bavuga ko ubahangayikishije kubera ko umaze imyaka igihe udakoreshwa, ni umuhanda w’ibitaka uca ahitwa Kayumbu, hafi n’ahari Ikimenyetso cy’Urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, […]

Nyanza: Hari gushakishwa umurambo w’umusore waguye mu rugomero

Polisi y’u Rwanda ishinzwe umutekano wo mu mazi iri gushakisha umurambo umaze iminsi ibiri mu rugomero rwa Bishya, ruherereye mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Rwabicuma, akagari ka Gacu, umudugudu wa Karehe. UMUSEKE wamenye kotariki ya 03 Werurwe 2025, mu rugomero rwa Bishya haguyemo umusore witwa Fulgence Ntakirutimana, wari ufite imyaka 22 y’amavuko. Abaturage […]

Muhanga: Ba Gitifu babiri bakuyemo akabo karenge

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngaru n’aka Musongati ho mu Murenge wa Nyarusange, Akarere ka Muhanga banditse basezera ku kazi. Mu banditse basezera ku nshingano barimo Nizeyimana Médard wayoboraga Akagari ka Ngaru na Murwanashyaka Eugène wayoboraga wari Gitifu wa Musongati. Bamwe mu bo bakorana babwiye UMUSEKE ko aba bombi bari bafite imyitwarire mibi kuko bagiye bihanangirizwa […]

Bugesera: Imiryango itishoboye yorojwe inka zihaka

Imiryango itandatu ikennye yo mu Murenge wa Mayange yahawe inka esheshatu zihaka n’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, hagamijwe kubafasha kwiteza imbere no kurwanya imirire mibi. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Gashyantare 2025, ubwo hasozwaga icyumweru cy’ubujyanama mu Karere ka Bugesera. Iki Cyumweru cy’Ubujyanama cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Umuturage, ishingiro […]