Browsing author

NSHIMIYIMANA THEOGENE

Nyanza: Umwana yaguye mu cyobo cy’amazi

Mu Karere ka Nyanza, mu  cyobo cy’amazi hasanzwe umurambo w’umwana aho yari kumwe n’abandi gusa kubw’amahirwe macye umwe muri bo arapfa Byabereye mu Murenge wa Mukingo mu kagari ka Kiruli mu Mudugudu wa Kaganza aho umwana witwa NIYOBUZIMA Alliance w’imyaka  umunani yaguye mu cyobo cy’amazi bacukuyemo umucanga kuko nticyahise gisibwa avuye kuvoma bamuvanamo basanga yapfuye. […]

Bicahaga yasabiwe gufungwa imyaka 30, umugore we asabirwa gufungwa 29

Abaregwa uko ari batatu babiri muri bo nibo bagaragaye mu Rukiko, abo n’umugore wa Bicahaga Abdallah n’undi Mugabo witwa Theophile Gatete uregwana n’uyu muryango, Bicahaga Abdallah we araburanishwa adahari amakuru akavuga ko yatorotse atakiri mu gihugu imbere. Umugore wa Bicahaga Abdallah witwa Mukamana Marie Louise araburana afungiye mu Igororero rya Nyarugenge i Kigali, yari yambaye […]

Nyamagabe: Baranenga abahishe amakuru y’ahari imibiri yubakiweho inzu

Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu Karere ka Nyamagabe, baranenga abantu bahishiriye abubatse inzu ahantu hari imibiri bagira ngo basibanganye ibimenyetso. Ubwo mu Murenge wa Mbazi mu karere ka Nyamagabe bibukaga ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi 1994 abarokotse jenoside banenze abantu bahishiriye abubatse inzu hejuru y’imibiri. Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya […]

Nyanza: Umukingo wagwiriye inzu umusaza arapfa

Umusaza witwa Habimana Déogratias ufite imyaka 80 wo mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Rwabicuma, umukingo wagwiriye inzu yari aryemo ahita apfa. Byabereye mu kagari ka Nyarusange mu mudugudu wa Kavumu B aho nyakwigendera yari atuye. UMUSEKE wamenye amakuru ko umukingo wamamanutse, abaturanyi batabaye bakuyeho itaka ryari ryarenze ku nzu basanga yapfuye. Nyakwigendera Habimana […]

Umwarimu ukekwaho gusambanya abana akarya “ibiraha byabo”, urukiko rwafashe icyemezo

Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango rwafashe icyemezo ko umwarimu ukekwaho gusambanya abana babiri, akarya n’amasambusa (ibiraha) bari baguze akwiye gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo. Ruriya rukiko rw’ibanze rwa Ruhango rufashe icyemezo nyuma yaho umwarimu Thomas Ntivuguruzwa aburanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku cyaha cyo gusambanya abana babiri, yabanje no kubarira amasambusa bakunze kwita ibiraha. Ubushinjacyaha bwasabaga ko mwarimu Thomas […]

Urukiko rwafunze by’agateganyo ukekwaho guha ruswa uyobora RIB muri Nyanza

Urukiko rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo Vedaste Ndizeye wayoboraga kompanyi y’ubucukuzi  bw’amabuye y’agaciro yitwa competitive mining company Ltd nyuma yo kumurega icyaha cyo gutanga Indonke. Urukiko Rw’Ibanze rwa Busasamana rwariherereye rusanga hari impamvu zikomeye zituma Vedaste Ndizeye akekwaho icyaha cyo guha ruswa umuyobozi wa RIB mu karere ka Nyanza Harerimana Jean Marie Vianney, rutegeka ko […]

Umusore akurikiranyweho kwiba umubyeyi we inka

Umusore witwa Niyitanga wo mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza warumaze umwaka yaracitse akurikiranyweho kwiba inka ya nyina yatawe muri yombi. Uyu musore yafatiwe mu karere ka Nyanza mu murenge wa Rwabicuma mu kagari Nyarusange mu mudugudu wa Karambi. Umwe mu bahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko uyu musore witwa Niyitanga Wilfride ufite imyaka […]

HOWO yagonze abari bugamye imvura barimo abashinzwe umutekano

Impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yishe abantu batandukanye barimo abashinzwe umutekano bari bugamye. Byabaye ahagana saa saba n’iminota mirongo itanu mu gicuku cyo kuwa 25 Mata 2024 bibera mu muhanda Nyanza- Kigali ahazwi nk’i Mugandamure mu Mudugudu wa Karukoranya A mu kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza. Abantu […]